• 18/01/2020 1:58 14

Muhanga: Abakozi b’akarere beretswe andi mahirwe adashingiye ku kazi ka Leta

Mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umurimo, Abakozi b’Akarere ka Muhanga basabwe kwinjira no mu mirimo idashobora guhungabanya inshingano zabo nk’ubuhinzi kugira ngo amafaranga bakuramo age abagoboka mu gihe bategereje umushara w’ukwezi.

Ngumyembarebe Thacien yashishikarije bagenzi be gukora n’indi mirimo itababuza kuzuza inshingano zabo

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, bwagaragaje ko 56%  by’Abanyarwanda ari bo bageze mu myaka yo gukora.

Buriya bushakashatsi kandi bugaragaza ko 53,1% by’abakora mu buhinzi badashobora gusagurira Isoko.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Muhanga, Ngumyembarebe Thacien watanze ikiganiro, avuga ko mu buhinzi harimo amahirwe menshi kandi ko Abakozi ba Leta baramutse bashoyemo Imari bakunguka bagaha benshi akazi kandi na bo bagakomeza gukorera Leta.

Yagize ati “Abakozi ba Leta twese twumva ko Umushinga munini ari kubaka inzu yo kubamo, kongera ikiciro  cy’amashul Kandi bakumva ibi bihagije.”

Ngumyembarebe avuga ko guhinga ugamije gusagurira Isoko aribwo buryo bwatuma abifuza  gukora uyu mwuga batera imbere.

Avuga ko nubwo nta bushakashatsi burakorwa bwerekana Umubare w’abakozi ba Leta bari mu buhinzi ariko ko ari bake.

Bamwe muri aba bakozi bavuga ko Umushara bahembwa ku kwezi utabemerera ko akazi k’Ubuhinzi bakagira umwuga, abandi bakavuga ko hari n’ikibazo cyo  kwitinya.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice avuga ko gukoreraa Leta bashobora kubibangikanya no gushora imari mu buhinzi kandi byombi bikagenda neza.

Uwamariya ati “Umukozi wa Leta ashobora kubikora nyuma y’amasaha y’akazi ashinzwe agira n’iminsi y’ikiruhuko izwi.”

Mu kwizihiza uyu munsi ufite Insanganyamatsiko igira iti “Umurimo unoze, Isoko y’Iterambere rirambye”, ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwanahembye abakozi babiri babaye indashyikirwa.

Mayor Uwamariya avuga ko akazi ka Leta kabafasha guhanga iriya mirimo yindi
Abakozi b’akarere ka Muhanga bashimye izi mpanuro

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

1 Igitekerezo

  • Reka mbabwire ibanga; iyo ukora muri public sector, ukabona akazi ugakora neza cyane, ukazanamo n’udushya, kandi ushimwa n’abo mukorana ndetse n’abakuyobora, ujye ufata umwanzuro wo kujya kwikorera, ibyo maze kuvuga byagushoboza kugera kure. Ariko niba ibyo navuze ntabyo wibonaho, biba byiza akazi ufite ugakomeyeho, ukihambira kugirango katazigera kagucika.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *