• 22/01/2020 12:55 45

MTN-Uganda: Umwe mu bakozi bakuru yishwe atewe ibyuma

Nyuma y’uko mu minsi mike ishize Leta ya Uganda ihambirije uwahoze ayobora MTN, kuri uyu wa Gatatu umugabo witwa Julius Shuwu wari umaze imyaka itandatu akorera iki kigo cy’itumanaho yishwe n’abantu bataramenyekana bamuteye ibyuma.  Umurambo we bawusanze muri metero  nka 20 uvuye iwe.

Nyakwigendera ngo yari amaze imyaka itandatu akorera MTN Uganda
Nyakwigendera ngo yari amaze imyaka itandatu akorera MTN Uganda

Umugore wa nyakwigendera witwa Mugide Joyce avuga ko ubwo bari  baryamye haje abantu bagakomanga umugabo akajya gukingura undi(umugore) agategereza ko agaruka akamubura.

Ngo nyuma y’igihe runaka yagize amakenga ajya kureba asanga bamwishe bamuteye ibyuma. Ngo hari ahagana saa kumi za mu gitondo(4am).

Mu myaka itandatu Shuwu yari amaze akorera MTN Uganda ngo yakoze mu nzego zitandukanye harimo kureba numero z’abakiliya bayo no kuba umuvugizi wayo.

Yishwe yari umujyanama mu by’itumanaho muri iki kigo.

Police ya Uganda yajyanye umurambo wa nyakwigendera mu bitaro biri hafi aho mu gihe igikomeje iperereza.

Kwirukana uwahoze ayobora MTN Uganda ngo byatewe n’uko hari amakuru inzego z’iperereza za Uganda zabonye avuga ko umwaka ushize hari igihugu gituranye na Uganda yafashije kwinjira mu mabanga yayo.

The Monitor

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • RIP Julius.Ubu se abamwishe bo ntibazapfa? Imana yaturemye mu ishusho yayo.Iyo wishe umuntu,ni nkaho uba wishe Imana.Kuki tudatinya Imana?Ese dukeka ko itabaho?Ese twibwira ko itatureba?Nta kabuza aba bakora ibintu bibi bose,izabahana.
    Ntabwo izabatwika mu muriro utazima nkuko benshi bibwira.Ahubwo igihano izaha abantu bose bakora ibyo itubuza,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka ku munsi wa nyuma nkuko ijambo ryayo ribivuga.Tujye dutinya Imana,tuyumvire.

  • Dushime Imana ko umunyarwanda wacu bamwirukanye who kumwica. Uganda so ahantu ho gutura.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *