• 28/01/2020 4:43 53

Mu mezi 3 gusa Trump yangije cyane isura ya USA mu nshuti zayo magara

Abasesengura Politiki mpuzamahanga cyane cyane ibyerekeye umubano wa USA n’ibindi bihugu bikomeye by’inshuti zayo bavuga ko uko Trump yagiye yitwara mu nama zamuhuje n’abayobozi b’ibihugu bigize OTAN  byarangije isura ya USA mu nshuti zayo.  Guhura kwe na Putin i Helnski nabyo ngo byatesheje USA amanota imbere ya mukeba.

Umubano wa USA n’inshuti zayo ziri muri OTAN ngo ntiwifashe neza

Kuwa mbere  Perezida Donald Trump yahuye na Putin i Helsinki muri Finland baganira ku bintu bitandukanye birimo iby’uko abatasi 12 b’u Burusiya bagomba kubazwa n’umushinjacyaha uruhare bagize mu matora yo 2016 yagejeje Trump ku butegetsi atsinze Hillary Clinton.

Kuba Putin avugwaho kugira uruhare mu byavuye mu matora ya 2016 hanyuma Trump agashaka kugirana nawe ibiganiro ngo ni ukwerekana intege nke za USA imbere y’u Burusiya. Nyuma y’ikiganiro yagiranye na Putin, Perezida Trump yabwiye abanyamakuru ko mu by’ukuri u Burusiya bitigeze bwivanga mu matora yo muri USA yabaye 2016.

Ngo nta mpamvu u Burusiya bwari bufite zo kwivanga mu matora ya Perezida wa Repubulika muri USA.

Kuba ngo USA ivuga cyangwa ikeka ko hari ikindi gihugu (u Burusiya) cyabashije kugena imigendekere y’amatora yayo ni igisebo.

Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi, USA yashyizeho Politiki mpuzamahanga yagenderwagaho na buri Perezida (umu Democrate cyangwa umu Republicain), ibi  bigamije kugira umurongo umwe mu guhangana n’u Burusiya bwari busigaye ari bwo gihangange nyuma ya USA.

Abahanga mu bubanyi n’amahanga bo muri USA barimo uwitwa Richard Burt bavuga ko Perezida Trump arimo ahindura uko USA yabonwaga ku rwego mpuzamahanga, ngo arimo arakora ibintu bizagira ingaruka mbi.

Yabwiye The NewYorker ati: “ Ibintu Perezida Trump ari gukora bizatugiraho ingaruka mbi mu gihe kirekire kiri imbere.  Ari kugerageza ukwihangana kw’inshuti zacu kandi akereka abanzi bacu ko tumeze nk’imbwa imoka ariko itaryana.”

Inama yabereye Helsinki yabaye nyuma y’amezi abiri Perezida Trump agaragara cyane mu ruhando mpuzamahanga akora ibyo bamwe bise ‘ikinamico itagira icyo igamije’.

 Ubwo yari yitabiriye inama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi, Perezida Trump yabasize mu nama itarangiye arigendera.

Abayobozi bari bayitabiriye bari bakigira hamwe imyanzuro rusange y’inama,  Perezida Trump arabata ajya muri Singapore guhura na Kim Jong Un. Ikintu ngo cyagawe cyane n’abayobozi ba G7.

Icyo gihe ngo yasize anavuze nabi kuri Minisitiri w’Intebe wa Canada wari wabakiriye ndetse ikibazo gikomeye bariho kigendanye n’ubucuruzi mpuzamahanga batagikemuye neza kandi Amerika ariyo ngo yagishoje.

Isura ya Amerika ngo yarayihindanyije mu nshuti mu mezi atatu ashize
Isura ya Amerika ngo yarayihindanyije mu nshuti mu mezi atatu ashize

Mu masaha make yakurikiyeho, Perezida Trump yahuye na mugenzi we uyobora Koreya ya ruguru, Kim Jong Un bagiranaga ibiganiro ndetse Trump ubwe aba ari we abwira Isi ibyo bagezeho.

Ibyemejwe muri iryo tangazo kugeza n’ubu nta kiratangira gushyirwa mu bikorwa, kandi ngo nta kizere cy’uko Pyongyang izasenya intwaro zayo za kirimbuzi zindi ifite nk’uko yabisezeranyije Trump.

Nyuma y’iyo nama Perezida Donald Trump yahuye n’abahagarariye ibihugu byabo mu muryango w’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byiyemeje gutabarana(NATO) ariko ngo nabwo yubahutse Angela Merkel avuga ko yabaye ingaruzwamuheto y’Abarusiya.

Muri iyi nama na OTAN kandi ngo yasabye ibindi bihugu biyigize gutanga umusanzu wabyo wikubye kabiri mu ngengo y’imari ya OTAN, ibyo bamwe bafashe nko kudashyira mu gaciro. Icyo gihe nabwo yahise asohoka mu nama itarangiye.

Bukeye bw’aho yagiye mu Bwongereza guhura na Minisitiri w’Intebe Theresa May.

Nyuma y’ibiganiro, Perezida Trump yabwiye kimwe mu binyamakuru ko uburyo May ari gushyira mu bikorwa gahunda yo gukura u Bwongereza mu muryango w’i Burayi budahwitse kuko abigendamo buhoro.

Trump kandi ngo yagiye adahuye n’Umwamikazi w’u Bwongereza kandi byari bitaganijwe kuri gahunda.

Richard Haass uyobora inama yiga ku by’ububanyi n’amahanga muri USA yagize ati: “ Mu mezi atatu ashize isura ya USA yarangiritse cyane. Tubanye nabi n’abafatanyabikorwa mu by’ubukungu, twatakaje ikizere mu bihugu by’u Burayi bitewe n’uko twikuye mu masezerano twari twaragiranye Iran..kandi bigaragara ko tutarabasha kwemeza Koreya ya ruguru ko igomba gusenya intwaro za kirimbuzi…”

Uyu muhanga avuga ko Koreya y’epfo nayo yatangiye kugira amakenga y’uko USA ishobora kuyicutsa ku nkunga mu bya gisirikare yayihaga bityo ngo muri iki gihe ikaba itisanzuye cyane kuri Washington.

 Mu nyandiko y’umunyamakuru witwa  Robin Wright yatambukije muri The New Yorker yerekana ko Politiki ya ‘America First’ ya Donald Trump itazagera ku bintu birambye kuko kuva ngo ibyahoze ari colonies 13 z’Abongereza byigenga bikaba Leta zunze ubumwe z’Amerika nk’igihugu, ngo ubuhangange bwazo bwagiye bushingira ku gukorana n’ibihugu by’inshuti.

Ngo arimo arahindura Politiki USA yari yarahisemo mu mubano wayo n’u Burusiya

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ni abanyamerika bamwitoreye nababize icyuya.

  • Ko mbonye mwandika ngo Donald Trump yavuye mu bwongereza adahuye na Queen Elizabeth II, ubeo ntago mwaba mwibeshye?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *