• 27/01/2020 2:49 39

Muhanga: 90% y’abarimu mu mashuri yisumbuye bigisha batateguye

Ibi byemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi nyuma gusuzuma ibyavuye mu igenzura ryakozwe n’iyi Minisiteri.

Min Munyakazi avuga ko bibabaje kuba abarimu bangana na 90% muri Muhanga bigisha batateguye
Min Munyakazi avuga ko bibabaje kuba abarimu bangana na 90% muri Muhanga bigisha batateguye

Kuba 90% by’abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye badategura amasomo ngo bituma abanyeshuri batiga nk’uko integanyanyigisho ibigena.

Igenzura ngo ryakozwe mu bigo 34 by’amashuri abanza n’ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka ikenda muri Muhanga.

Umwe mu bakozi bo mu kigo gishinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (WDA) Ildephonse Habiyambere avuga ko basanze abarezi 32 bo muri ariya mashuri batanga amasomo batagendeye kuri gahunda Minisiteri y’uburezi yashyizeho.

Ildephonse Habiyambere avuga  kandi ko  hari n’aho babonye umwarimu  wasibaga kwigisha buri wa Gatanu agatangirwa raporo ariko ntafatirwe ibihano  byo mu rwego rw’akazi.

Yavuze ko hari n’Umuyobozi w’Ikigo wasuye Ishuri umunsi umwe gusa kuva umwaka w’amashuri watangira.

Ati: “Ibyo twabonye mu mashuri birababaje twasanze hari n’uwahinduye amazina y’Ikigo akoresheje kashi Leta itazi.”

Kizito Niyibizi uyobora ishuri ribanza rya Gahogo yabwiye Umuseke ko amakosa nk’ayo  ari umutimanama wa buri muntu kuko kwigisha ari ukubikunda no guha umwanya uhagije amasomo ugiye gutanga.

Dr Munyakazi Isaac avuga ko ayo makosa atagaragara gusa ku barimu cyangwa  ku bayobozi b’ibigo ko ahubwo batizwa umurindi n’abashinzwe uburezi ku rwego rw’imirenge n’Akarere.

Ati: “Minisiteri igiye kuzajya itegurira ibizamini amashuri kugira ngo abanyeshuri bagendere kuri gahunda imwe no kureba ko ibyo bize babishyirwa mu bikorwa.”

Yasabye abafite uburezi mu nshingano guhagurukira iki kibazo abarimu nka bariya bagakurwa mu kazi.

Dr Munyakazi yanenze abavuzweho iyi myitwarire asaba ko habaho impinduka zigaragara.

Igenzura MINEDUC  iri gukorera hirya no hino mu mashuri rigamije gutanga ireme mu myigire n’imyigishirize  mu mashuri.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

6 Ibitekerezo

  • Mwaramutse.Iyo usuzumye ibyagaragajwe n’abagenzuzi usanga igihugu cyose abarimu bigisha batateguye.Ese abagenzuzi bigeze bareba impamvu y’icyo kibazo?Reka mbereke imwe kandi ikomeye.Abarimu basigaye batahaye kwigisha periods nyinshi.Secondaire ni uguhera kuri 37.Kugira ngo Uzi periods ziboneke umwarimu aba yigisha nk’amasomo atanu.kndi umwarimu arigisha kuva mu gitondo saa moya kugeza saa kumi n’imwe.Mwa bavandimwe mwe mwalimu azategura ryari ko umunsi yagenerwaga wo gutegura bawumwambuye?MINEDUC ibitekerezeho.Ese umwarimu ntananirwa?Azakosora imikoro ryari?
    Reka nshime ariko kuba teams zarahinduwe abantu ntibasubire kugenzura aho bakoreye.Hari bamwe bari nabi pe.Cyane cyane amatsinda wasangaga agizwe n’ubwiganze bw’igitsina kimwe!Mwarakoze rwose muge muhindura kenshi.Ikindi nimugere mu bigo byose ko muhora mu bigo bimwe mu turere kndi n’abandi si shyashya!

  • Ugize neza cyane muvandi! Ukurikije akazi mwalimu bamuhaye buriya minister we aje kwigisha yabona umwanya wo gutegura? Amasaha yose y’umunsi mu minsi itanu mwalimu aba ari imbere y’abana. Ni gute yabasha gutegura koko

  • Mbere yo kugenzura bakabaye barabanje gukora ibibareba. Iyo umuyobozi yitoye NGO agiye gusuzuma aziko nta bitabo kubona ibyo ahantu bigisha nabyo bigoye ABA yumva she gusuzuma iki? NGO ntibategura? Ibi mvuga habaye Hari ibishoboka Yahoo ampamagare 0785425215 azaze mbimwereke bive no mumazimwe. Bigisha abanyeshuri 210 n’iri S2ABC,143 N’iri S3AB,94 Muriel S4LKK,48 n’iri S5LKK,44 n’iri S6LKK. Harya Aba banyeshuri reka tuvuge ko natanze isuzuma Nuri buri shuri. Ubwo nzarangiza kubakosora ryari,nzategura ryari,umwanya uzava hehe,ngeze narinziko bazanadusura NGO mbibajije imbonankubone ntibategura. Ibi byiyongera ku masaha menshi aho umuntu atagira n’akaruhuko namba’ ibitabo birahari aho umuntu yirirwa ashakisha kuri bwa internet,gihembwa nabi nkubu duherukana salaire umwana ushize, gusuzuma,gutukwa,ubwose muba mutekerezako abarimu bo Atari ahantu bakeneye kubaho nk’abandi bakozi? None NGO ntibategura? Bategure ryari se? Ibyo bakuye he se ntabitabo? Uziko mwanatuma umuntu Aviva nabi ntabyo yaramutse?

  • No byiza ko minister abona ko Abarimu batagitegura. None se wakigisha periods 45 MU cyumweru, periods 5 zisigaye wategura ibyo mu masaha 45 ugakosora imikoro n’andi masuzumabumenyi? Gusa reb yo irabona ko ikwiye kugira icyo ihindura ku bijyanye n’amasaha mwarimu amarana n’abanyeshuri.

  • Iyi ni indicateur yerekana ko batagikunda ibyo bakora.ubwo muzashake impamvu (root cause)

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *