• 29/01/2020 3:44 04

Moses uherutse kwambika Sophia i Kigali ni iki cyatumye ayihitiramo umushanana?

Igisamuntu [robot] Sophia mu kwezi gushize yari iri Kigali mu ihuriro mpuzamahanga ryigaga ku mpinduka z’Umugabane wa Africa (Transform Africa Summit). Umuhanzi w’Imideri w’Umunyarwanda Moses Turahirwa wambitse iriya robo umwenda w’Umushanana avuga ko yashakaga kugaragaza umwimerere w’imyambarire y’abanyarwanda.

Sophia yari yambaye umushanana utagira uko usa

Uyu muhanzi ufite inzu ihanga imideri i Kigali, avuga ko asanzwe akorana na Smart Africa itegura iriya nama mpuzamahanga ku buryo byamuhaye amahirwe yo kwambika kiriya gisamuntu.

Moses uvuga ko yatewe ishema no kwambika Sophia, avuga ko mu nama zikomeye iki gisamuntu cyabaga cyagiye gutangamo ibiganiro yabaga yambaye imyenda idafitanye isano n’umuco nyarwanda

Ati “Nahisemo gukora umushanana kuko nifuzaga kwambika Sofia ibihuye n’umuco Nyarwanda ikindi nashakaga gushyiramo umwihariko mu myenda isanzwe yambarwa na ririya robot.”

Sophia watanze ibiganiro bibiri, yagaragaye yashananaje mu mishanana itagira uko usa, umwe w’ibara rya Orange n’undi w’amabara menshi.

Moses wakoze iriya mishanana agira ati “Ufite ibara rya ‘orange’ uriho amasaro ari mu ishusho y’imigongo undi wari ugizwe n’ibishusho biri mu mabara atandukanye nayo ari mu ishusho y’igihangano bita umwashi gikomeye mu mateka n’umuco by’u Rwanda.”

Sophia watanze ikiganiro mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ririya huriro, yashimye inzu y’imideri y’uyu muhanzi Moses yayambitse uriya mushanana unogeye ijisho.

Moses wabanje gukora umwuga wo kumurika imideri ubu akaba ayihanga, yambitse ibyamamare bikomeye ku Isi birimo Miss Sonia Roland wabaye Nyampinga w’Ubufaransa.

Turahirwa Moses wambitse robot sofia umushanana
Sophia yanambaye umushanana wa Orange

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Iriya robot Sophia yari yambaye neza kbsa, Moses uri umuhanga cyane kugitekerezo wagize cyo kuyambika umushanana! Byerekanye umwihariko n’umuco nyarwanda. Big up bro!!!

  • Mumbarize cya kigo gishinzwe kubungabunga umuco niba kwambika robot umushanana nk’umwenda wubashywe ku banyarwandakazi ari umuco? Ntago byanshimishije kabisa

  • @ MAHORO we kuba Robot yambaye umushanana ntibyica umuco nukwamamaza byabindi bayambika kumaduka se ngo abantu bayibone bitaniyehe na Robot?
    biriya niyamamaza bikorwa ahubwo Moses arashoboye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *