• 11/12/2019 9:13 10

Mu mezi 8 Uganda yose tuzaba tuyigenzura kuri cameras – Museveni

Perezida Yoweri Museveni ku wa mbere w’iki cyumweru yatangaje ko mu mezi umunani ari imbere igihgu cyose kizaba kirimo ibyuma bicunga umutekano (closed-circuit television cameras, CCTVs) ku buryo igihugu cyose gicungirwa hafi n’abashinzwe umutekano.

Izi ni cameras zifasha Polisi mu gucunga umutekano

Yabibwiye abanyamakuru kuri Twitter ubwo bamubazaga ibyerekeye uko umutekano wifashe mu gihugu.

Museveni yavuze ko kuva ikiciro cya mbere cyo gushyira ziriya cameras mu gihugu cyarangira, ngo byagabanyije ubugizi bwa nabi ku rwego rugaragara.

Ati: “Kugeza ubu ibice bya Kampala- Wakiso na Mukono hose hari ziriya cameras kandi mu gihe cy’amezi umunani zizaba zageze mu gihugu hose.”

Yemeza ko ziriya cameras nizishyirwa mu gihugu, Polisi izashobora gucungira hafi ibikorwa by’abantu baba abasanzwe cyangwa abagizi ba nabi.

Muri iki gihe ngo Perezida Museveni yasabye Polisi gushyiraho umutwe uhora wambariye urugamba, ukora amasaha 24 ku munsi, kandi ugakora iminsi irindwi mu Cyumweru

Perezida Museveni avuga ko Polisi yashyizeho iriya gahunda kugira ngo hatabarwe umuntu wese wagira ikibazo hatabayeho gukererwa na gato.

Uganda ngo iteganya kuzashyira ikoranabuhanga mu modoka zitwara abagenzi no kuri moto kugira ngo Polisi ishobore gucungira hafi abagizi ba nabi.

Umukuru w’igihugu wa Uganda avuga ko igihugu cye kizaba gicungirwa umutekano cyose binyuze mu ikoranabuhanga mu mezi 8 ari imbere

ChimpReports

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Amatora aregereje ubwo ntarimwo kurangaza abaturage koko!

  • Museveni arashaka kugenzura Uganda yose yiyicariye muli Office.Technology ni nziza kabisa.Ariko tujye twibuka ko Science &Technology atari abantu bayizanye.Imana niyo yashyizeho “natural laws and mathematical principles”.Icyo abantu bakora,ni ukuvumbura gusa izo principles.Ariko ubumenyi bwacu nta nubwo bwagera kuli 1/1 000 000 000 000 cy’ubwenge bw’Imana.Tekereza ukuntu yaremye Universe ifite Billions and Billions z’Inyenyeri na Planets,harimo ISI.Nta muhanga numwe warema umuntu cyangwa ngo amuzure.Abahanga bananiwe gukuraho Indwara n’Urupfu.
    Imana ireba Isi yose kandi idakoresheje Cameras.Nubwo billions z’abantu bakora ibyaha ikabihorera,irabareba.Yashyizeho umunsi wa nyuma nkuko Ibyakozwe 17,umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa nkuko bible ivuga.Hanyuma ishyireho ubutegetsi bwayo buzaba buyobowe na Yesu.
    Kuli uwo munsi kandi,Imana izazura abantu bapfuye barayumviraga kandi batiberaga gusa mu gushaka ibyisi,ntibite ku bintu byerekeye Imana.Urugero ni abantu batita kubyo bible ivuga,bakibeshya ko ubuzima gusa ari Amafaranga,Shuguri,Politike,etc…
    Yesu yise bene abo bantu ngo ni “abisi” kandi avuga ko batazabona ubuzima bw’iteka.Bisobanura ko iyo bapfuye biba birangiye batazazuka ku munsi w’imperuka.Muli Matayo 6,umurongo wa 33,Yesu yasize asabye abakristu nyakuri “Gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”,aho gushyira imbere ibyisi.

  • Hahahahaha jye nari ngize ngo nitwe u Rwanda tuzaba tugenzura UGANDA ahubwo ? Maze tukabemeza kuri ka kavuyo gategurirwa iwabo????

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *