• 16/12/2019 3:17 25

Mu mwaka umwe RIB yagaruye Abanyarwanda 25 bajyanywe gucuruzwa hanze

Umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Col Jeannot Ruhunga ubwo yavugaga ijambo riha ikaze abagenzacyaha bari mu mwiherero mu murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, yavuze ko muri uyu mwaka RIB imaze kugarura abanyarwanda 25 bari barajyanywe gucuruzwa hanze.

Col Jeannot Ruhunga avuga ko RIB yagaruye Abanyarwanda 25 bari barajyanywe gucuruzwa hanze. Ashima iterambere urwego RIB rugezeho mu gihe gito rumaze

Col Ruhunga avuga ko mu gihe cy’umwaka umwe urengaho amezi make RIB yageze kuri byinshi birimo kubaka ubushobozi bw’abakozi bayo ariko ngo haricyari ibindi byo gukora birimo kubona ibikoresho bibafasha mu kugenza ibyaha cyane cyane ibimunga ubukungu ndetse n’ibyerekeye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Avuga ko ugereranyije uko urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha ruhagaze ubu  n’igihe rwatangiriye usanga ari ibintu byo kwishimira.

Ati: “ Mu mwaka umwe urengaho amezi make tumaze dukora ibyo twagezeho ni byinshi kandi twizeye ko bizagenda neza kurushaho.”

RIB ivuga ko icyo yakwishimira kurushaho ari uko yubatse ubushobozi bw’abakozi bayo haba mu bumenyi no mu bikoresho.

Ngo ubu RIB ifite moto 140, imodoka 29, mudasobwa 598 n’ibindi bikoresho bifasha abagenzacyaha mu kazi kabo.

Ubu kandi ngo RIB ifite icyo Col Ruhunga yise’ dashboard system’ iyifasha kumenya uko ibintu byifashe ku mipaka.

Minisitiri Busingye wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo gutangiza uyu mwiherero yasabye abagenzacyaha kuzasuzuma mu buryo bwimbitse uburyo Abanyarwanda bahinduka bakagira ‘umuco wo gutinya gukora icyaha.’

Ati: “Turifuza kurwanya ibyaha mu buryo bwubaka umuco wo kubaha amategeko. Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga agomba kwibwiriza kudakora icyaha mu Rwanda cyangwa kugikorera ahandi bikaba byagira ingaruka ku Rwanda.”

Avuga ko bibabaje kuba umubare w’abinjira muri gereza uruta uw’abasohokamo kandi ubundi byagombye kuba bingana cyangwa se abasohoka aribo benshi.

Ati: “Muzasesengure murebe uko umubare w’abasohoka waruta uwabinjira.”

Min Busingye yabashimiye umurava bakorana kandi abasaba kubikomeza.

Yabibukije  ko ikinyabupfura mu byo bakora ari ikintu kinini gifasha abantu kugera ku ngamba zabo.

Ngo muri Minisiteri bifuza nta mugenzacyaha wajya uvugwaho ruswa ariko ngo biranga bikaba.

Gusa ikiza ni uko ufashwe abihanirwa,  bityo ntibyitirirwe RIB yose.

RIB ivuga ko kugeza ubu hari abagenzacyaha 28 bafatiwe muri ruswa, ariko ngo bose barahanwe. Ubu kandi ngo uru rwego rukoresha abakozi bakabakaba 900.

Umwiherero w’abagenzacyaha uri kuba ku nshuro ya kabiri, ukaba uri kubera mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata.

Ni umwiherero wa kabiri wa RIB
Minisitiri Busingye yasabye abagenzacyaha gukomeza ubunyamwuga n’ikinyabupfura bigomba kubaranga mu kazi
Abagenzacyaha bo mu Ntara no mu turere bateraniye mu mwiherero w’iminsi ibiri
Ifoto y’urwibutso y’abagenzacyaha bari mu mwiherero mu Bugesera bari kumwe na Minisitiri Busingye( hagati) umuyobozi wa RIB Col Ruhunga(iburyo) n’umuyobozi wa RIB wungirije Isabelle Karihangabo( ibumoso)

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Ariko afande nubwo uvuga ibimaze kugerwaho, cg ibikoresho mufite hari imikorerere igaragara kuri bamwe mubakozi banyu idahwise! umuturage iyo ayibonye yibaza niba RIB , itarashyiriweho umuturage w’umunyarwa! for me! bitewe nibyambayeho mbazaniye ikibazo! , nanone bitewe nibyo mbona kuri Tv cg Amaradio, RIB nayifataga nkiziye igihe kandi ije gukemura ibibazo biri muri society yacu nkurwanda! ariko hari igihe umukozi wa RIB umugana ufite ikibazo akagusuzugura Dossier akayicarira cg akayishyira mukabati, Ukabona nawe akubereye ikibazo! waruziko uje kugirango bagufashe bagukemurire ikibazo! Afande abakozi ba RIB mubibutseko communication muri business zabo ikenewe cyane! update irakenewe! rwose bagerageze bakore kinyamwuga! mubyukuri se nubwo ntize ubugenza cyaha! nkicyaha gifatika, uwagikoze agaragara , ukamenya ikerekezo cyaho ari, ukamenya wenda numuntu winshuti ye, na number ze wabuzwa niki kugenda ukamufata! akaryozwa icyaha yakoze! kuko twe nkabaturage , tubona RIB, ishyira ingufu kubyaha bimunga imali ya Leta , cg ibyaha bihungabanya umudendezo wigihugu, cg umunyamahanga wakorerwe icyaha! ariko umunyarwanda wakorewe icyaha utanga ibimenyetso bifatika! arasuzugurwa, ikibazo ke kikabikwa mukabati kuburyo numunyacyaha yakurizamo nogusibanganya ibimenyetse cg gutoroka! Afande musabe abakozi banyu kuba abanyakuri, kuko barabeshya! iyo ubajije aho Dossier yawe igeze!, kwitaba Phone kuribo nisakirerego cg gusubiza sms! mubigishe communication ! Rwose bakora nabi!

  • Warabyitegereje pe. RIB ikorera ku mabwiriza utamenya aho aturuka , nta Investigation ntayo. Ni urwego ruriho ku izina gusa imikorere biracyari kure .

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *