• 29/01/2020 12:35 33

Mugheni Fabrice yasinye, yagarutse muri Rayon

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo imaze gutangaza ko yamaze kumvikana na Kakule Mugheni Fabrice wakiniraga Kiyovu Sports.

Mugheni Fabrice yagarutse muri Rayon, nubwo atari mushya cyane muri Rayon yahawe umwenda mushya koko
Mugheni Fabrice yagarutse muri Rayon, nubwo atari mushya cyane muri Rayon yahawe umwenda mushya koko

Rayon Sports yasohoye amafato ya Kakule asinya amasezerano ndetse anambaye umwenda Rayon Sports izakinana uyu mwaka.

Hari amakuru avuga ko Rayon Sports yaguze uyu mukinnyi miliyoni 13 kuko yari akinafitiye Kiyovu Sports umwaka umwe ku masezerano. Ubuyobozi bwa Rayon bwo ntibwatangaje ayo bwatanze kuri uyu mukinnyi.

Umwambaro uriho nomero Kakule azambara wari wasohokanye n’iy’abandi bakinnyi ariko mu kumurika imyenda na Nomero nshya z’abakinnyi ba Rayon ntabwo uwa Kakule wari wamuritswe kuko hari hakirimo ibibazo muri gahunda yo kumugura.

Kakule wari umaze umwaka umwe avuye muri Rayon Sports akajya muri mukeba Kiyovu Sports, yongeye kuyigarukamo nyuma yo kugirana ibibazo na Kiyovu bishingiye ku kazi.

Kakule yareze Kiyovu muri FERWAFA kutamwishyura, Kiyovu mu kwisobanura ivuga ko imufata nk’uwataye akazi nyuma yo kujya mu igerageza muri Simba yo muri Tanzania ndetse no kugeragara mu myitozo ya Rayon Sports ndetse akanayikinira umukino wa gicuti.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Congo Kinshasa yaje kurakaza cyane ubuyobozi n’abafana ba Kiyovu ubwo yajyaga ku kibuga k’imyitozo cya Kiyovu yambaye umwenda wa Rayon Sports yakiniraga mbere yo kuyivamo.

Aje muri Rayon Sport kongera imbaraga hagati  kuko bivugwa ko Yannick Mukunzi ashobora kuyisohokamo akajya ku mugabane w’Uburayi.

Ahabwa ikaze na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sport, hagati ni Visi Perezida wayo Muhirwa Freddy
Ahabwa ikaze na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sport, hagati ni Visi Perezida wayo Muhirwa Freddy

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • IMYITWARIRE YE NIYUBUZAYIRWA

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *