• 25/01/2020 1:35 37

Mu mideri: Abanyarwanda bagiye i Geneva, 534 bitabiriye ijonjora rya Kgli Fashion W.

Kuri uyu wa gatanu n’ejo ku wa Gatandatu bamwe mu banyarwanda bahanga imideri barayimurika i Geneva muri Switzerland. Mu Rwanda na ho abamurika imideri 534  bitabiriye ijonjoro ry’abazitabira Kigali Fashion Week igiye kuba ku nshuro ya 10.

Umwe mu bitariye amajonjora y’abazamurika imideri muri Kigali Fashion Week

Inzu y’imideri ya Moshions, Uzi Collections na Ktsobe bitabiriye igitaramo cyo kumurika imideri gitegurwa n’ikompanyi ya Afrodyssée kibera muri Switzerland.

Aba bahanzi b’imideri bo mu Rwanda bazahurira hamwe n’abandi bahanzi b’imideri b’abanyafurika nyuma bazahure n’abakiriya babagurishe imideri mu gikorwa kiswe pop up.

Aba bose bagiye kumurika imideri muri Switzerland bahuriye mu itsinda rimwe rya Collective Rw ritegura igitaramo cyo kumurika imideri cya Rwanda Fashion Week kiri mu bikomeye mu Rwanda.

Mu ijoro ryakeye  kuwa Kane Tariki ya 13 Kamena habaye igikorwa cyo guhitamo abazamurika imideri mu gitaramo cya Kigali Fashion Week kigiye kuba ku nshuro ya 10.

Abamurika imideri 534 baje gushakisha amahirwe yo kuziyerekana muri iki gitaramo gitegurirwa mu Rwanda n’i Burayi.

Akanama nkemurakamaka kari kagizwe na Fridaus Muna ukora ibifite aho bihuriye n’imideri muri Leta Zunze Ubumwe za America, Erica Murekatete, Michael Thayer uhanga imideri  na Kamanzi Gisele.

Biteganyijwe ko ku wa 1 Nyakanga hazatoranywa abamurika imideri b’abanyamahanga. Igitaramo kikaba ku wa 4-6 Nyakanga 2019.

Imideri yahanzwe na Moshions iramurikwa i Geneva

Abagera kuri 534 bari baje gushakisha amahirwe yo kumurika imideri mu gitaramo cya Kigali Fashin Week 2019
Abamurikamideri batandukanye bari baje gushakisha amahirwe muri Kigali Fashion Week 2019
Abari bagize akanama nkemurampaka

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *