• 28/11/2020 12:24 12

Muhanga: Abagenagaciro baravugwaho kongera ak’imitungo babarura kugira ngo bazabonemo ayabo

Abatekinisiye bagena agaciro k’imitungo y’abaturage bagiye guhabwa ingurane z’imitungo yabo ku nyungu rusange mu Karere ka Muhanga, baravugwaho guhanika agaciro k’imitungo y’abaturage kugira ngo bazaboneho amafaraga yabo. Ngo arenze ku yagombaga kwishyurwa umuturage, aba ayabo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, abatekinisiye mu biro by’ubutaka n’abagenagaciro bishyuye umuturage 4 939 372 ku rugi rukoze mu ngunguru mu gihe yagombaga kwishyurwa 47 520 gusa.

Raporo Umuseke ufite yerekana kandi ko abaturage bo mu Mudugudu wa Ruvumera mu Kagari Kanyinya mu Murenge wa Nyarusange n’abo mu Kagari ka Gahogo bishyuwe n’Akarere miliyoni 109 Frw y’ingurane y’imitungo yabo y’ahagombaga kunyuzwa umuhanda mu gihe hari abavuga ko aya mafaranga atari yo yagombaga kwishyurwa.

Bamwe mu batanze ayo makuru, bavuga ko hari n’abo babariye bakavuga ko inzu zabo zubakishije amatafari ahiye kandi ari rukarakara ndetse hakaba hashize igihe bamwe muri abo baturage bazituyemo  ndetse nta makuru bafite ajyanye n’amafaranga y’ingurane bahawe kandi mu nyandiko bigaragara ko yasohotse.

Iyo raporo kandi yerekana ko hari ishyamba ry’ibiti rifite ubuso bwa hegitari 7,5 mu Murenge wa Rugendabari rifite agaciro ka miliyoni 18 ryatewe aho ritagombaga guterwa, ndetse n’ubwoko bw’ibiti bwatewe bukaba butari mu mabwiriza yari yatanzwe.

Hari kandi n’ubutaka bwo mu Murenge wa Nyarusange bwari bwagenewe bamwe mu batishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, Akarere kishyuye inshuro 2.

Umwe muri aba bakozi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ayo manyanga amaze igihe kirekire akorwa, kandi ntabwo uyakora ari umukozi umwe cyangwa babiri ni uruhererekane rw’abantu benshi barimo na bamwe mu bayobozi.”

Uyu avuga ko mbere y’uko bishyura abaturage, habanza gukorwa igenzura n’isuzuma ryimbitse kugira ngo umutungo wa Leta utanyerezwa nk’uko bikorwa n’ahandi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent yabwiye Umuseke ko izo raporo bazifite ndetse ko bazishyikirije ubugenzacyaha bakaba bategereje ikizavamo.

Kayiranga avuga ko mu igenzura bakoze basanze ayo mafaranga miliyoni zirenga 4 zishyuwe umuturage w’i Murambi mu Murenge wa Shyogwe, yaranyuze kuri konti ye, ariko agahamya ko aheutse kuyasubiza mu minsi ya vuba kandi ko bidakuraho icyaha cyakozwe n’abayamuhaye.

Yagize ati “Usibye amakuru arebana n’ubutaka Akarere kishyuye kabiri ntafite, andi yose muvuze ni ukuri kandi twabihaye Ubugenzacyaha badukirikiranire ababigizemo uruhare.”

Cyakora avuga ko hari bamwe mu bo bakorana bavuze ko kwishyura ziriya miliyoni habayemo kwibeshya.

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ntakundi wakorera iyi system, uba watigezemo bigoranye kandi ntunamenya uko uyivuyemo, abazubwenge nuko bagomba kwishakira imperekeza.
    Ntabwo tubarenganya rero, abashoboye ntibakabuze kubera babuze ubatunga intoki muriza vetinge za systemu

    • @ Mayeri,ibyo uvuga ni ukuri.Abantu benshi batera imbere kubera amanyanga.Birababaje kubona ibintu Imana itubuza (ubujura,ubusambanyi,amanyanga,kubeshya,ruswa,intambara,etc…) bikorwa na billions/milliards z’abantu. Yesu yerekanye ko “abakristu nyakuri” ari bake cyane.Bisaba imihate kugirango ukore ibyo Imana ishaka.Umukristu nyawe,atandukanye n’abantu bible yita “ab’isi”.Aho gushyira imbere iby’isi,umukristu nyawe ashaka Imana cyane.Akabifatanya n’akazi gasanzwe.Akazahembwa kuzuka ku munsi wa nyuma,agahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko Yohana 6,umurongo 40 havuga.

  • Niwanga urukwavu ujye wemera ko ruzi kwiruka. Ni iki system itagukoreye? Igihango kizagusama nukomeza kwanga urwakubyaye (U Rwanda). @ Mayeri

  • Njyewe ibi nta kibazo bintera iyo mbona umusilkare runaka yuzuza imiturirwa irenga 3 mu mujyi wa Kigali ukongeraho nibyo yagiye guhisha hanze kandi akavugako byose abikura mu mushahara we. Gitifu yakwirira ibihumbi 10 usanga induru ziravuze? Mujye mureka kuturangaza kuko byose tubizi kandi byose tuzabigaruza kuko ntawe uyoberwa umwibye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *