• 11/12/2019 7:43 16

Mu buryo bwa burundu SORAS yahindutse SANLAM Rwanda nyuma yo kugurwa

Iyahoze ari sosiyete nyarwanda y’Ubwishingizi SORAS Group yahindutse SANLAM Rwanda, abafite ubu bwishingizi bafite amahirwe ko bazajya bahabwa service mu bihugu 40 iyi sosiyete nshya ikoreramo birimo 33 byo muri Africa.

Ikigo cy’ubwishingizi Soras cyahindutse SANLAM nyuma yo kugurwa burundu

SANLAM, ni Sosiyete y’ubwishingizi yo muri Afurika y’Epfo yashinzwe mu 1918, ni yo yashoye imari ya miriyoni 24.3 z’amadorari ya America igura imigabane 63% ya SORAS (Société Rwandaise d’Assurances) muri 2014, nyuma muri 2016 bayiguze burundu.

Hodari Jean Chrisostome umuyobozi w’ishami ry’ubwishingizi (SANLAM -Vie) avuga ko SANLAM yaguze imigabane ya SORAS yose muri 2016, uyu munsi icyabaye ni ugutangaza ku mugaragaro ko ROSAS itakiriho ahubwo yahindutse SANLAM Rwanda.

Hodari yagize ati “Ubu icyo twakoze ni uguhidura izina hafatwa SANLAN.”

Hodari Jean Chrisostome avuga ko kuba Soras yahindutse SANLAM Rwanda harimo inyungu nyinshi kuko SANLAM ari sosiyete nini y’ubwishingizi muri Africa, inakorera ku yindi migabane y’Isi.

Ati “Ubu biratworoheye gucuruza twebwe kuko uko ufashe nk’ibigo bini bikorera mu Rwanda biri mu bindi bihugu nka SANLAM, gukorana na byo bizatworohera. Ku bafatabuguzi bacu turagenda twagura ibikorwa dushyiraho ubwishingizi bushya, ikindi SANLAM ifite ikoranabuhanga ryagutse natwe hano mu Rwanda twararitangiye.”

Akomeza avuga ko kuba mu kigo kinini kandi gikomeye muri afurika no kurwego rw’isi bibahaye kwaguka kurushaho no kumenyekana kurushaho batanga serivise nziza ku babagana

SANLAM Rwanda ngo icuruza ubwishingizi abandi badafite, burimo nko bw’umuryango wose, cyangwa ubwo gushyingura.

Inyungu nyinshi ku bari abakiliya ba SORAS ngo ni uko umuntu azajya agura ubwishingizi akaba yakwivuriza mu Rwanda no mu biindi bihugu SANLAM ikoreramo.

Fiacre BARASA umuyobozi wa SANLAM mu Rwanda yavuze ko SANLAM yihariye 40% by’abafatabuguzi bo mu Rwanda, kandi ikaba ikorera no mu bihugu 34 bya Afurika.

SANLAM mu burambe bw’imyaka isaga 100, ngo irenga Umugabane wa Afurika ikagera i Burayi na Aziya.

Ku bijyanye no kuba uramutse ugize ikibazo uri mu kindi gihugu SANLAM ihakorera, iyo bimenyekanye umufatabuguzi ngo ahita atabarwa.

Abayobozi ba SANLAN basobanura ikizere n’amahirwe abakiriya bari aba Soras bagiye kugira yo bafit

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Bite bya Mporanyi se ubwo? Niba iyo cash bamuhaye bagura SORAS iri hano mu Rwanda… Nari ngiye kubivuga!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *