• 16/12/2019 10:12 50

Motorola ikunjwa yagarutse, igiciro cyayo gikubye kabiri icya iPhone

Mu Ukuboza, 2019 uruganda rukora telefoni zigendanwa rwitwa Motorola ruzasohora telefoni zarwo zikunjwa zisusiye nk’izahozeho mu myaka ya 2004 ariko zo zihenze cyane kubera ikoranabuhanga zikoranywe. Imwe izaba igura $1 500.

Iyi telefoni ngo igura $ 1500

N’ubwo yoroshye kuyitwara mu mufuka kuko ikunjwa bivugwa ko izajya igurwa n’uwifite cyane kuko ihenze inshuro ebyiri kurusha telefoni za iPhone.

Hari ubundi bwoko bwa telefoni zikunjwa biherutse gusohoka muri Koreya y’epfo bwa Samsung Galaxy.

Ikindi gishya ni uko Motorola yaguzwe n’ikigo cy’Abashinwa gikora ibyuma by’ikoranabuhanga cya Lonovo.

Itandukaniro rya Motorola yo mu myaka ya za 2000 n’iyo muri 2019 ni uko iy’ubu ifite ikirahure kinini kandi ikaba irimo gahunda z’ikoranabuhanga nk’izisanzwe muzindi telefoni zikora nka mudasobwa.

Abaguzi ba telefoni muri iki gihe bakunda izifite ibirahure binini, zikora byihuse kandi zigaragara neza.

The Washington Post

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *