Mu ndirimbo ya Clarisse Karasira, Hon Sen Tito Rutaremara aramusoma | UMUSEKE
  • 18/01/2021 12:16 20

Mu ndirimbo ya Clarisse Karasira, Hon Sen Tito Rutaremara aramusoma

Indirimbo ‘Rutaremara’ yasohowe n’umuhanzi Clarisse Karasira kuri uyu wa Gatatu taliki 25, Ugushyingo, 2020, ikaba ifite n’amashusho yayo, hari aho Mzee Tito Rutaremara agira akanyamuneza agasoma iriya nkumi ku itama.

Mzee Rutaremara yizihiwe asoma iyi nkumi ku itama

Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’akamaro Senateri Rutaremara akaba ari Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu ngishwanama rw’inararibonye yagiriye umuhanzi Clarisse Karasira wahoze ari umunyamakuru wa Radio Flash na Flash TV.

Muri iriya ndirimbo hari aho agira ati: “Iyaguhanze ntibyayigwiririye. Iyaguteye ni nayo ikuhirira. Yakugenje uko yabishatse, ng’uko uko twakumenye. Iyakunyujije mu nzira y’inzitane yaguhaye umutima rutare. Yarakuzigamye nk’icyanzu cy’abato. Ejo heza ndahabona.”

Iyi nkumi iherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 23 ikomeza ivuga ko iyo umuntu afite umukunda, aba yumva akomeye, mbese adafite umususu.

Akomeza agira ati: “Ugira umukunda ntagira umususu, siba gusuhererwa susuruka. Iyo nseko yawe nisesekare. Burya useka neza mutakwasuku. Rutaremara wampaye byose ay’ibambe ukwiriye ibyiza. Rutaremara wampaye umutima yewe nsanze uri ingabirano. Uri ingabire.”

Abajijwe uko yiyumvise ubwo Mzee Tito Rutaremara yamusomaga ku itama, umuhanzi Clarisse Karasira ntacyo yasubije.

Iyi niyo video y’indirimbo ‘Rutaremara’:

UMUSEKE.RW

13 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Waouuuuuh.Nta mugabo koko usaza.Nzi abagabo benshi barengeje imyaka 70 barongoye inkumi zifite imyaka munsi ya 25.Nibyo,niko urukundo rumera.
    Gusa ikibabaje nuko abagabo bakuze hafi ya bose baba bishakira abagore n’abakobwa bakiri bato.Uretse ko n’abagore bakuze bajya mu basore.Nabo nzi benshi.
    Mwibuke ko Rutaremara yatunze umuzungu-kazi.Ntabwo bitangaje.Ikibi nuko yamutereta ngo babikore.Byaba ari icyaha.Gusomana is OK.

  • Byakabaye byiza umuntu wese ukorera Leta atarengeje imyaka 60 mu kazi.Kubera ko abayirengeje Ubwonko bwabo budakora neza.Bituma bakora amakosa menshi.Kandi byagabanya ubushomeli.Abasaza benshi bakoreye Leya baba bafite imitungo yatuma babaho,utibagiwe Pension nini bahembwa buri kwezi.
    Ikibabaje nuko banga kurekura,bakabeshya Abasore ngo “ni mwe Rwanda rw’ejo”.Nyamara ntibababise mu kazi.This is Injustice in this world !!!

  • Ubu bwuzu Tito afitiye Clarisse Karasira ndabona burenze kuba ubwo kuba sekuru mu myaka.

  • Yampayinka Rwabutogo ntawamenya aho bagiye nyuma yaha ra eeeh hagire ujya kuri RIB.

  • Nyamara amafoto nk’ariya y’ubusabane bwa Tito na Clarisse, ba mucutsumumpe bashobora kutayabona uko bikwiye, bakagira ajyanye n’ibiba mu mitwe yabo. Jye ndabona atubahirije “distance canonique” yagombye kuba hagati y’uriya mwana n’uriya musaza, cyane cyane ko turi no mu bihe bya COVID19. Wagira ngo ingamba zo kuyirinda bamwe ntizibareba!

  • Uyu musaza harya siwe wigeze kuvuga ngo abakobwa n’abagore bambara ntibikwize bajye babareka berekane ubwo bwiza bwabo n’abazi gukanura bihere ijisho ry’ibyiza bitatse u Rwanda (mbivuze mu magambo yanjye)? Bamporiki namucungire hafi ajye amukebura nk’uko yakebuye wa wundi waririmbaga ibya…tsi.

  • Abahanzi basigaye basingiza abandi bantu batari His Excellency se! Ni ukwigerezaho pe! Ku mpande zombi. Abasingiza n’abasingizwa.

  • Tanga ibitekerezoIbyaribyo byose ntabwo Clarisse yabyutse ngwakore iyi ndirimbo kuba amuririmbira harimo ikintu kbsa , urukundo nirwogere

  • Menye impavu yateye ishoti Mukurarinda

    • Iturufu ikuramo ind

  • Umusaza amaze igihe atagira umumara irungu none aho abonekeye amagambo y’abantu abaye akangali ,
    bantu mwanga ibyiza mujye mureba ibibareba ibitabareba murebe hirya ,
    Buriya se Koko Tito abatwaye iki , Clarissa yaba umwuzukuru , yaba umukobwa we , yaba umususurutsa we byose ntibibareba . nta n’inyungu za benshi bibangamiye .
    ubwo murashaka ko rero abantu bavuga ngo byacitse , nuko nyine uruvuga undi rutagira isubyo ariko nimureke umusaza anezerwe muminsi ye dore yanamaze igihe arara rwantambi , yarabujijwe amahwemo.
    Muzehe Tito irire ubuzima nubundi abakwanga ntacyo bazagutwara , bazavuga nibaruha bazaceceka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *