• 29/01/2020 5:09 53

Mu myaka 10 Gereza zizabe zikorerwamo ibindi bitari ugufunga abantu – Busingye

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yasuye Gereza ya Rubavu kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gicurasi 2019, avuga ko ahanini abagororwa bafungiye hariya bakiri bato kuko muri bo 60% bari munsi y’imyaka 40, agasanga ari umubare munini kandi abenshi bafungiwe ibyaha byo Gufata ku ngufu, gukubita no gukomeretsa, ibiyobyabwenge n’ubujura, akabasaba kureka ibyaha ku buryo mu myaka 10 imbere, Gereza ngo zazaba zaragizwe amashuri cyangwa amavuriro.

Minisitiri Busingye Johnston yasuye Gereza ya Rubavu agamije kumva ibibazo abahafungiye bafite

Busingye asaba urubyiruko kwirinda ibyaha ku buryo mu myaka 10 bizaba byashize burundu, ahubatswe gereza hakazashakirwa ibindi bihakorerwa nk’amashuri n’amavuriro.

Yavuze ku bagororwa basaba imbabazi bakanemera icyaha bari muri gereza, ariko bavugana n’imiryango yabo bakababwira ko barengana cyane cyane babibwira abana bato, avuga ko iyo mvugo yangiza abo bana abasaba gusaba imbabazi zibavuye ku mutima.

Nkurunziza Charles Umugororwa uhagarariye abandi yashimye uburyo bafashwe mu buzima bwabo bwa buri munsi ariko atuma Minisitiri ko batakambira Perezida wa Repubulika agaha imbabazi abokoze Jenoside batemerewe imbabazi kandi baremeye icyaha bakanagisabira imbabazi, ndetse bakaba barahinduye imyitwarire.

Charles yagarutse ku kibazo cy’abasaza bafite hejuru y’imyaka 70 bakuwe muri Gereza ya Gasabo ubwo yashyaga bakimurirwa i Rubavu, kuborohereza bakabafungira ahegereye imiryango yabo kugira ngo bijye biborohera kubageraho kuko aho bazajyanywe habaye kure.

Umuyobozi w’Amagereza mu Rwanda, CGP George Rwigamba Ku kibazo cy’abasaza bakuwe muri Gereza ya Gasabo yavuze ko hari abimurwa muri za Gereza zitandukanye bitewe n’ibindi byaha baba bakora bakananirana abo ngo ntibyashoboka ko basubizwayo, ariko abimuwe bakuwe muri iriya Gereza igihe yashyaga bo ngo mu gihe cya vuba bazegerezwa imiryango yabo kugira ngo bajye mu buryo bworoshye.

Gereza ya Rubavu ifite abagororwa  7117 bose ni abagabo.

Abafungiye muri Gereza ya Rubavu bavuze ko batumye Minisitiri ngo atakambire Perezida abahamwe n’ibyaha bya Jenoside ariko bemeye bakana bisabira imbabazi ndetse banahindutse kuba na bo bababarirwa
Umuyobozi w’Urwego rushinzwe amagereza, CGP George Rwigamba avuga ko bagiye kwihutisha ibyo kwegereza imiryango yabo abagororwa bimuwe muri Gereza ya Gasabo bakajyanwa kure
Gereza ya Rubavu ifungiyemo abasaga 7000 muri bo 60% bari munsi y’imyaka 40

MAISHA Patrick
UMUSEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Hhhhhh ibipindi biragwira, ngo mu myaka 10 gereza zizaba zifite ibindi zikorerwamo atari ugufunga? Vuga uti ahubwo zizaba zarahinduriwe abazicumbitsemo haragiyemo inkozi z’ibibi ziri hano hanze usanga zarigize intungane. Wowe ukora ikibi uno munsi ukumva nta kibazo kuko ntawukigukurikiranaho urye uri menge kuko iminsi irakwibikiye.

  • None se abatera ubwoba abayobozi b’igihugu tuzareka ku afunga?

  • Muhereye kubari kuboreramo kandi badafite dosiye mwaba mukoze.

  • Mu Rwanda hari abantu benshi basobetswe nurwango. Benshi bariganya imitungo y’abandi bitwaje ko bafite iyo bigerera abo bose bagombye kujya gucumbikirwa murayo magereza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *