• 14/12/2019 7:19 45

Mu bikorwa byo guhiga abiba amashanyarazi hafashwemo n’abanyamahanga

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ingufu, (REG), kiratangaza ko mu bikorwa byo gufata abakekwaho kwiba amashanyarazi byakozwe mu cyumweru kimwe kuva tariki 14 -21 Ugushyingo 2019, hafashwe abantu 10 barimo n’abanyamahanga bakekwaho kwiba amashanyarazi bakoresha mu ngo no mu bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye, 7 muri bari gukurikiranwa. Kwiba amashanyarazi bitera igihombo igihugu, bikaba byanateza impanuka kandi bihanwa n’amategeko.

Bamwe bafashwe batanga amashanyarazi ku baturage mu buryo butemewe n’amategeko

Ni umukwabu uhoraho ukorwa na REG ifatanyije n’inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB), Polisi y’u Rwanda n’abaturage.

Ku wa kane tariki 21-11-2019 mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gacaca, Akagari ka Kabilizi, Umudugudu wa Mata, uwitwa MUKAMUSONI Elizabeth, yafashwe yiba umuriro akoresha mu kabari ke.

Mbere yaho ku wa gatatu tariki 20-11-2019, inzu ebyiri z’Umuhinde witwa GULAM Jasat zikodeshwa n’umuturage ukomoka muri Uganda witwa NAKIGULI Kevyn ziherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari k’Amahoro REG yasanze bakoresha umuriro biba, gusa yaba nyiri inzu n’ukodesha ntibari bahari, ikirego cyahise gishyikirizwa RIB ya Kimihurura ngo ibakurikirane.

Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muko, Akagari ka Mburabuturo, Umudugudu wa Kigese, uwitwa NSANZUMUHIRE Charles w’imyaka 36, na we yafatiwe mu cyuho yiba amashanyarazi ku wa kabiri ku itariki 19-11-2019.

Uyu ari gukurikiranwa kuri icyo cyaha na RIB ya Musanze.

Kuri iriya tariki mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Masoro, Akagari ka Kigarama, uwitwa Damien Mulindabigwi yafashwe na we akekwaho kwiba amashanyarazi ahita ashyikirizwa RIB ya Murambi ngo imukurikirane.

Hari n’abandi bafashwe barimo NDAGIJIMANA Jean Claude na NIYONSENGA Augustin bafite imashini zisya imyaka itandukanye, Ku muri Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze, Umudugudu wa Nyakabungo, igenzura ryasanze zikoresha umuriro w’umwibano.

Abakekwa bombi ntibari bahari, ikibazo cyahise gishyikirizwa RIB ngo igikurikirane.

Bariya bafashwe tariki 18 Ugushyingo, ni nabwo mu Kagari ka Karitutu, Umurenge wa Muhazi muri Rwamagana uwitwa MUNYANEZA Edouard uzwi nka SUDIRE wari warihinduye umukozi wa REG, akibira abaturage amashanyarazi yafashwe ahita ashyikirizwa RIB.

Ku munsi wa kabiri w’uyu mukwabo, tariki 15-11-2019 Uwineza Fabien yafatiwe mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo aha ingo umuriro w’amashanyarazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Tariki 14-11-2019 Kayisire Charles uhagarariye Airport Inn Motel iherereye i Kanombe munsi y’ikibuga k’indege yafashwe yibira amashanyarazi muri iyi nzu.

Ni inshuro ya kabiri mu mezi atatu abakorera muri iriya nzu bafatwa biba umuriro w’amashanyarazi ndetse bahise bashyikirizwa RIB.

Kuri iriya tariki, Buregeya Martin utuye muri Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama, Umudugudu wa Taba yafashwe akekwaho kwiba umuriro w’amashanyarazi. Ubu afungiye i Kinyinya kuri Polisi ndetse dosiye ye yahawe RIB ngo imukurikirane.

Abantu 10 bafatiwe muri biriya bikorwa, abagera kuri 7 bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe, abandi batatu barabuze bari gushakishwa.

Umuyobozi Ushinzwe kurwanya ibihombo muri EUCL-REG, Nkubito Stanley, yamaganye ubujura bw’amashanyarazi, avuga ko butazihanganirwa kandi ko ingamba zo kuburwanya zakajijwe.

Yongeyeho ko ubwo bujura bukoma mu nkokora iterambere ry’igihugu kandi ko bushobora guteza ibibazo bitandukanye birimo impanuka zateza urupfu n’ibindi.

Nkubito yavuze ko abenshi mu bafashwe na REG, yabifashijwemo n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage.

Kuva mu Ukuboza 2018, REG ikoresha uburyo butandukanye mu gutahura abakora ubujura bw’amashanyarazi kugira ngo bagezwe mu Butabera.

Imibare ya REG yerekana ko igihombo mu bucuruzi bw’ingufu z’amashanyarazi kikiri hejuru, kuko kingana na 6.5% by’ingufu zitunganywa mu gihugu hose, kandi ahanini giterwa n’ubwo bujura.

Imibare y’umwaka ushize igaragaza ko umuriro wibwe wari ufite agaciro ka miliyari 1.9 Frw.

Itegeko rigenga amashanyarazi mu Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, riteganya ko umuntu winjira muri mubazi mu buryo butemewe, ukoresha uburyo butemewe mu gufata, gukurura, kuyobya, gutuma hafatwa, havanwa ku muyoboro w’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukoresha umuriro w’amashanyarazi yahawe mu buryo bw’uburiganya cyangwa butemewe n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 5.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyi hazabu iriyongera ku nzu z’ubucuruzi n’inganda ikaba yagera kuri 10.000.000 Frw.

Amategeko abuza abantu bose kwiba amashanyarazi cyangwa kwangiza ibikorwa remezo byayo
Usanga abafatwa baracomoye insinga zifasha umuntu kumenya amafaranga azishyura amashanyarazi

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *