• 26/01/2020 11:47 03

Abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Horezo hari abawuvuyemo

Muhanga – Bamwe mu baturage batujwe mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Horezo bafashe ikemezo cyo gukodesha kuva muri izi nzu bagasubira aho bavuye mu manegeka kugira ngo babashe guhinga imirima yabo. Izi nzu bazikodesha n’abarimu hamwe n’abubatsi bakorera aha hafi.

Izi nzu ziri mu mudugudu wa Horezo bamwe bazivuyemo basubira aho bahoze bavuga ko bafite aho guhinga
Izi nzu ziri mu mudugudu wa Horezo bamwe bazivuyemo basubira aho bahoze bavuga ko bafite aho guhinga

Abatuye uyu mudugudu uri mu kagari ka Ruhango mu murenge wa Rongi bafite amazi n’amashanyarazi, igikumba cyo kororeramo inka zabo (buri muryango wahawe inka), bafite uturima tw’igikoni buri rugo, bafite biogas buri nzu. Aha kandi hashinzwe iminara y’itumanaho rya Internet na telephone.

Uyu mudugudu watujwe abatishoboye watashywe na Perezida wa Repubulika ku munsi wo Kwibohora ushize muri Nyakanga, ni umudugudu ufite ibyangombwa by’ibanze, amashuri n’ivuriro.

Gusa mu miryango 100 yawutujwe, mu byumweru bibiri bishize umunyamakuru w’Umuseke yasanze hari imiryango igera kuri 15 yavuye mu nzu yahawe irazikodesha, kugeza n’ubu haracyari imiryango yasubiye aho yahoze kubera ko ivuga ko aha Horezo ntaho guhinga bahawe habatunga kandi aho bavuye ari kure batahingayo bataha muri uyu mudugudu.

Abakodesha izi nzu usanga bamwe barazisizemo abana babo mu cyumba kimwe cyangwa bibiri ibindi bakabikodesha abarimu cyangwa abandi bantu bakora hano Horezo ariko atariho imiryango yabo iba.

Bamwe muri aba baturage bajya guhinga mu kagari ka Muvumba bahoze batuyemo bakamarayo igihe kinini, abandi bo basubiyeyo kuhatura nubwo bahavanywe kuko ari mu manegeka.

Hari abandi muri bo babwiye Umuseke ko bagize ishyaka ryo gucumbikira abarimu ku buntu. Abarimu bigisha hano Horezo nibo ahanini bakodesha muri izi nzu zubakiwe abatishoboye bari batuye mu manegeka.

Gusa aba baturage iyo hagiye kuba inama n’abayobozi baragaruka ngo berekane ko bagihari.

Abakodesha abenshi ni abarimu bigisha kuri iri shuri. Bo ntibari barateganyirijwe aho bazaba
Abakodesha abenshi ni abarimu bigisha kuri iri shuri. Bo ntibari barateganyirijwe aho bazaba

Umwe mu batuye muri uyu mudugudu we ukiwubamo ati “Nge ntabwo narenganya abaturage, aho bahinga ni kure Akarere kari kubanza kubaka amacumbi y’abarimu ibyo ntabwo bigeze babitekereza”.

Mukagatana Fortuneé Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga yabwiye Umuseke ko aho bamenyeye iki kibazo bagiyeyo baganira n’impande zombi basaba ko abacumbitse muri izo nzu bashaka ahandi bakodesha.

Avuga ko  benshi mu bafashe icyo kemezo cyo gusubira mu manegeka ari abo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe bari basanzwe badafite ubutaka bunini bwo guhingaho.

Mukagatana ati “Abatuye mu Mudugudu wa Horezo bose twabahaye ibisigara bya Leta bahingamo, gusa uyu Mudugudu wubakwa ntihigeze hatekerezwa aho abarimu bazaba».

Yavuze ko mu ngengo y’Imali y’Akarere y’umwaka utaha bazashyiramo amafaranga yo kubakira abarezi amacumbi iki gikorwa bakazagifatanya na Minisiteri y’Uburezi.

Abarimu n’abubatsi bakodesha izi nzu n’abazivuyemo amafaranga ari hagati y’ibihumbi bitanu n’icumi (5 000 – 10 000Frw)

Uyu Mudugudu utuwemo n’Imiryango 100 yorojwe Inka zirenga 20,  imwe muri yo yatangiye koroza bagenzi babo.

MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW/Muhanga

21 Ibitekerezo

  • Aba baturage nta wabarenganya ni gute wafata umuturage ukamushyira mu bitometero 10 cg birenga uvuye ku isambu kandi ariyo akesha imibereho ngo uvugeko bizoroha.izo nzu ntibazirya kuko si abakozi ba Leta ngo barahembwa ku kwezi .Leta yabatereye inanasi ariko sinibaza ko inanasi ari igihingwa cyo mu misozi miremire nk’iriya ya Ndiza ahubwo bazabafashe babashe gukora ubworozi bw’umwuga bw’amatungo magufi nk’ihene ,inkwavu mu buryo bwa kijyambere noneho bahinge amatunda kuko yera mu misozi miremire

  • Nanjye bariya baturage sinabarenganya, ago kugira NGO bicwe n’inzara basubira hafi y’amasambu yabo. None se inzu nziza wayibamo ntacyo kuyiriramo ufite ikakumarira iki? Inzu nziza se barayirya??? Mbere yo kwimura abantu Leta yari ikwiye kubanza gutekereza ku kizatunga abo bantu.

  • Ku bijyanye n’imyandikire y’ikinyarwanda: Mu kinyarwanda cyiza bandika “umudugudu w’icyitegererezo”

    Ntabwo bandika “umudugudu w’ikitegererezo.

    Mu kinyarwanda cyiza bandika “icyerekezo”

    Ntabwo bandika “ikerekezo”

    Rwose turakomeza kwinginga Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Minisiteri y’Umuco, kwita kuri iki kibazo.

  • leta nayo sinzi abayitekerereza wafata umuturage ubeshejweho noguhinga ukamushyira kugasi ngonuko aba munzu nziza inzu yayirya ubundi leta ibaha inka ngobazahirehe kontamasambu yoguteramo ubwatsi

    • Amagabo avugwa kimwe yandikwa kimwe. Umuneke, umukene, ikerekezo, burakeye, ikenewabo,… mu iteka rya Minisitiri rigena imyandikire yemewe y’Ikinyarwanda ni ko bimeze. Ahubwo ntirishyirwa mu bikorwa. Hakwiye gushyirwa ingufu mu kwigisha abanyarwanda bose imyandikire yemewe y’Ikinyarwanda. Ntibacyandika icyerekezo ahubwo bandika “ikerekezo”.

  • Utemera urukwavu ajye yemera ko ruzi kwiruka, ibyakozwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Muyebe ni byiza kd byatekerejejweho neza, ibibazo byari bihari byarakemutse.
    Ushaka amakuru yuzuye azahatemberere yiherere ijisho.

  • @Umusesenguzi we, ibyo uvuga ngo amagambo avugwa kimwe yandikwa kimwe ntaho bihuriye n’amategeko akwiye kugenga imyandikire y’ikinyarwanda.

    Niba uzi neza icyp bita “inteko” mu rurimi rw’ikinyarwanda wambwira ijambo “ikerekezo” inteko ribarizwamo???.

    Mu kinyarwanda kizima kitari icyazimye, bandika ijambo ” icyerekrzo” mu buke, mu bwinshi bakandika “ibyerekezo”.

    Iyo ugiye mu busesenguzi bw’indimi bita “Linguistique/Linguistics” mu ndimi z’amahanga, usanga imyandikire y’ururimi idashingira gusa kuri “phonologie/phonology” ahubwo ishingira cyane kuri “morphologie/morphology”

    Ni muri urwo rwego uzasanga nko mu rurimi rw’icyongereza bandika ijambo “wednesday” ariko mu kurivuga ntabwo bakurikiza “phonology” yaryo ahubwo bibanda kuri “morphology”. (wenzday)

    Ibyo rero byo kuvuga NGO uko ijambo rivugitse niko ryandikwa ntabwo aribyo na busa. Ijambo muri buri rurimi rigira “sa structure morphologique”.

  • koko? Ikerekezo? jyenda rurimi rwacu urarunduye

  • @kanyarwanda we muvandi ibyo uvuze sibyo,havuga umudugudu w’ikitegererezo kuko biva ku nshinga kwitegereza ntago ari kcyitegereza,cyo kimwe n’ikerekezo ntago bavuga icyerekezo nkuko uvuze ahubwo bavuga ikerekezo nkuko umunyamakuru yabyanditse kuko biva ku nshinga “kwerekeza”urabona ko ari”k”atari”cy”kuko ntituvuga “kcyerekeza”ibyo uvuze rero birapfuye ahubwo umunyamakuru niwe wabyanditse neza.

  • Icyakoze hari ibyo ngaya kagame ariko hakaba nibyo mushimira,rwose ibi ni byiza guha inzu abatishoboye,sindabona igihugu giha inzu abaturage bacyo ku buntu rero rwose kagame urakoze nubwo waba utayajuye mu mufuka wawe ariko n abandi batazitanga si uko bayakura mu mufuka wabo ahubwo bayakura mu wa leta ,wowe uyiyoboye rero ndashimye.

    Hanyuma aba baturage nabo sinabarenganya,gusa harebwe niba batahabwa ubutaka bwa hafi usibyeko no kureka isambu y umuntu cyane iyo yayirazwe n ababyeyi be bikomeye nabyo,rero ubutaha bajye bubakira abantu mu mudugudu bari batuyemo kugirango bagume ku ivuko ndibaza umudugudu wose utaba mu manegeka.

  • ibivugwa muri uyu mudugudu wa Horezo harimo amakabyankuru kuko abaturage batujwemo nibyo koko bahingaga kure cyane ariko ubuyobozi bwagerageje kubaha imirima ya hafi nubwo nayo itabegereye neza ariko nibuze biramaze kuko bavuye kuli 14km bakoraga bahabwa imirima iri kuli 6km kdi barabyishimiye ikindi nuko niyo mirima yindi baribasangannywe barakomeza bakajya kuyihinga ninayo mpanvu bashobora kugenda bakamara iminsi 2cg 3 bataragaruka ariko ntibisobanuye ko bataye amazu yabo burundu naho kuba baribacumbikiye abarimu bwari uburyo bwo kubarwanaho ariko hashakishijwe amazu arihanze y’umudugudu bajya gucumbikirwamo. murimake ibibazo bivugwamo byarakemutse.

  • Ikitegererezo gitandukanira he n’icyitegererezo?

  • Ariko abaturage nabo barakabya. Uhawe inzu, inka zo kworora, ni uko umunyamakuru yanze no kuzifotora ngo azitwereke. Hanyuma yanga no kutwereka ayo masumbu bahawe ari mu birometero 6. Anatwereke ko banayahinga. Ubwo icyo LETA itakoze ni iki? Kandi mwibuke ko abahawe ayo mazu ni abo mu cyiciro cya 1 cy’ubudehe. Nt’amasambu baba bafite. Ni intambwe z’umuringoti. None ngo bajya ku marayo iminsi n’imyaniko ngo barahinga. Usesenguye neza wasanga barajyanywe n’ariya mafaranga y’ubukodi. Ikindi, nibagurishe ako karima baribatuyemo, bagure hafi y’umudugudu. Biti hi se, bagakodeshe, amafaranga bahawe cg iyo tugabane nabo bayakoreshe cg bayikoreshe(niba ari tugabane) aha begereye. Ibyo ni ubutesi niko nabivuga. GUSA ikindi nasaba cyakwinjira muri IYI GAHUNDA YO GUTUZA ABATISHOBOYE KANDI BATUYE HABI, bage noneho banateganya aho gukorera imyuga iciriritse, kuko guhinga si wo mwuga wonyine wabeshaho umuntu. 1. Kworora inkoko (dore ko haje na za KROYIRA na SASSO zitagorana kandi zitanga umusaruro) 2. Kudoda(ibintu bitandukanye)3. Kworora andi matungo magufi kandi bikozwe cyinyamwuga(ingurube, inkwavu, ) abagoronome n’abaveterineri bakabafasha). Umudugudu byaba byiza utagiye kure ya za centre z’ubucuruzi kugirango utwo turimo bakora babone aho bagurisha byoroshye. NTUMBWIRE NGO baba ari abakecuru n’abasaza; ariko bafite abana. Kandi haba harimo n’abamama bakiri bato. Byose babyigishwa kandi bakabimenya. Aho u RWANDA rugana, abahinga bazasigara ari mbarwa kuko amasambu mu myaka 20 azaba yarashize hasigaye akabanza gusa. MUREBE KURE RERO.

  • @Kadogo uzasubire kwiga neza… kugira ngo ubyumve neza, ayo magambo arimo ki na ke mu kuyavuga kugira ngo umenye nimba ari Cy cg Ke urishyira mu bwinshi, iyo ubwinshi bujemo By ubwo nyine mu bucye biba ari cy, urugero: icyerekezo ubwishi bwaryo ni ibyerekezo.
    Ikibabi ubwinshi bwaryo bukaba ibibabi… ntabwo bishingira ku ikomoranshinga nk’uko wabyanditse

  • @ KADOGO wowe nta bihekane uzi nawe wasanga uri umu dot .com wavutse muri 2010 bamwe nyine ireme ry’uburezi ryapfiriyeho ihangane wegere abantu bize hakiriho ireme ry’uburezi bakwigishe, ubwo uwaguha icyandikwa wabona zero wowe , ubwo wakwandika ijambo SERUPYIPYINYURA IMPYISI wapi wowe nuwo munyamakuru musubire ku ishuri sibyo mwige uko bandika Ikinyarwanda

  • Ubundi biranzwi, iyo ushyize abantu muri gahunda batigeze bagiramo uruhare birangira iyo gahunda ntacyo igezeho kuko akenshi ikorwa hatitawe ku gukemura ibibazo nyakuri bafite. Ntibizabatangaze n’abakirimo bigendeye. Icyangombye gukorwa mu mishinga nk’iriya hagombye kuganira n’abo iginewe bagatanga ibitekerezo byabo kandi bigahabwa agaciro.

  • Iki cyangombye kuba igisubizo abayobozi bagombye kwitaho kumpamvu bariya baturage bomuri Bannyahe badashaka kujya murayo mazu babahatiramo kujyamo ku ngufu.Kuko naba bayagiyemo bayavamo.kandi bo bayavamo bajya gusanga aho bafite agasambu.Njyewe nsanga kugirango abantu batange urugero bagombye gubanza gushyiramo ba gitifu naba dasso naba copolo kuko nabo abeshi baba mu manegeka.

  • ????????kanyarwanda nkuzamuriye amaboko?????????????? Usobanuye neza uko ikinyarwanda kigomba kuvugika nukuri mureke ikinyarwandatukijombagure udushinge ?ni birimba na za oxygene nu utunini ?wenda umuriro ? ukirembeje wagabanuka kikava mu bitaro? kuko ndabona wowe unkoreye umuti najyaga mbura uko mbisobanura neza nkuko ubikoze??????? ndagushimiye ubyumve???????

  • Ikinyarwanda cya kino gihe (imivugire,imyandikire,umuco) byarahindutse ntiwabimenya?wasanga warize cg waravutse ukanabyiruka ha mbere aha… ,ubu harimo amagambo(amajambo) menshi,mashya ,kuvanga indimi,kwirimagiza za cy zabaya ky, za jy zabaye gy kukivuga nabi uko ushaka bigashimwa (hakitwazwa amateka…) ..

  • Amabwiririza mashya y’imyandikire y’ikinyarwanda agaragaza ko ibyo wise amakosa ahubwo aribyo byo.

    Iyo cy ikurikiwe na i cg e ihinduka ki cg ke,ibyo binakorwa ku gihekane njy.Urugero: ngewe aho kuba njyewe,ikemezo aho kuba icyemezo.Murakoze

    • Ni jye jyewe njye njyenyine. Kujya: Njyiye gusura kanaka cyangwa nyirakanaka, Gustinda Instinzi, gusinda insinsi/ Satinskyi= Satinskyi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *