• 29/01/2020 10:00 50

Mu Bisesero bashyinguye imibiri 61 y’abazize Jenoside

Karongi – Uyu munsi mu gace bita mu Bisesero mu mirenge ya Twumba na Rwankuba habaye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ahanashyinguwe imibiri 61 yabonetse itari ishyinguye mu cyubahiro. Ku munsi nk’uyu mu Bisesero nibwo ingabo z’Abafaransa zahageze muri Operation Turquoise ariko nyuma zitereranye abo zasanze bari kwicwa ngo bashire.

Umuhango wabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko abiciwe kuri iyi misozi yo mu Bisesero
Umuhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abiciwe kuri iyi misozi yo mu Bisesero

Dr Jean Damascene Bizimana umuyobozi wa CNLG yibukije ko Abasesero batangiye kwicwa mu 1963 kandi nabwo bageragezaga kwirwanaho.

Yavuze ko tariki 03/05/1994 Perezida Sindikubwabo na Minisitiri w’Intebe Yohani Kambanda baje ku Kibuye bagakoresha inama yo gukangurira abayobozi kwica Abatutsi bose bari bataricwa.

Yagarutse kandi ku ruhare rw’Abafaransa bateraranye abariho bicwa mu Bisesero, abo Bafaransa ngo bari bayobowe na Lt Col Jean Remmy bahimbaga Divayi.

Simon Karamaga wari mukuru akagira amahirwe yo kurokoka ubwicanyi hano mu Bisesero, ubu ufite imyaka 75, yavuze ko hari ubwo barwanye n’abicanyi bakabasha kubanyaga imbunda eshatu (3) ariko bikaba iby’ubusa bakicwa hafi ya bose nta kirengera.

Ati “ariko twarazibatse tugira ikibazo cyo kuzikoresha kuko nta muntu muri twe wari uzi imbunda.”

Hon Polisi Denis wavuze mu izina ry’imiryango y’abashyinguwe yashimye ko urwibutso rwa Bisesero ruri mu zubatswe mbere kandi rukubakwa neza, asaba aba hano bafite amakuru y’aho indi mibiri itaraboneka y’abishwe muri Jenoside iri batanga amakuru nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.

Guverineri Alphonse Munyantwari w’Iburengerazuba yashimye Abasesero ubutwari bagize bwo kwirwanaho muri Jenoside kugira ngo hagire abarokoka.

Dr Bizimana, Guverineri Munyantwari na Minisitiri Debonheur
Dr Bizimana, Guverineri Munyantwari na Minisitiri Debonheur

Yashimye kandi abagize ubutwari bwo guhagarika Jenoside, ashimangira ko ibyabaye bitazongera.

Minisitiri w’Imicungire y’ibiza no gucyura impunzi Jeanne d’Arc Debonheur wari umushyitsi mukuru yagaye ubugwari bw’ingabo z’Abafaransa  zanze gutabara abicwaga zireba.

Yamaganye kandi abagihembera amacakubiri abasaba kubireka kuko ngo ntaho yageza igihugu.

Urwibutso rwa Bisesero, rwo n’iza Gisozi, Nyamata na Murambi, zasazabiwe kujya ku rutonde rw’umurage w’isi rwa UNESCO, rushyinguwemo  imibiri irenga ibihumbi mirongo itanu (50 000).

Abaje muri uyu muhango bakoze urugendo rugana hano kuri uru rwibutso
Abaje muri uyu muhango bakoze urugendo rugana hano kuri uru rwibutso
Dr Bizimana yagaye ingabo z'abafaransa zatereranye abo zisanze hano bicwa
Dr Bizimana yagaye ingabo z’abafaransa zatereranye abo zisanze hano bicwa
Minisitiri Debonheur ageza ijambo rye ku bari mu Bisesero
Minisitiri Debonheur ageza ijambo rye ku bari mu Bisesero
Abayobozi mu muhango wo gushyingura imibiri yabonetse

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Urakoze jean Paul kuri iyi nkuru. Ndakwibutsa ko Karamaga yavuze ko mu rugamba rwo kwirwanaho Abasesero babashije kwambura aba jenosideri imbunda 13. Ikindi Karamaga yitwa Simeon aho kuba Simon. Thanks.

  • Murakoze cyane Jean Paul, mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, turagushimira umusanzu watanze kugira ngo nabatabashije kugera Bisesero bamenye aya makuru yibyahabereye. Tubashimiye tubikuye Ku mitima.

  • Iyo ingabo zi gihugu zigeze ahantu zikaraswaho harya ubwo byitwa iki? Ese basubira inyuma bagahunga? Ese iyo urashe abo bantu uba ukoze jenoside muri guerre civil? Ababishidikanyaho bazerebe videos nyinshi ziri kuri youtube z’intambara ya Uganda.Abazirwanaga benshi baracyariho.

  • murakoze cyane kubwiyinkuru ,abanyabisesero babaye intwari banga gupfa nkibigwari batubereye urugero rwiza muruhukire mumahoro mfura za bisesero

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *