• 16/12/2019 2:20 10

Mu gukora imihigo akarere kajye kihigana ubwako, bireke kuba kwiganana-Prof Nzeyimana

*Gutura ni ukuba ahantu no kuhabana neza n’abandi,
*Ikibazo kigira kiti ”Urampa angahe burya kiba kibajije nabi!”
* Mu bajya mu mugi, bake ni bo bafite impamvu, ubwenge n’ubushobozi bwo kuhaba.
*Icyaro, uretse ibindi bijyanye no kuba ari icyaro koko, kiraruhura. ..Imigi nayo, …irananiza.

Umwarimu wa Filozofoya muri Kaminuza y’u Rwanda, za Seminari no mu zindi Kaminuza zo muri Africa y’Iburengerazuba, Prof.  Isae Nzeyimana yahaye Umuseke ikiganiro cya 13 ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bwa muntu. Avuga ko icyaro kiruhura, umugi ukananiza ariko ko byombi byagombye kuba magirirane. Asanga buri Karere kagombye kwihigana ubwako, kagakora imihigo gafitiye ubushobozi aho kwigana akandi, bitaba ibyo Uturere duturanye dufite ibyo dusangiye tugakora imihigo duhuriyeho…

Prof Nzeyimana Isaie

 

UMUSEKE: Umugi n’icyaro (umunywamugi n’umunyacyaro) bigira ibisobanuro muri Filozofiya?

Prof Nzeyimana: Umugi n’icyaro byombi bikubiye mu gutura. Umuntu ni we wenyine ushobora gutura. Gutura ni ukuba ahantu no kuhabana n’abandi. Gutura rero ni uguturana. Mu guturana hakubiyemo imico myiza, ubugwaneza n’urugwiro ku baturanyi. Iyo ibyo ubibuze, umuntu ntaba atuye. Guturana ingeso mbi, si ugutura. Gutura si ugucumbika, si ukubona indaro.

Umuntu atura kuko yubaka. Yubaka ibintu, yubaka abantu, yiyubaka we ubwe, yubaka n’ibimukikije bya hafi ye. Kutubaka ibyo byose ni ukudatura.   

Kubaka no gutura ni ugushyira ibimenyetso by’aho umuntu atuye. Aho umuntu atuye, uko hubatse, ibyo yahubatse, uko abaturanyi bamuzi, ni byo biranga uwo ari we. Aho umuntu utuye hanaranga uwo uri we.

Nk’urugero: Umwami yabaga atuye. Aho yabaga atuye habaga ibimenyetso ku buryo uhageze wese yagiraga ati: “aha hatuye cyagwa hari hatuye Umwami.” Iyo ni imvugo yo kugereranya ; buri wese yakwiyita atyo : aho atuye n’uko ahaturanye n’abandi bikaranga uwo ari we.

 Ariko n’ingero mbi ziriho : Kubera ko inzu igirwa yo n’uburyo yubatswemo n’aho bwaturutse, mu neza cyangwa mu nabi. Iyo abantu bubatse ibintu batabyubakana n’abandi, bagatura  badaturanye n’abandi, iyo batagihari, ibyo bubatse biburirwa uko byitwa.

Icyaro cyo ntikigeze kiba imvugo nziza. Mu Kinyarwanda, icyaro cyari amahanga, cyari ibindi bihugu Umwami atarigarurira, ataratura. Iyo yamaraga kwigarurira icyo cyaro, akahatuza Abanyarwanda, akahagenda, ntihongeraga kwitwa icyaro.

Ni naho imvuga ngo : “Umwami umuganza cyaro” ituruka. Duhereye aho, icyaro si mu Rwanda. Ibyo na byo ni ikimenyetso: aho Umwami ategera kuki hatura abandi ? Ahantu hareka kuba icyaro iyo Umwami ashobora kuhagera, akaba yahatura kuko hubatse, hubatse abantu, hubatse n’ibintu.

UMUSEKE : Umunyamugi (ubaho ashaka amafaranga mu buryo byinshi) n’umunyacyaro (ubeshwaho n’ibyo yejeje ) ni nde ubaho neza?

Prof Nzeyimana : Amafaranga si yo y’ibanze. Amafaranga si ibintu, ntabaho. Amafaranga ni uburyo abantu bishyiriyeho bwo guha agaciro ibintu kugira ngo babone uko babigereranya n’uko babigurana. Ik’ibanze ahubwo ni ibyo umuntu afite ashobora kuguranisha, akabona amafaranga. Buri gihe ikibazo kihuse kigira kiti : “urampa angahe ?”, aho kwerekanisha ibikorwa, uwo uri we n’icyo wamara ngo ubone amafaranga, kiba kibajije nabi.

Naho kubaho neza mu mugi byo ntibihira bose. Mu bajya mu mugi, bake gusa ni bo baba bafite impamvu, ubwenge n’ubushobozi bwo kuhaba. Abandi bahajya baba bacungiye ku ngufu z’amaboko, “main d’œuvre non qualifiée” cyangwa andi mayeri, bose bategereje kuzahabeshwaho n’abandi, ku buryo bunyuranye.

 Akenshi havamo kwibeshya. Bariya bake bahafite ubukungu, uko umugi ugenda utera imbere, uko uburyo bwo kuwubamo bugenda bworoha ku bafite ubushobozi, uko abawukiriyemo bagenda bigwizaho ibikoresho, ni na ko bagenda bareka gukomeza gukenera abandi babakorera (main d’oeuvre non qualifiée). Ku mubare w’abakeneye mu mugi hagenda hiyongeraho n’abakomeza kuhirukira. Abo bose bagenda biyongera ku rugero rurenze urw’abahakiriye, ari na bo bagombaga kubatunga.

Ikibazo kikiri mu cyaro ni ibyo abaturage bakora, uko babikora n’ubukungu babikoreramo. Abaturage baracyakora bya gakondo kandi bagomba gushora ku isoko barihuriramo n’abandi batagikorera muri gakondo, ahubwo mu ikoranabuhanga.

Bityo, abaturage bagakorera mu bukungu budasa. Hari ikinyuranyo cy’ubusumbane hagati y’ibyo umuturage uri mu cyaro yeza, uko abigurisha n’ibyo we asanga ku isoko iyo agiye guhaha.

Hari aho bambwiye muri Africa, aho rwiyemezamirimo yahaga abaturage ibyangombwa nk’inguzanyo byo guhinga ipamba, abaturage bo bakazamwishyura basaruye. Hari aho byageze, umuturage asaruye agomba kugurisha n’intama ye kugira ngo akusanye yuzuze ubwishyu ku giciro rwiyemazamirimo yishyiriyeho amaze kureba uko isoko azagurishaho muri icyo gihe riteye.

 Mu cyaro, umuturage arahinga, akanorora ku buryo buhwanye n’ubushobozi bwe. Akenshi, si umuturage ugena igiciro cy’umusaruro we. Igiciro gituruka ku mpamvu nyinshi z’ubukungu mu gihugu, mu Karere no ku Isi, uretse iyo igihugu gishobora kugira ubwisanzure n’ubudahangarwa ku bukungu bwacyo.

 Isoko ry’ubukungu ku isi ntirigura umurimo, rigura umusaruro. Umurimo uba ukubiyemo byinshi : ingufu, ubwenge, uburyo, umunaniro, ikizere umukozi aba afite kandi yarateye mu bo atunze, ko nasarura azagurisha, akikenura, n’ibindi byose bijyanye n’akazi akora n’uko agakora.

Umurimo w’umuturage ntuhwanye n’ibyo awusaruramo ; aravunika, agasarura bike. Niyo mpamvu mu bihugu biteye imbere mu ikoranabuhanga, haba ikinyuranyo hagati y’umusaruro mwinshi uturutse mu mvune nke.

Ngo bake nibo baza mu mujyi bafite impamvu n’ubushobozi bwo kuhaba

Iyo uwo muturage ageze ku isoko, ahasanga ibyo akeneye ku giciro cyashyizweho kidashingiye ku murimo we n’umusaruro we.

Niyo mpamvu agomba kugurisha ihene, intama, inka, isambu, kugira ngo yishyure amafaranga y’ishuri, n’ibindi byose bishyirirwaho igiciro, Isi ititaye ku bukungu bwifitemo intege nke.

 Africa n’ibindi bihugu bigikennye ntibikorera ubukungu bwabyo muri ‘Capitalisme’, ariko bikagurisha, bikanahaha muri  “Capitalisme”. Ibyo bigaragara iyo Isi iteganya ibipimo by’iterambere mu bihugu; ugasanga bituzuye kuko bitajyanye n’imiterere y’igihugu n’ibyo abaturage baba bakeneye koko, bitajyanye n’indangagaciro Abanyafurika bitaho, ku buryo bashobora no kuziguranisha amafaranga.

Urugwiro, gukiza amakimbirane aho yabaye, gufatanya mu bikorwa by’imiryango… ibyo byose ntibibarwa. Aho haracyari kutagira ibindi bitekerezo byasobanura uko ubukungu bwa Africa bwakwitwa n’uko bwategeka isoko ry’isi uko ryakwitwara ku bukungu bwa Afurika itagombye kwigana politike z’ubukungu zifitemo ibibazo, cyane cyane izigura umusaruro zirengagije umurimo n’ibindi biwushamikiyeho byose. 

UMUSEKE : Ibihugu bifite abaturage babaho bisanzura mu gucuruza, ubu bwisanzure bukaba batuma bajagarara mugereranyije n’ibihugu abaturage bakorera ku murongo udakuka  utuma ibintu bikorwa kuri gahunda twavuga ko aho ubuzima buba bworoshye ari mu bihe bihugu?

Prof Nzeyimana : Nta gihugu cyifuza cyangwa cyishimiye ko abaturage bacyo bakorera mu kajagari. Ku rundi ruhande, nta n’abaturage bakwifuza kuba ku murongo udakuka, muri byose. Aho ni naho politike ikomerera : kuba hagati mu rugero. 

Politike iba hose. Nibyo. Ariko se ihaba ite, ku ruhe rugero “dose”? Hari aho Leta igomba kuba yose : Minisiteri y’ingabo, ubusugire bw’igihugu, ubutegetsi bw’igihugu, ubutabera, ububanyi n’amahanga, … ni umwihariko wa Leta na politike. Ariko hari n’ahandi Leta igomba kuba ari ugutanga imirongo migari gusa, ibisigaye ikabirekera ababihugukiwemo. Iyo Leta ibaye yose, hose, hari aho ibikora ku buryo nayo itabibyifuzaga kuko  biba atari ibyayo.

Ku bibazo byo gukorera mu kajagari, hari igihe Leta irangara ikarebera ikibazo kugeza igihe kizayirenga, ntibe yasubira inyuma, ntinabe yagira icyo igikoraho, igakwamira hagati aho.

 Aho akajagari kari, hari aho kabaye ikibazo nyacyo. Gutegereza ko abaturage ubwabo bazivana mu kajagari bisa n’ibidashoboka. Hari ibisubizo bigeragezwa: nko gutunganya aho gukorera, gushakira igishoro abaturage, ibyo bikaba byumvikana ko abaturage bazabyihutira. Ariko siko bigenda, abamenyereye gukorera mu kajagari barinangira.

Bene aho hakorerwa mu kajagari, hiyongereyeho n’uko mu bihugu byinshi Leta yemeje, ariko gusa mu itegeko, ko ubutaka bwose ari ubwayo, aho haba ari no mu mutungo bwite wa Leta, ari n’ako ari umutungu rusange.

Leta rero ishobora kuhabakura inakoresheje ingufu ifite. Na byo bikaba byakumvikana kuko ari ukurengera umutungo bwite wayo ari n’uwa rusange.  Ariko na byo Leta irabihunga. Ibihunga kubera imiterere ya politike iba ihari.

Hari abayobozi bajya baza kureba uko u Rwanda rwikuye muri icyo kibazo, basubira iwabo bakahahurira n’ibihe by’amatora, bakaba beretse kwitambika imbere y’ikibazo nk’icyo. Kandi ahenshi, bene ayo matora ahoraho. Ikibazo cy’akajagari noneho ntikibe icy’imiturire n’ubukungu, kikaba icya politike, muri bimwe Leta itagomba kwivangamo koko biba ari ibibazo by’impuguke na ‘technique’.

Haba harimo kubeshyana. Politike, Leta n’amategeko birengera abaturage mu bukene bwabo, kimwe na Leta irekurira abakene ngo birwaneho aho babishoboye, kimwe na Leta ifasha abakene bayo aho kubashyiriraho politike y’ubukungu ituma bo ubwabo bashobora kwikorera ngo bitunge, biba bikiri intambwe y’agateganyo, hategerejwe indi ntambwe.

 Ahenshi Leta ikora ityo, yanga kwiteranya n’abaturage bayo kandi yashoboraga kuba iri mu kuri, iba yo ubwayo yirwanaho, kuko iba yifitemo ibibazo byo kutigiramo ubudahangarwa.

Icyo abaturage bakorera mu kajagari baba bahunga burya ni cyo Leta iba ishaka: imisoro. Aho bagumye mu kajagari, cyane cyane imisoro si uko iba iri hejuru gusa birenze ubushobozi bwabo, ni no kuba myinshi, ihurira ku muntu umwe no ku gikorwa kimwe ke. Ibiganiro ni aho biri.

Muri ibyo biganiro, ni uguhitamo hagati yo kugira abaturage bake bakorera mu murongo w’amategeko y’ubukungu, abo bake bagakora ibikorwa binini, bagatanga imisoro itubutse ku buryo yatunga Leta n’ibikorwa rusange, cyangwa gushyiraho imikorere ivana abaturage mu kajagari, hakaboneka benshi batanga imisoro, na yo ikaba yagabanuka kuko yasaranganyijwe na benshi.

 Iyo atari ibyo, abakorera mu mucyo, kuko baba ari bake, ntibashobora gutunga Leta, niyo bayitunga, biba bibavuna, kuko haba hari abandi bakora nka nyamwigendaho, kandi bakomeza no gukoresha umutungo rusange, banabona  n’izindi nyungu zituruka kuri Leta no ku misoro ya ba bandi bakorera mu mirongo ya Leta.  

Guhunga imisoro ni ukwisenyeraho Leta n’igihugu. Imisoro ituma Leta igira ubukungu, na yo ikabukwirakwiza mu baturage bose, ku buryo bunyuranye.

Perezida Thomas Sankara yigeze kubaza abaturage be niba bifuza Burkina Faso ifite abaturage bafite amazi meza bose, cyagwa niba bifuza bake banywa ‘Shampagne’ (inzoga ihenze cyane). Hari undi wavuze ko ngo mu gihugu ke itandukaniro hagati y’ukize n’udakize ari isahane bariraho gusa, kuko ibyo bayiriraho byo biba ari bimwe.

Muri politike y’ubukungu bwubatse neza, icyo Leta iba ishaka ni ukwima icyuho bake bashaka gukira birenze uko umutungo w’igihugu ubibemerera, n’abandi benshi bagomba gukena kandi bigaragara ko umutungo rusange w’igihugu wari kubatunga, ugahuriza hagati abakize n’abagombaga gukena.

Uretse ko akajagari ubwako ari kabi ku isuku no ku buranga bw’aho abantu baba batuye, gatera n’ibindi bibazo ku buzima bw’abantu: kuvangitiranya ibitajya hamwe,  gukora no gucuruza ibibujijwe kuko bitera ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, kurenza urugero ku byo wari wemerewe gukora (ingero zirahari : mu ngendo zo ku butaka n’izo mu mazi zihoramo impanuka), gukwirakwiza ibiyobyabwenge n’izindi magendu mbi.

Ku bukungu bw’igihugu, gukorera mu kajagari binyanyagiza ubukungu rusange kuko akenshi bene abo baba bafite aho bahuriye, neza cyangwa nabi, n’izindi nzego z’ubucuruzi: inganda, amaduka manini, amabanki,… Neza, kuko bababera icyuho cyo gufatanya muri ubwo bucuruzi bunyujijwe hirya y’imirongo ya Leta. Nabi, kuko bavangavanga isoko ry’ibiciro hagati y’ushora n’ugura. Leta ntimenya ubukungu ifite n’ubwo idafite, kuko bene ibyo bikorwa bitagira uko bibarwa.

UMUSEKE : Ni iki umuturage yakora ngo abe mu mugi neza ndetse ni iki undi yakora ngo abe mu cyaro neza?

Prof Nzeyimana: Mu bihugu bigikennye, ubukungu bwabyo buturuka muri Leta bujya mu baturage. Ibyo biterwa n’uko ubukungu bw’igihugu buba bugituruka hanze yacyo, mu buryo bunyuranye, bukanyuzwa muri Leta, Leta na yo ikabunyuza mu mugi mukuru, bukahatindaho gato, mu buryo na none bunyuranye: imishahara yisumbuye, imari ijya mu bigo binini bya Leta … nyuma bukajya mu cyaro, nabwo ku buryo bunyuramye:  imishahara iringaniye, ibigo biciriritse bya Leta, imishinga na yo iciriritse… Ubukungu nk’ubwo buba bukifitemo ibibazo byabuhubanganya igihe icyo ari cyo cyose.

Birashoboka ko politike y’ubukungu yahindura inzira, ubukungu ntibuturuke hejuru, bugaturuka hasi. Niyo igice kinini k’imari y’igihugu cyaba kigituruka hanze, nk’uko bikimeze mu bihugu bigikennye, aho kunyura no kuruhukira mu mugi mukuru, hashobora kugenwa igice kinini gihita kijya mu cyaro, kitaruhukiye mu mugi mukuru, kugira ngo ubukungu noneho buzagaruke hejuru buje gutunga Leta n’umugi mukuru.

Muri Politike y’ubukungu imaze kugira intege, ubukungu buturuka hasi mu cyaro no migi mito, bukagenda buzamuka bujya muri Leta. Leta na yo ikabukoresha yorohereza, ishyiraho, cyangwa ishyigikira imishinga nyambukiranya mipaka ku buryo bwongera bukungukira abaturage.

 Imigi, yaba mito, yaba minini, ntiyubakwa, ntiyubakirwa hejuru muri politike, iriyubaka bishingiye ku bukungu igenda igira.

 Bigenda bigaragara aho mu bihugu bigikennye usanga hari  inzu nini zidakoreshwa zose kuko zitajyanye n’ubukungu uwo mugi wifitemo, kandi ku rundi ruhande, ugasanga igihugu gifite ibibazo by’imiturire idahagije.

Mu guturutsa ubukungu mu cyaro, abahanga mu by’ubukungu baracyifitemo gushidikanya: impaka ziri hagati yo gushyira imishinga n’ibigo bya Leta mu migi mikuru cyangwa mu byaro. Ibyo byaba biterwa n’icyo umushinga ugamije: niba ari inyungu y’amafaranga, niba ari abaturage, cyagwa se niba ari inyungu n’abaturage.

Nanone hari ibigo bikwiye kuba mu mugi, ariko hari n’ibishobora kuba mu cyaro. Iyo ubajije icyo ibiri mu migi bihakora kandi byari no kuba mu cyaro, hafi y’aho abo bikorera bari, bakubwira ko ngo ubuyobozi bukuru bw’ibigo binini bya Leta butaba ari ‘technique’, ahubwo ari politike. Nabyo nibyo: Politike itanga imirongo yo gukoreramo.

 Aho byaganirwaho ni uko iyo mirongo migari ishobora kujya gukorera hirya ya Politique yegerezwa abo igenewe. Kutabyumva nk’uko ni ugushyira politike aho itagombye kubarizwa.

Naho ku mishinga y’inyungo z’imari, abashyigikira ko yashyirwa mu migi mikuru bashingira kuko hari ibyangombwa byose by’ibanze, ko no gutwara iby’ibanze byahinduwe « transformation » bijya gucuruzwa byoroha. Ibi ariko sibyo  kuko ni ukurebera ubukungu ku rwego rumwe : rw’inyungu gusa, utitaye kubo inyungu yagenewe.

 Mu bihugu bigishaka gutera imbere hari ingufu nyinshi zishingiye ku baturage babyo zipfushwa ubusa kuko nta mishinga baba begerejwe. Ntizipfira ubusa bose, zirongera zigatoragurwa n’abazikoresha nabi, zigahinduka noneho ikibazo.

Ingero zikabije ubu zigaragara mu bihugu byegereye ubutayu bwa Sahara ya Afurika birimo abaturage bashowe mu bugizi bwa nabi. Umuturage ufite icyo akora, urengera inyungu ze, kumushora mu bwiyahuzi ntibyakoroha.

Haracyari izindi mpaka ku buryo bwo kugena ibikorwa byo gukorerwa mu turere twegeranye kuko dufite ibyo duhuriyeho. Izo mpaka ziri hagati yo gusaranganya ingufu z’igihugu hose muri buri karere.

Muri iryo saranganya, buri karere kakagira agashami ku mushinga cyangwa ikigo kinini cya Leta, kagakwizwa gihugu hose ; ibyo byaba bijyanye na politike yo kwegera abaturage, no kubegereza ibyo bakeneye byose hafi yabo.

Buri karere nako kakagira, -urugero -, agashinga k’ubukerarugendo, k’ubuhinzi bw’ibi n’ibi, …  nubwo ibyo byaba bitahagaraga cyane. Ikerekezo ni uko isi igenda itekerereza ubukungu n’imishinga hamwe, imigabane bikaba bityo. Mu bigitera ibibazo Afurika ni ukudatekerereza ubukungu hamwe. Ibyo biragenda  bikagera no muri buri gihugu kidatekerereza ubukungu bwacyo hamwe.

Politike y’ubukungu ishobora kugira inzira ebyiri ihitamo, cyangwa yungikanya.

Imwe ni uko buri  karere kitabira nk’akandi muri politike z’ubukungu zose z’igihugu. Muri iryo saranganya, buri karere kakagomba kugira uruhare kuri buri gice cy’umushinga cyangwa cy’ibigo bya Leta.

Kuri iyo nzira, muri politike y’imihigo, buri karere kagahiga, ariko kihigana ubwako! Guhiga bikaba kurushanwa ntibibe kwiganana.

Indi nzira yabangikanywa n’iyo gutekerereza ubukungu hamwe, buri karere, cyagwa uturere duturanye tukagira umwihariko w’imishinga n’ibikorwa bitewe n’imiterere yatwo.

Uwo mwihariko ntube wanyanyagizwa n’ahandi hose, ku buryo abatuye igihugu n’abakigenda baba bazi ko niba bashaka iki n’iki bazajya kugishakira mu karere k’igihugu aka naka.

 Icyo gihe akarere ntigahiga gahigira kurusha utundi, ahubwo guhiga biba guhigana, guhigira hamwe ibyo uturere duturanye dufitanye isano tuzakorera hamwe.

Ibyo biracyagaraga henshi : aho usanga ibigo by’amashuri bituranye, buri cyose kigomba kwigirira “laboratoire”, isomero,… Uduto twinshi tunyanyagiye durakomeza kuba duto, … uduke twegeranyijwe tubyara byinshi.

Biracyagagara henshi muri Afurika, aho usanga mu muhanda wambukiranya igihugu, wagera mu kindi ukawubura, ubona insinga z’amashanyarazi zambukiranya igihugu zajyera ku baturanyi b’ikindi gihugu ukazibura, no rwego rw’’ibihugu imbere bikaba nk’ibyo.

Muri icyo gihe haba hakibuze politike y’ubukungu yo gukorera hamwe, ku nzego zose: ku migabane ituranye, ku bihugu bituranye, … , Byose ni uguhitamo hagati yo gusaranganya byanavamo kunyanyagiza ingufu, bikazaba byanavamo umusaruro muke, cyangwa kwegeranya, cyangwa hagati kuko naho harashoboka. U Rwanda, kuko ari ruto, rufite n’amahirwe yo kwegeranya bigashoboka.

UMUSEKE : Kuri mwe aho umuntu yaba akagubwa neza nihe hagati y’umujyi no mu cyaro ?

Prof Nzeyimana : Aho umujyi n’icyaro bitandukaniye, ni ku byangombwa by’ibanze: amazi, amashanyarazi, imihanda, telefone,… na serivisi z’imibereho myiza : amashuri, amavuriro, amasoko, umutekano waho, ….  Aho ibyo bitari hose haba hari imiturire mibi, haba hakiri mu cyaro, aho mwami ataratura, mu mvugo ya kera.

Imigi nayo si kamara. Abashinzwe ubukungu bakunze kwibanda ku busumbane hagati y’imigi n’ibyaro, ubusumbane buba mu migi bwo bukaba bwibagiranye. Mu mugi, akenshi haba hari ubukungu n’ibyangombwa by’ibanze ariko bitagera ku bawutuye bose. Imiturire n’imyubakire itemerera ko buri wese aba aho ashaka, uburyo bwo gutwara abagenzi nabyo budafututse ugasanga hari igihe amasaha umugenzi amara ku mirongo no mu nzira yangiza ayo yari kuba ari ku kazi ke…

Imigi igira ibibazo yihariye, birimo kunanirwa, kunanizwa,… ibyo bigatuma umuntu yakenera aho  aruhukira cyangwa atekerereza wenyine. Umugi utuwe ugira ubusitani bwinshi kandi bwegereye benshi. Iyo bene aho hadahari, umugi ubura ubuhumekero, unaniza abawutuye. Imigi yo gutura ikaruhura ni imigi ifite amateka y’imyaka myinshi.

Ku migi ikiri mito, abahugukiwe n’imiturire n’uburanga bw’inzu banateganya aho abayituyemo n’abayigendamo baruhukira, kandi henshi, atari uguhurira mu nsisiro rusange.

Icyaro, uretse ibindi bijyanye no kuba ari icyaro koko, cyiraruhura. Imigi nayo, uretse kubamo iby’ibanze byinshi, irananiza. Muri politike yo gutura ikigamijwe, ni ukugira umugi nk’icyaro, no kugira icyaro nk’umujyi, ni ukubaka umugi ufite ibyo utira icyaro, no kugira icyaro gifite ibyo gitira umugi.

UMUSEKE : Murakoze ku kiganiro muduhaye !

Prof Nzeyimana : Nanjye ndabashimiye mugire amahoro.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

8 Ibitekerezo

  • Muti (Umurimo w’umuturage ntuhwanye n’ibyo awusaruramo ; aravunika, agasarura bike).
    Nibyo bike abaye abibonera igihe yaryama agasinzira.
    Benshi byitwa ko turi abakozi ariko guhembwa tugatakamba uzaze utembere Urwanda uzatahana akanyamuneza ubwire nabandi ibyiza byarwo tubone umusaruro mwinshi tubeho neza

  • Philosophers benshi usanga ari”abatesi”,kandi kenshi bariyemera.Ikibabaje nuko rimwe na rimwe bayobya human society.Philosopher w’umugereki witwaga PLATON
    yahimbye ko mu mubiri wacu habamo ikintu yise Roho idapfa.Yavuze ko iyo dupfuye Roho ikomeza kubaho.Amadini nayo aho gushishoza,yemera ibyo bintu,yigisha ko iyo umuntu apfuye aba adapfuye,ahubwo aba “yitabye Imana”,binyuze kuli cya kinyoma cya Roho idapfa.Bible isobanura neza yuko iyo dupfuye nta kindi gice cy’umubiri gikomeza kubaho.Urugero,muli Zaburi 146,imirongo ya 3 na 4,havuga ko iyo dupfuye tutongera gutekereza kandi tujya mu gitaka.Ikizere cyo kuzongera kubaho,ni umuzuko uzaba ku munsi w’imperuka ubikiwe gusa abantu bapfuye bumviraga Imana.Niba koko iyo dupfuye tuba twitabye Imana,byaba bisobanura ko Yesu yabeshyaga avuga ko azazura abantu bapfuye bamwizera ku munsi wa nyuma nkuko Yohana 6,umurongo wa 40 havuga.

    • @ Thank you Mr Gatare.Immortal Soul (Roho Idapfa) is not a fact.Nobody has been able to demonstrate scientifically that we have Roho Idapfa.It is lie sustained by bogus religions (amadini y’ikinyoma).Roho Idapfa iramutse ibaho,ubwo nta muzuko wazabaho ku munsi w’imperuka.Ubwo Yesu yaba yaratubeshyaga igihe yavugaga yuko azazura abantu bumvira Imana ku munsi wa nyuma nkuko yabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.

  • @Gatare
    Abo ba philosophes numva wifatira mu gahange umenye ko aribo baharaniye ko uyu munsi uba ufite liberte yo kwandika ibyo bitekerezo byawe. Niba mu mateka uzi icyo bitaga “inquisition”, urukiko rwaciraga imanza zo gupfa abanyuranyaga n’amahame y’idini muri ibyo bihe, ukamenya inkundura aba philosophes barwanye ngo ibyo bintu bihagarare ntuba uvuga ibyo. Philosophes de lumiere, revolutions nyinshi zagiye zubakira ku bitekerezo byabo bigahumura abantu bityo mu mategeko hagashyirwamo amahame agenderwaho ku isi yose ubu ngubu nk’ubwigenge, ubwisanzure mu mitekerereze no gusenga, n’ibindi,… wacisha make. Wibuke ko muri ibyo byose Bibiliya yo nubu ikirimo imirongo ishyigikira ubucakara, ubwicanyi burimbura imbaga ngo aha biba byahawe umugisha n’imana, n’ibindi byinshi ubona ko ari imyumvire idaha agaciro ikiremwa muntu. Bibiliya kimwe n;ibindi bitabo by’imyemerere ujye ubiha umwanya wabyo ntabwo aribyo Mana.

  • @Jean Jacques,urakoze cyane.Nibe habonekaga abantu benshi nkawe bakunda kwandika,tukungurana ibitekerezo.Abakunda kwandika mu Rwanda ni bake cyane.Ntabwo napinze Philosophers,ahubwo navuze ko bamwe bahimbye ibintu bituyobya,bidahuye na Bible.Natanze urugero rwa Roho idapfa yahimbwe na PLATON.Philosphers bagize akamaro gakomeye mu bintu byinshi cyane.Benshi bali aba Scientists (scientifiques).Nibyo koko,muli Isezerano rya Kera,harimo ibintu byerekeye kwicana,etc…Urugero,Abayahudi bari bemerewe Kurwanya Les Cananeens,kubera ko “basengaga ibigirwa-mana”.Bali bemerewe gutunga abagore benshi.Ariko ayo mategeko Yesu yayakuyeho mu Isezerano Rishya.
    Yasabye abakristu nyakuri kutajya mu ntambara zibera mu isi;abasaba gutunga umugore umwe,etc…Ntabwo Abakristu nyakuri bagendera ku Mategeko ya MUSA.Ndangije nongera kugushimira kuba wansubije.Nkunda abantu bakunda kwandika no Gusoma.

  • @Gatare,

    Niba wemera ko hageze igihe bimwe mu byo Bibiliya yigishaga bigata igihe nk’uko ubyemera , tekereza ubuzima bw’abantu baharenganiye muri ibyo bihe kandi bazira ibintu bidahuye n’ukuri mu gihe uwari wabishyizeho ariwe Musa bivugwa ko yari yabihawe n’imana. Ni urugero rero rukwereka ko kuvuga ko kuba umu philosophe runaka hari igitekerezo yazanye kidahuje na Bibiliya bitavuze ko byanze bikunze atari cyo kuko Bibiliya nayo ntihorana ukuri nkuko nawe wabyerekanye. Erega no mu isezerano rishya byose si shyashya, Nk’iyo usomye imirongo ivuga ku bucakara ubona itabwamagana ahubwo ishyiraho ukuntu bwagombye gukorwa neza. Kandi mu by’ukuri sintekereza ko hari umuntu uwari we wese muri we wakwishimira kuba umucakara. Bene ibi bitekerezo nibyo byatumye Abanyaburayi b’abakristo baramaze ibinyejana 4 batunda abacakara muri Afrika umutima nama wabo utabacira urubanza kuko nyine Bibiliya yari ibashyigikiye ( Col 2, 22-25). Iyo hataba aba philosophes ngo bahakanye uko kuri kuva ku mana nkuko byavugwaga ahari jye nawe ubu twari kuba turi mu mirima y’ibisheke muri Amerika badusomera iyo mirongo tukumva ko koko ariko Imana ibishaka.

  • Wowe ubizi Ute? La religion est l’opium did peuple

  • Uti ba philosophers ni abiyemezi bayobya abantu lol.
    Abo ba Platon, Socrates n’abandi nibo batumye sciences zibaho zigatera imbere. Ikindi bo ntibahora abantu ko batumva ibintu kimwe nabo, barakubwira mukaganira facts, kandi kuvuga ko babeshya, bo bemera ko umuntu aguma ashakisha ukuri kuko ukuri kwa none baba bemera ko gushobora guhinduka mu gihe hari uzanye ibisobanuro birenze ibyari bizwi, kwiga no kumenya ntibirangira. Bitandukanye n’abanyamadini baduhatira kwemera ibintu kabone n’iyo byaba bidasobanutse na buhoro!!
    None se Imana yaduhaye ubwenge ngo tubukoreshe iki niba tutemerewe gutekereza??? Cg iyo Bible ugira ihame yo nturasangamo ibintu bidasobanutse? Nko mu ntangiriro aho bavuga ngo ku munsi wa karindwi Imana iraruhuka!!! Ubuse ko harukuha uwananiwe murumva Imana mu Bumana Bwayo yakenera kuruhuka koko? Ngo umunsi wa mbere, uwa kabiri etc…

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *