• 14/12/2019 7:59 50

Mu myaka 5 nta bwandu bwa SIDA bwabonetse mu Rwanda – Dr Gashumba

Mu kiganiro n’abanyamakuru  cyabaye kuri uyu wa 01, Ukuboza, 2019 cyabanjirije inama mpuzamahanga yiswe ICASA itangira kuri uyu wa Mbere taliki 02 Ukuboza, 2019, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba yavuze  ko mu myaka itanu ishize nta bundi bwandu bwa SIDA bwabonetse mu Rwanda bityo hakaba hari ikizere cyo kutanduza abandi.

Minisitiri Gashumba avuga ko mu myaka itanu ishize nta bwandu bushya bwa SIDA bwabonetse

Kiriya kiganiro cyabaye nyuma ya siporo ngaruka kwezi  yabaye ihurirana n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA.

Minisitiri Dr Gashumba ati: “Ubwandu bwa Virus itera SIDA ntibwigeze bwiyongera mu myaka itanu ishize. Byagumye kuri 3%. Turashimira uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu gukumira ko hari abandi bandura.”

Uhagarariye urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera SIDA, Muneza Sylvie, avuga ko iyi ntambwe igihugu cyateye yunganiwe n’impinduka zabaye mu mitangire ya serivisi zijyanye no no gupima ubwandu bushya bwa HIV.

Ati : « Mbere umuntu yaripimishaga bigasaba gutegereza ko hatahurwa ingano ya virusi iri mu maraso ye uko ingana, ariko ubu iyo bagupimye bagusangamo ubwandu bwa virusi itera SIDA uhita utangira gufata imiti.» 

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’ubuzima Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashimiye u Rwanda ku ngamba rufata mu guhangana n’icyorezo cya SIDA, avuga ko imbaraga rugaragaza zishimangira ko ari igihugu kiza cyo kwizihirizamo  umunsi wo kurwanya SIDA.

Ati: ‘‘Ibyo u Rwanda rwagezeho bishimangira ko ari ho hantu hakwiye kwizihiriza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Kuba ibikorwa byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA byakomatanyijwe n’uyu munsi wa siporo rusange , byatanze amahirwe yo gukora siporo hatangwa n’ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA.’’

Avuga  ko u Rwanda  ruri mu bihugu bike byashoboye kugera ku ntego Isi yari yihaye y’uko muri 2020 abafite virusi itera SIDA bazaba bazi uko ubuzima bwabo bumeze bazaba bangana na 90%, abafata imiti nabo ari 90% ndetse no  kugabanuka kwa virusi itera SIDA bikaba 90%.

Yemeza ko iriya ntego u Rwanda rwarayirenze kuko kugeza  ubu 98% by’ababana n’ubwandu bahabwa imiti n’ubundi buvuzi bakeneye kandi ko ari ibyo kwishimirwa.

Imibare itangwa na UNAIDS igaragaza ko ku isi abantu barenga miliyoni 39 bafite ubwandu bwa virusi itera Sida . Muri bo, 79% nibo bazi uko bahagaze, batatu muri batanu bayirwaye bafata imiti igabanya ubukana, mu gihe abagera kuri  53% bataripimisha ngo bamenye uko bahagaze.

Dieudonée NSENGIYUMVA

UMUSEKE.RW

9 Ibitekerezo

  • Kuva SIDA yamenyekana muli 1981,imibare ya World Health Organisation (WHO) yerekana ko Sida imaze kwica abantu bagera kuli 35 millions.Nubwo abantu bakoresha za Capotes,abantu benshi bakomeza kwandura Sida,kubera ko benshi bitwaza ko habonetse Imiti igabanya ubukana.Ariko ikibi kurushaho,nuko ubusambanyi bwiyongereye cyane kubera izo Capotes n’Imiti igabanya ubukana.Ibyo bibabaza cyane Imana yaturemye itubuza gusambana.Igitangaje nuko aho kumvira Imana,usanga abantu millions and millions bita gusambana ngo ni “ukuba mu rukundo”.Byerekana ko abantu badakunda kandi badatinya Imana yaturemye.Kubera ko abantu batuye isi bananiye Imana,yashyizeho Umunsi w’Imperuka nkuko Ibyakozwe 17,umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Uwo niwo muti wonyine wa Sida.

    • Ibyo ntabwo bishoboka na gato yuko abantu batongera kwandura Sida.Kubera Capots n’Ibinini bibuza GUSAMA inda,ubusambanyi bwariyongereye cyane ku isi.Nubwo abantu batakirwara Sida nko mu myaka ya 1980-2000,hari ibyago bikomeye kurusha kurwara SIDA.Ibyo byago ni ukuzabura ubuzima bw’iteka muli paradizo no kutazazuka ku munsi wa nyuma.Nkuko Abaroma 6:23 havuga,igihano cy’abanyabyaha ntabwo ari umuriro utazima,ahubwo ni “urupfu” rwa burundu nta kuzazuka.Mwibuke ko igihe Adamu yakoraga icyaha,ntabwo Imana yamubwiye ngo kubera ko ukoze icyaha uzajya mu muriro utazima.Ahubwo Imana yamubwiye ko “azasubira mu gitaka aho yaturutse”.Umuriro utazima wahimbwe na Greek Philosophers batemeraga Imana dusenga.Basengaga ibigirwa-mana byabo.Ni nabo bahimbye ko mu mubiri wacu habamo ikintu bise Roho idapfa.Nyamara bible isobanura neza ko upfuye nta handi ajya uretse mu gitaka kandi aba atumva nkuko Zaburi 146:3,4 havuga.Niba koko turi abakristu nyakuri,Imana itubuza kwemera ibyo abanyamadini yigisha bitandukanye nuko bible ivuga kandi ni byinshi.

  • maybe people are not getting tested

  • Minister yibagiwe kuvuga ko imyaka itanu ishize mu Rwanda ntamuntu uriye cyangwa ngo atange ruswa!!! ko ntan’impanuka n’imwe yo mu muhanda yabaye kubera kugira igipolice gikora kinyamwuga! ko ntan’umujura numwe wibye kubera umutekano urinzwe neza. etc Turabashimiye Nyakubahwa Ministere, Allelua, Amena!!!

  • N’abafata ku ngufu bose basigaye bakoresha udukingirizo!!!

  • Inda zitateguwe zireze, kugeza no mu twangavu, none ngo nta bwandu bwa SIDA bukiboneka!! Inzira si imwe se?

  • Ndumva abanyarwanda twarahinduye umugani: ushaka gukira indwara arayihisha. Hehehe!!!

  • Nkeka ko ari inkuru ifiteho urujijo ho gato cyane cyane ku mutwe wayo. Ndibaza ko Hon.Minister atashatse kuvuga ko nta bantu bashya banduye HIV. Uko mbyumva: yashatse kuvuga ko muri rusange umubare w’abandura wagumye kuri 3% y’abanyarwanda bose muri rusange (nkeka ko ari abantu bakuru babarirwaho) kandi nk’uko tubizi muri iyo myaka 5 umubare rusange w’abanyarwanda nawo wariyongereye. Bivuga ngo n’umubare w’abanduye wariyongereye ariko ukomeze kutarenga 3% by’umubare rusange w’abanyarwanda bose babarirwaho. Bitandukanye n’imyaka yabanje washoboraga gusanga iyo percentage yiyongereye.

  • Nkeka ko ari inkuru ifiteho urujijo ho gato cyane cyane ku mutwe wayo. Ndibaza ko Hon.Minister atashatse kuvuga ko nta bantu bashya banduye HIV. Uko mbyumva: yashatse kuvuga ko muri rusange umubare w’abandura wagumye kuri 3% y’abanyarwanda bose muri rusange (nkeka ko ari abantu bakuru babarirwaho) kandi nk’uko tubizi muri iyo myaka 5 umubare rusange w’abanyarwanda nawo wariyongereye. Bivuga ngo n’umubare w’abanduye wariyongereye ariko ukomeze kutarenga 3% by’umubare rusange w’abanyarwanda bose babarirwaho. Bitandukanye n’imyaka yabanje washoboraga gusanga iyo percentage yiyongereye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *