• 20/01/2020 2:26 16

Mu mukino w’Amavubi na Seychelles ahiyubashye cyane ni Frw 20 000, aha make ni Frw 2000

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeli 2019 saa Kumi n’ebyiri kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda( Amavubi) irakina umukino wo kwishyura  n’ikipe y’igihugu ya Seychelles. Ibiciro byo kwinjira muri uyu mukino byamaze kumenyekana.

Amavubi ubwo yakinaga na Seychelles mu murwa mukuru Victoria yayitsinze 3-0

Kwinjira ahahenze kurusha ahandi ni Frw 20 000, hagakurikiraho ahishyurwa Frw 10 000, hagakurikiraho ahishyurwa Frw 5000 nyuma hakaza ahishyurwa Frw 2000.

Umukino ubanza Amavubi yatsinze Seychelles 3-0, iwabo mu murwa mukuru ariwo Victoria.

Seychelles isabwa gutsinda Amavubi ariko biragoye kuko hagati y’amakipe yombi harimo ikinyuranyo cy’ibitego bine.

Mu kiganiro umutoza mukuru w’Amavubi Mashami Vincent yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere, yavuze ko yifuza gutsindira mu rugo imbere y’abafana.

Ati: …  Iteka iyo utsinze umukino uba ushyize abantu mu mwanya wo kugomba kubaha ibyishimo. Niyo mpamvu tubabwira ko tutifuza kuba twanganya ubusa ku busa cyangwa 1-1. Turashaka gutsindira mu rugo imbere y’abafana tunashimangira koko, ko twatsindiye hanze tubikwiriye. Sinavuga ko twari twakomeza, ahubwo tuzakomeza turi mu rugo imbere y’abafana.”

Avuga ko abakinnyi be nta kibazo bafite kandi ngo ikipe iruzuye hose yiteguye kuza gushimisha Abanyarwanda.

Amavubi mu myitozo ibanziriza umukino
Seychelles nayo mu yindi myitozo
Intego y’Amavubi ngo ni ugusezerara Seychelles imbere y’Abanyarwanda
Vincent Mashami nawe ngo yiteguye intsinzi

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *