• 12/12/2019 7:47 13

Mu mukino usojwe n’amahane Rayon Sports ibonye amanota 3

I Nyagisenyi mu Karere ka Nyamagabe, ikipe ya Rayon Sports ihatsindiye Amagaju FC ibitego 2-1, umukino urangijwe n’imvururu abakinnyi b’Amagaju batemera igitego cya kabiri batsinzwe mu kavuyo.

Rayon Sports igize amanota 63 mu gihe APR FC ifite 62

Umunyamakuru w’Umuseke wakurikiye uyu mukino yadutangarije ko Polisi yitabajwe ngo ihoshe imvururu nyuma y’aho abakinnyi b’Amagaju FC birundiraga ku musifuzi bavuga ko batemera igite cya kabiri cya Rayon Sports.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe n’Umunya-Brazil Raphael Da Silva naho igitego ‘instinzi cyateje impaka gitsinda mu kavuyo na Mudeyi Suleiman naho Amagaju FC yatsindiwe na NDUBUISE EMMANULE ukomka muri Cameroon.

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko yerekanye ko akomoka muri Brazil, ngo umukino we wo gusatira cyane ashaka ibitego ni umwihariko kuri we.

Yavuze ko yishimiye uko abakinnyi bagaragaje gushaka instinzi, anashimira abafana ba Rayon Sports bayiherekeje i Nyamagabe.

Umutoza w’Amagaju FC yavuze ko atsinzwe kubera ko abakinnyi bataye morale mu minota ya nyuma, ngo ubundi Amagaju yari afite amahirwe 80% yo gutsinda cyangwa kunganya.

Amagaju FC bidasubirwaho yamanutse, ngo icyo umutoza ategereje ni ukutaba uwanyuma.

Ati “Nibamanura ebyiri tuzamanukana na Kirehe, ariko turarwanira ko bamanuye ikipe imwe, ari twe twasigara.”

Umutoza Roberto wa Rayon Sports yavuze ko imikino yose azayikina kimwe
Umutoza w’Amagaju yatunze agatoki abasifuzi
Abafana bari benshi ku kibuga biganjemo urubyiruko
Umukino wagoye cyane Rayon Sports ariko birangira iwutsinze
Amagaju ngo yari yizeye guha ibyishimo abafana bayo
Stade ya Nyagisenyi nta rwambariro igira baruhukira mu kibuga
Amagaju FC yari afite abafana benshi
Abafana bavuye ahatandukanye bagiye gufana Rayon Sports
Bisa naho Amagaju FC yamaze kumanuka icyo ngo adashaka ni ukuba ku mwanya wa nyuma
Mayor wa Nyamagabe yarebye uyu mukino n’abandi banyacyubahiro

 

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Ese buriya AMAGAJU arasubiza iby’abandi ko ngo ahari ngo bari bayemereye akayabo??

  • @ ajjjh

    Amanota 3 yabonetse nimuvane impuha n’amatiku aho!

  • ese mwe nta camera nzima mugira ? abaswa gusa , mwaguze camera ?
    igihe izabatize cg muya downloading ahandi ? wagirango uyu mukino wabaye 1920
    kandi ari 2019 , turi mu isi ya digital not analogue

  • Hhhh sha umvugiye ibinu pe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *