• 29/01/2020 12:54 16

Mu mukino wabanjirijwe n’amagambo akomeye, Rayon Sports yatsinze Gasogi United 3-1

Ni umukino wa gicuti wabaye ku mugoroba wo kuri wa gatanu aho Rayon Sports yamurikaga umwambaro mushya izambara muri uyu mwaka w’imikino, mbere y’umukino Umuyobozi wa Gasogi United, KNC yari yavuze ko nta kabuza yandagaza Rayon Sports, imvugo yatandukanye umukino urangira Rayon itsinze 3-1.

Umukino w’ishyaka warangiye Rayon Sports ari yo itsinze

Ikipe y’Ubururu n’Umweru nk’uko abakunzi ba Rayon Sports biyita, yabanje gufata umwanya wo kwibuka abahoze ari abakinnyi bayo bitabye Imana mu bihe bitandukanye barimo NDIKUMANA Hamad Katawuti, HATEGEKIMANA Gangi, ZAPI Mora (Witabye Imana muri iki cyumweru).

Aba bakinnyi batatu bapfiriye ku itariki imwe n’ubwo imyaka itandukanye, bose bitabye Imana ku itariki ya 15 Ugushyingo.

ZAPI Mora na we yitabye Imana tariki 15/11/2019.

Rayon Sports yibutse n’umunyezamu wayo MUTUYIMANA Evarste na we witabye Imana muri NZERI 2017.

Nyuma yo kubibuka umukino waratangiye ku isaha ya Saa moya z’umugoroba umusifuzi yatangije umukino n’amateka wiswe Rayon Soports Day.

Gasogi United yatanze Rayon Sports kwinjira mu mukino mu minota ya mbere umukinnyi wa Gasogi witwa DUSABE Jean Claude yatsinze igitego cyaturutse ku umunyezamu wa Rayon Sports, witwa NSENGIYUMVA Emmanuel utari ahagaze neza biba 1-0.

Perezida wa Gasogi United, NKURIZA uzwi nka KNC yahise yiterera mu kirere, kuko mbere yari yavuze ko Rayon ayitsinda.

Ibyishimo bye n’abakunzi ba Gasogi byamaze igihe gito, BIZIMANA Yannick winjiye mu kibuga asimbuye bitunguranye kuko MUGISHA Gilbert yari agize imvune, yishyuye igitego.

UmunyaCote d’Ivoire uri mu igerageza muri Rayon Sports witwa, Drissa Dagnogo yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports igice cya mbere gihita kirangira.

Ikipe zombi zagiye kuruhuka Stade ririmba Murera nyuma y’uko Rayon Sports yari ifite 2-1.

Mu gice cya kabiri ikipe zombi zagarutse Rayon Sports ikomeza kotsa igitutu Gasogi United ku munota wa 51 myugariro RUGWIRO Herve yatereye ishoti rikomeye kure hafi imbere y’umurongo ugabanyamo ikibugamo kabiri, Rayon itsinda igitego cya gatatu, biba 3-1.

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu Gasogi United, ariko amahirwe menshi SEKAMANA Maxime yagiye ayahusha agera kuri atatu.

KNC yagiye avuga amagambo menshi mbere y’umukino bigatuma ushyuha cyane, ndetse benshi bari ku kibuga baje kureba uko ikipe ziza kwitwara, dore ko mu mukino wa Shampiyona Gasogi United yari yabashije kunganya na Rayon Sports.

Umunyezamu wari urindiye Rayon Sports yakoze ikosa kare cyane rihita rivamo igitego cya Gasogi
Gasogi United yishimira kuyobora umukino 1-0
Abafana bari bategereje kureba niba Gasogi United yungamo igatsinda, cyangwa Rayon Sports ikishyura
Abatoza ba Gasogi United na bo ntabari bazi igikurikiraho
KNC yabanje kwishima ariko nyuma birahinduka Gasogi United imaze kwishyurwa
Umuyobozi wa Rayon Sports watekereje uyu mukino yatashye yishimye nyuma yo gutsinda Gasogi United

Amafoto@NDAYIRAGIJE MAX Justin

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW    

3 Ibitekerezo

  • KNC aba agira ngo yishyuhirize umukino gusa! Nta mwana usya aravoma shahu rwose! Nizere ko rero imyato wivuze n’ibyo uzakora nutsindwa uhita ubishyira mu bikorwa nta yandi mananiza!!

  • Knc, aba yayavuze!!!

  • Byiza cyane kuri Gikundiro nemera.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *