• 08/12/2019 10:30 16

Mozambique: 1000 nibo bamaze kumenyekana bahitanywe n’inkubi Idai

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique amaze gutangariza kuri radio y’igihugu ko imibare afite kugeza ubu yerekana ko abantu 1000 ari bo bamaze kwicwa n’inkubi y’umuyaga yiswe Idai yateje imvura n’imyuzure ikomeye. Uriya muyaga kandi wageze muri Zimbabwe aho wishe abagera ku 100.

Imyuzure yatewe n’imvura yaje ikurikiye umuyaga Idai imaze guhitana abagera ku 1000

Nyusi ati” “Kugeza ubu ntituzi uko bizaba byifashe mu minsi iri imbere kuko kuba hari abantu 1000 bamaze gupfa, ntibyadutangaza biramutse bibaye bibi kurushaho mu gihe kiri imbere.”

Umuyaga Idai wasenye byinshi cyane ndetse wangiza ibikoresho by’itumanaho byo ku kibuga cy’indege cya Beira.

Watangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ariko ukomeza kongera ingufu ku wa Gatandatu no ku Cyumweru hashize.

Nyusi avuga ko uko bigaragara 90% by’iby’ibikoresho byo ku kibuga cy’indege byangiritse.

Ubu ingabo z’Africa y’epfo zaje gutabara abaturanyi bo muri Mozambique kugira ngo barebe ko bakongera kubona amashanyarazi kuko ngo igice kinini cya Maputo kiri mu icuraburindi.

Imibare yo muri 2017 yatanzwe na Banki y’Isi yavugaga ko Mozambique ituwe n’abaturage barenze gato miliyoni 27.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Maze gusoma 150 mu kanya bapfuye abenshi ni abanyenshuri
    Mozambike buri gihe igira imyuzure
    Kiriya gihugu ntibyari gikwiye guturwamo usibye gukorerwamo ubukerarugondo gusa
    Kuko buri minsi nibimyuzure iwabo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *