• 25/01/2020 7:36 45

Moustafa Francis wari witezwe muri Kiyovu yamaze gusinyira Bugesera FC

Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC bwatangaje ko bwamaze gusinyisha Moustafa Francis wari umaze igihe avugwa ko azakinira Kiyovu Sports, nyuma y’uko yari aherutse gutandukana na Gor Mahia yo muri Kenya.

Moustafa Francis ubu yinjiye muri Bugesera FC

Moustafa byari byitezwe ko azasubira muri Kiyovu yanyuzemo mbere y’uko ajya muri Kenya, yamaze gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe akinira Bugesera FC.

Umuvugizi w’iyi kipe Sam Karenzi yabwiye Umuseke ko bamaze kumvikana na Moustafa nyuma y’uko baganiriye bagasanga uyu mukinnyi nta masezerano yigeze agirana na Kiyovu.

Ati “Ubu ni umukinnyi wacu. Natwe twabonye bandika ko yasinyiye Kiyovu ariko tuganiriye na we atwibwirira ko atari byo turasinyana kuko ni umukinnyi twari dukeneye.”

Moustafa Francis ari mu bakinnyi bajyanye n’ikipe y’igihugu y’u Burundi mu gikombe cya Africa giherutse kubera mu Misiri.

Moustafa Francis ukina inyuma ya ba rutahizamu, aje muri Bugesera yiyongereye ku bandi bakinnyi bagera kuri 20 bashya iyi kipe iherutse gusinyisha barimo Peter Otema, Ishimwe Issa Zappy, Ally Tonto Kitende, Nzabanita David, Twagirimana Pacifique na Kiiza Alcade.

Bugesera FC kandi muri uyu mwaka wa Shampiyona wa 2019-2020 izaba itozwa na Bisengimana Justin wahoze ari umutoza wa Sunrise FC.

Iyi kipe ivuga ko ikomeje kwiyubaka kugira ngo Shampiyona itaha izabashe kuza mu myanya myiza.

Yasinye amasezerano y’umwaka umwe

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *