Mugisha Moïse yegukanye agace ka 4 mu isiganwa ry'amagare Grand Prix Chantal Biya - UMUSEKE

Mugisha Moïse yegukanye agace ka 4 mu isiganwa ry’amagare Grand Prix Chantal Biya

Umunyarwanda Mugisha Moïse yegukanye agace ka Kane ka Grand Prix Chantal Biya irushanwa ry’amagare rikomeje kubera muri Cameroun yongera amahirwe yo kuba yaryegukana.

Mugisha Moise akomeje kugaragaza ko ari umukinnyi utanga ikizere

Kuri uyu wa Gatandutu tariki ya 21 Ukwakira, hakinwaga agace ka kane k’irusharushwa rya Grand Prix Chantal Biya  ry’uyu mwaka ribera muri Cameroun.

Umunyarwanda Mugisha Moïse yageze ku murongo ari imbere n’Abanyarwanda mu byishimo byinshi. Yashyizemo intera y’umunota umwe n’amasegonda 21 (1min21sec), hagati ye n’umukurikiye ku rutonde rusange witwa Kubiš Lukáš w’Ikipe ya Slovakia.

Mu gace ka nyuma kazakinwa ku Cyumweru, abakinnyi bazava i Sangmelima berekeza i Yaoundé ku ntera ya Km 166,2.

Grand Prix Chantal Biya iri kuba ku nshuro ya 20 iri ku bipimo bya 2.2 ku ngengabihe y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), izasozwa ku wa 22 Ugushyingo 2020, nyuma yo kuzenguruka Km 699,4.

Yitabiriwe n’amakipe 9 arimo iy’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Benin, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Sénégal, Mali, Dukla Banska Bystrica yo muri Slovaquie na SNH Vélo Club yo muri Cameroun.

Team Rwanda yaherukaga kwitabira Grand Prix Chantal Biya mu mwaka ushize, Munyaneza Didier ni we Munyarwanda waje hafi, yasoreje ari ku mwanya wa kane, anatahana umwambaro w’umukinnyi muto wigaragaje mu irushanwa.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *