Mu gihugu hose RPF-Inkotanyi batoye Komite nyobozi ku rwego rw’Akarere
Mu Karere ka Bugesera abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batote Richard MUTABAZI usanzwe ari Mayor nka Chairman hanatowe abakuriye za komisiyo, iy’Ubukungu, Ubutabera, Imiyoborere myiza n’imibereho myiza, ndetse hanatorwa inganga zishamikiye kuri RPF- Inkotanyi, urw’abagore n’urw’urubyiruko.

Kuri iki cyumweru abatoye Richard MUTABAZI bavuga ko atabatengushye mu gihe yari amaze abayobora, babishingiye ku bikorwa remezo birimo imihanda yabagejejeho.
Richard MUTABAZI yavuze ko kuba bongeye kumugirira ikizere bakamutora, bimwongerera imbaraga zo kurushaho gukora cyane muri manda y’imyaka itanu yongeye gutorerwa.
Yagize ati “Birarushaho kunyubakamo ikizere ko n’ibindi bantoreye uko tugenda tubifatanyamo n’iterambere tugeraho babishima, ko ntaratatira igihango, ndumva binyongerera imbaraga zo gukora kurushaho, kandi nkorana na bo kuko bongeye kungirira ikizere.”
Avuga kuba atowe bivuze ko bashima ko imihigo bari biyemeje yagezweho ariko ngo ntibyagezweho 100% ku buryo bashaka kunoza neza ibisigaye.
Mu byo azihutisha ngo ni ukongera amazi mu Karere ka Bugesera, no kwihutisha ikorwa ry’Umuhanda uhuza Bugesera na Nyanza.
Komiseri w’Ubutabera yabaye Rutayisire Michel Jackson, yavuze ko nyumahanatorwa Komiseri w’Ubutabera,ubukungo n’imibereho myiza y’abaturage.
Claude Ruzindana watowe akuriye Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye kuri RPF-Inkotanyi mu Karere ka Bugesera , yavuze ko azazamura siporo.
Ati “RPF-Inkotanyi ni moteri iyoboye igihugu, nk’urubyiruko tugomba gushyiramo imbaraga kuko turi imbaraga zubaka, mu kuzamura Siporo tuzifashisha abana bato tureba abafite impano mu mirenge 15, Mayor akunda Siporo ndumva azafasha bikanyorohera.”
Aya matora y’umuryango RPF-Inkotanyi akazakomeza mu cyumweru gitaha hatorwa inzengo z’umuryango ku rwego rw’Intara mu gihugu hose. Amatora akaba yaratangiriye ku rwego rw’Umudugudu.


UMUSEKE.RW
2 Ibitekerezo
Ni amatora? Ni nominations zihabwa umugisha n’abitwa ko batora? Abantu basubiramo ibintu igihe kinini bakagera aho bakumva byahindutse ukuri abo babwira bakibaza ibyo ari byo. Niba amatora nya matora ari ikibazo mu gihugu kuko yenda ashobora kutaduha abayobozi twifuza, kuki tutayareka tugakora ibitunogeye twiyumvamo? Tugatereka mu myanya abantu twifuza ko bayijyamo ku mugaragaro?
Abadutegurira bene aya matora y’indashyikirwa, abenshi muri bo babaye mu bihugu bya Amerika n’u Burayi, bigayo baraminuza, bamwe bahabona n’ubwenegihugu. Bivuga ngo bazi neza uburyo demokarasi yaho ikora, ibyo isaba n’ibihabanye nayo. Mu bushishozi bwabo, badutekerereje demokarasi y’ubudasa bwacu nk’abanyarwanda, iduha abayobozi twibonamo twese, mu mutuzo utagereranywa, uzira amagambo yangisha abaturage ubutegetsi buriho n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside. Imana ikomeze ibagwiriza imigisha kubera ukuntu bakoresha neza ubumenyi n’ubushishozi yabahaye mu nyungu z’abanyarwanda twese, bityo tukikomereza inzira y’iterambere ryihuse rituma abaturanyi n’abaturwanya bahora badufitiye ishyari.