• 01/11/2020 4:04 46

Mpa agapase gashyushye nk’ipasi- Platini mu ndirimbo yaririmbanye na Rafiki

Nemeye Platini uzwi nka Platini P yakoranye na Rafiki indirimbo yise ‘Pase’, yumvikanamo umusore asaba mugenzi we numero ya Telephone y’umukobwa mu mvugo zikoreshwa n’ab’ubuzi ‘Pase’.

Platini P

Ni indirimbo yasohotse ku buryo bw’amajwi na vidéo yiganjemo amagambo bizwi nka animated video, ifite iminota  itatu n’amasegonda 55.

Muri iyi ndirimbo ‘Pase’, Platini yumvikana abwira Rafiki ngo amuhe Pase yitwa decisive.

Hari aho bagira bati “Umpe aga Pase kamwe bita decisive, kamwe gashyushye, kamwe gashyushye nk’ipasi. Ngaho mbwira uko ubishaka, ushaka ku kuguru cyangwa ushaka icy’umutwe, fata umwanya neza njyewe ndi tayali, number ten nka Messi njyewe nguha aho ushaka, ndabanza ngacenga nkaberimina, aka number nkakagupasa nta fitina.”

Imvugo “Mpa Pase” yumvikana muri iyi ndirimbo ya Palatin P na Rafiki, ni imvugo ikunzwe gukoresha cyane n’urubyuruko muri iyi minsi, umusore abwira mugenzi we ati « Mpa numero ya Telephone y’umukobwa ».

Iyi ndirimbo yumvikanamo gushimira  abakinnyi b’umupira w’amaguru ba  hano mu Rwanda barimo Iradukunda Jean Bertrand (Kanyarwanda), Djiahad Bizimana, Jacques Tuyisenge na Muvandimwe Jean Marie Vianney.

Platini P ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’uko mu kwezi gushije yasohoye indi yise ‘Velonika’ byavuzwe ko yahimbye ashaka gucyurira umukobwa bahoze bakundana.

Rafiki

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *