• 11/12/2019 10:36 44

Muhanga: Ababyeyi baribaza aho imisanzu yo kubaka uruzitiro rw’ikigo yazimiriye

Bamwe mu babyeyi barerera mu Ishuri ryisumbuye rya Nkakabanda (Ecole Secondaire de Nyakabanda) riherereye mu Karere ka Muhanga, baravuga ko batazi aho imisanzu yo kubaka uruzitiro yarengeye. Bavuga ko babaza ubuyobozi bw’ishuri ntibanyurwe n’ibisobanuro bahabwa.

Ababyeyi baribaza aho imisanzu yo kubaka uruzitiro rw’ikigo yagiye

Uwineza Placidie umwe mu bagize Komite y’Ababyeyi barerera mu Ishuri ryisumbuye rya Nyakabanda yabwiye Umuseke hari inama bakoranye n’ubuyobozi bw’ishuri mu mwaka wa 2017 bemeranya ko buri mwana wese muri iki kigo agomba gutanga ibihumbi 10 ku gihembwe akavuga ko ayo mafaranga yatanzwe mu gihe cy’umwaka n’igice bategereza ko uruzitiro rwubakwa baraheba.

Yagize ati ”Gewe nari mfitemo umwana uhiga narayatanze muri iki gihe cyose ariko iyo tubibajije umuyobozi araturindagiza nta gisubizo gifatika aduha.”

Mu nama yahuje komite y’ababyeyi n’Ubuyobozi bw’Ikigo yabaye kuri iki Cyumweru Uwineza avuga ko bongeye kukigarukaho na none  Umuyobozi w’iri shuri ababwira ko atibuka neza niba uwo musanzu waratanzwe.

Ababwira ko agiye kureba ibikuye mu nyandiko mvugo z’uwo mwaka.

Uwera Marie Chantal Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Nkakabanda yabwiye Umuseke ko umusanzu yibuka ababyeyi batanze ari uw’ibihumbi 5 gusa.

Cyakora yemera ko mu nama yabahuje ku munsi w’ejo bongeye kukimubaza abasubiza ko agiye kwifashisha ibikubiye mu nyandiko mvugo z’inama bagiye bagirana n’aba babyeyi.

Ati:”Usibye no kuba ntibuka ko uyu musanzu watanzwe, nta n’inyigo nibuka twakoze yo kubaka Uruzitiro rw’Ishuri.”

Uwera ahamya ko umusanzu yibuka ari uwo ungana n’ibihumbi 5 wagenewe gusana icyumba k’inama no kugura bimwe mu bikoresho by’Ikigo birimo na muvero.

Nsabimana Augustin Perezida wa Komite y’Ababyeyi avuga ko  nta makuru abifiteho akavuga ko ushobora kuba waratanzwe mbere yuko atorerwa uyu mwanya.

Ati ”Ejo twakoranye inama, ababyeyi barabitubwira twasabye ko ubuyobozi bw’ikigo bukitaho bareba niba koko uyu musanzu waratanzwe.”

Gusa akavuga ko Umusanzu ababyeyi batanze azi ari uw’ibihumbi 6.

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Muhanga Sebashi Claude avuga ko bagiye gusuzuma ibi bibazo ababyeyi n’abakozi bavuga kugira ngo bamenye ukuri kuko nta makuru bari bafite.

Hari amakuru Umuseke ufite yemeza ko hari raporo yakozwe n’abagenzuzi ku rwego rw’akarere agaragaza umubare w’amafaranga ubuyobozi bw’Ikigo bwanyereje harimo n’ay’imisanzu ababyeyi batanze ndetse no kwiha amasoko mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Kugeza ubu nta ruzitiro ikigo gifite ababyeyi bavuga ko hari umusanzu w’Ibihumbi 10 buri mwana yatangaga ku gihembwe

MUHIZI Elisée
UMUSEKE.RW/Muhanga

7 Ibitekerezo

  • Iyo musanzu igomba kuba izimirira mu kuziba icyuho cya Capital Grant MUNEDUC itagitanga uko bikwiye. Umwaka w’ishuri ugashira nta n’urupfusha ibigo birabona. Cyangwa bibonye nk’ay’igihembwe kimwe gusa.
    Ababyeyi nibatangire bamenyere kwirwariza kuri byose mu burezi bw’abana babo, Leta iriho irabishingukamo buhoro buhoro.

  • Iyi ni primaire, ni secondaire ?! Harya umwana ashobora kwuga hano akazavamo minister ra ? Nadkurahiye iyi apartheid izadusigamo imvune kabisa !

  • Wowe wiyise mwarimu sinemeranywa name kuri byose. Icyonzicyo nuko Leta igomba gukora ibiyireba, ababyeyi nabo bafite kubahiriza inshingano baba bemerasnyirijwe hamwe mukunganira Leta. Iyo misanzu rero ntabwo igomba kuza yitwa iyo kuziba icyuho. Igomba gukoreshwa ibyo yagenewe aho kumva umuyobozi wishuri svuga ngo ntiyubuka neza ngo umenya ari5000,mukandi Kanya ngo ntabizi neza. Ibibintu byimicungire bigomba gukosorwa vuba. Naho ibyo kunyereza bigahagarara. Rwose ndumva ababyeyi bafite uburenganzira bwo gukurikirana ahubwo bari baratinze.

  • Nge numve nyirishuli( arahari byanze bikunze, niyo byaba mu bihaye Imana aba ari diyosezi cyangwa mufti) atishakano ubushobozi niyo yaba credit akagura ishuri nyuma akazongeza minerval aho kubwira abantu ngo baterateranye ugasanga byabaye itegeko bikaba nkaho nubundi school fee yiyongereye?

  • You muyobozi wishuri si ayo yanyereje nimenshi. Ahubwo nkibaza niba ntaruhare akarere karufitemo, none se uwo numvise ngo ni sebashi yaba atabizi ate kandi ariwe ukuriye amashuri yose yo mukarere Bose babibaxwa nuko iyo urebye usanga ari uruhererekane baba baziranyeho,umuntu niwe uhabwa raporo ngo ntabizi agiye gukurikirana hahhhhha agomba kubikurikirana koko!!!!ryari se kandi ariwe uhabwa amasoko mumashuri yose we na Gonzague (uretse ko uyu we umenya atarumvikanye naba Ruhango kuko ubu yatawe muri yombi kubera ubujura yakoze afatanyije nubuyobozi be’ikigo na intendant w’ikigo cya Kigoma ubu arimo gukurikiranwa naRIB niba atarekuwe vuba kubera ababifitemo inyungu benshi barimo abo bayasangiraga ndetse nabamwe mubakozi bafitanye amasano yabugufi, kandi ngo ni umujyanama waNyobozi ya Muhanga). Bravo Ruhang o nimukomereze aho. Icyo kigo bakiriye menshi pe nubwo abadhinzwe gukurikirana batinze kuko ayo masoko ni aya kera2014 ariko inkono ihira igihe.
    Muhanga ntacyo bibabwiye niyo hari ibyabonetse kubera ko hari uruhererekane rurimo ujya kumva ngo amadosiye yo kwa auditeur ngo bayibye none se niwe mukozi wibwe izo raporo ukorera mukarere ese abarinzi barinda izindi bureau uerste kwa auditeur clauvis gusa. Biba bizwi ibigiye kuba kuko kugeza nuyu munsi RIb yahangaha usanga ihabwa amabwirizwa naba bayobozi kuko baririrwana ….. Yewe ntawatinya nokuvugako hakwiye kubaho impinduka rwose. Naho ubundi amashuri hano yararariwe arongera araribwa kubera ubwumvikane nimikoranire myiza hagati yinzego bumvikanye cyane,

    Birababaje kubona abo bayobozi bibigo byamashuti usanga aribo banyiramasoko, auditeur yabibona ngo dossier zabuze bazibye, byakurikiranwa RIB ngo ntabimenyetso ,mukandi kanya ugasanga za nzego zose navuze haruguru zicaye zikora imyanzuro rwose ishimishije ko imicungire ari myiza. Kandi koko nimyiza iyo bafashe akanya bakajya kumazi cg muri za moteri usanga urugwiro ari rwose kandi imitsi yabaturage ndetse ningufu za leta zihatakarira.
    Rwose nyakabanda yarangiritse pe muzarebe ubwumvikane buri mubarimu hariya kubera agasuzuguro bakorerwa na directrice ariko nawe yigererayo kuko niymujyanama wakarere kuko abakamukurikiranye nibo bafatira hamwe ibyemezo byakarere ariko hakagombye gufatwa ingamba zikaze kuko abayobozi bose siko banyunyuza ibya rubanda.

    • ndabona iyi nkuru ituzuye ahubwo uwayikoze yarabogamyee

  • Mbese ubu turagana hehe koko niba abarezi bitwara kuriya,,abayobozi bakabibashyigikiramo,,inzego zubutabera zikabakingira ikibaba bivuga ngo = nazo zirabashyigikiye,

    Hazashakishwe umuti nyawo ukwiyriye buri rwego.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *