• 21/01/2020 4:47 48

Mu misozi ya Ndiza bibohoye kurara bahagaze bikanga ibiza

Muhanga – Kuri uyu wa gatatu tariki 4 Nyakanga, Perezida Paul Kagame ari mu murenge wa Rongi aho ataha umudugudu w’ikitegererezo wubakiwe imiryango 100 yari ituye mu manege mu misozi ya Ndiza, mu karere ka Muhanga, abaturage bavuga ko ‘uyu munsi ari uw’igitangaza’ kuko ngo ibyo babonye ntibari barigeze batekereza ko bishoboka.

Umudugudu w'ikitegererezo wa Horezo utujwemo imiryango irenga 100 yari ituye hai cyane
Umudugudu w’ikitegererezo wa Horezo utujwemo imiryango irenga 100 yari ituye hai cyane

Uyu mudugudu witwa Horezo uherereye mu misozi ya Ndiza, mu murenge wa Rongi, uhana imbibi n’imirenge ya Kiyumba, na Kibangu, yo muri Muhanga, na Ruli na Coko yo muri Gakenke.

Imbaga y’abaturage yaje gufatanya na Perezida Paul Kagame gutaha iyi midugudu yahawe abatishoboye.  Ni inzu 25 ariko buri imwe irimo inzu enye (four in one) bivuze ko zose hamwe ari 100. Zitujwemo imiryango 100, muri yo imiryango 18 bari bahatuye batanga ibibanza byabo bubakirwa inzu. Imiryango 82 yavuye mu murenge wa Nyabinoni aho bari batuye nabi cyane.

Silas Hakuzimana umwe mu baturage babonye inzu muri Horezo, avuga ko yavukiye muri Kondo, mu murenge wa Rongi, avuga ko iwabo nta modoka yahageraga ndetse ta na moto.

Yavuze ko bari batuye mu manegeka, imivu yagwa ikajyana ibintu byaba mu mugezi wa Nyabarongo.

Ati “Ubu dutuye neza navuga ko ari mu mujyi wa Horezo.”

Aba baturage bivuza ku bitaro bya Shyira, cyangwa bakajya I Kabgayi babanje guca muri Ngororero, bakagenda km 18. Kujya i Kabgayi bakoreshaga amasaha umunani ngo kujyemurira umurwayi byabaga bikomeye.

Umudugudu wa Horezo batujwemo ufite ivuriro ‘poste de santé’. Mbere bajyaga kwivuza ngo bakajya kwa muganga bafite ingobyi, kandi bakambuka Nyabarongo, ndetse bamwe bakagwamo. Ubu bazaba bafite imbangukiragutabara “ambulance”.

Ikindi ni uko abana ngo bigaga kure, ariko bazaba banafite n’amashuri mu mudugudu.

Silas Hakuzimana ati “Ndebye secondaire si imwe y’akarere, ni iyo ku rwego rw’igihugu, ni mpuzamahanga, kwibohora muri Horezo bitubereye igitangaza.”

Aha mu misozi ya Ndiza ngo nta mashanyarazi bagiraga no kubona amazi meza byari bigoye. Iwabo ngo ukingishije urugi rw’icyuma (metalique) byabaga ari ubukire, ngo bavugaga ko yabivanye I Kigali.

Ni inzu zifite ibyangombwa byose nkenerwa by'ibanze, ahatwikirije ikintu cy'umweru ni ahari biogas
Ni inzu zifite ibyangombwa byose nkenerwa by’ibanze, ahatwikirije ikintu cy’umweru ni ahari biogas

Inzu buri muturage yahawe muri Salon harimo intebe, afite ibitanda, amashanyarazi ya biogas, amazi, akarima k’igikoni, aho umuturage avuga ko nta kintu wavuga ko kibuzemo.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Ndayisaba Aimable avuga ko abaturage batujwe muri Horezo bavuye mu kagari ka Muvumba, mu murenge wa Nyabinoni, abo baturage ngo bari batuye ahantu habi cyane, aho kuramuka “ubikesha Imana”.

Yabwiye RBA ko ingo 575 ari zo ziri mu kagari, ka Muvumba bariya bimuwemo, ngo hazakomeza no kubaka mu bindi byiciro kugira ngo na bo batuzwe.

Ati “Ni bwo bwambere, kubona umuturage wabaga mu manegeka, ubu akabona inzu irimo ibintu byose, intebe zikunjwa ku manywa, nijoro zikaba uburiri, ni ibintu bidasanzwe. Mu mudugudu harimo ishuri ry’inshuke, iribanza, n’amashuri atandatu yisumbuye. Harimo laboratoire, n’ikoranabuhanga rya mudasobwa. Buri wese afite inka, kandi baterewe n’ubwatsi.”

Hari n’abafite amatungo magufi, ngo bazubakirwa ibiraro byayo.

Yavuze ko abaturage bahawe umuriro wa Mobisol, kubera ko benshi bakennye, gusa ngo banahagejeje ibiti by’amashanyarazi asanzwe kugira ngo uzashobora gushyiramo amashanyarazi asanzwe na we azabyikorere.

Buri nzu irimo akarima k’igikoni n’ahahinze ubwatsi hagiye hariho nomero ijyanye n’inzu umuturage yatomboye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Béatrice yavuze ko umuhanda Mbuga-Mpimbi-Burerabana werekeza hariya muri Ndiza ushakimikiye Rugendabari harimo km 37, kuhava ngo hakoreshwaga amasaha menshi ariko ubu ngo kuva kuri kaburimbo ni iminota 30.

Yavuze ko 8% by’abaturage ba Muhanga batuye mu manegeka akabije mu ngo zisaga ibihumbi 72 zigize akarere. Yavuze ko ibitaro bya Nyabikenke, Perezida Kagame yabemereye mu 2015, bigeze kuri 50% byubakwa, ndetse ngo hari ishuri ry’imyuga na ryo Perezida yemeye muri 2015 riri kubakwa.

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Aho bariya baturage bimuwe mu manegeka ya Ndiza y’ubutaka bwa gakondo bw’ababyeyi n’abasokuruza babo, nihaterwa icyayi bizaba bibaye byiza kurushaho kuko ubwo butaka buzaba bunarinzwe isuri. Heheheee!!!! Inyoni ebyiri n’ibuye rimwe.

  • Iyo ndebye ibi bintu nkibi ngira emotion nkabura uko nifata,Mana warakoze kuduha umubyeyi ukunda igihugu nabagituye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *