• 09/12/2019 9:21 35

Mopas Film Academy irabaha ikaze mu kiciro cya 6 cy’amasomo

Mu Rwanda, rimwe mu mashuri y’imyuga agamije guteza imbere ubunyamwuga mu gukora no gutunganya amajwi n’amashusho mu bijyanye n’ikinamico (films), itangazamakuru ry’umwuga (multimedia), Mopas Film Academy riherereye kicukiro sonatubes, ni rimwe mu mashuri yafashe iyambere mu gutanga ubumenyi kuri buri wese ubushaka, urubyiruko cyane cyane abakobwa bo byumwihariko usanga baba banagabanyirijwe ibiciro.

Abanyeshuri ba MOPAS FILM ACADEMY bakora ibijyanye na Live Streaming mu nama ya PAN AFRICAN  PARLIAMENT yari yabereye mu Rwanda
Abanyeshuri ba MOPAS FILM ACADEMY bakora ibijyanye na Live Streaming mu nama ya PAN AFRICAN
PARLIAMENT yari yabereye mu Rwanda

Ishuri rirakatage mu gukomeza guteza imbere ubumenyi ngiro muri rusange no guteza imbere abakobwa by’umwihariko rigendeye kuri gahunda ya leta yo guteza imbere ubumenyi ngiro TVET.

Aho abanyeshuri biga ibijyanye no gukora no gutunganya amajwi n’amashusho. Uretse kwiga amasomo asanzwe banakora ingendo shuri za kinyamwuga ahantu hatandukanye mu rwego rwo gukomeza gutyaza ubwenge no kwirebera uko ikoranabuhanga rigenda rikoreshwa no mu bijyanye nibyo baba biga.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uwo mwuga wo gutunganya amajwi n’amashusho Mopas Film Academy iri kwitegura gutangira icyiciro cya gatanu cy’amasomo giteganijwe gutangira tariki 04 Gashyantare 2019, aho abaziga bazahabwa amasomo ajyanye no gufata no gutunganya amajwi n’amashusho, gufata no gutunganya amafoto (film making / video production), gukora inkuru zishushanyije (graphic design) gukora inkuru n’ibindi byinshi bijyanye n’ubunyamwuga bukenerwa bukanifashishwa mu kuba wabona akazi mu ma sosiyete atandukanye cyangwa ukaba wanihangira imirimo.

Ku baba babyifuza bakaba bahamagara ku mirongo ikurikira: 0788820025/0788540571/0788870487

Abanyeshuri ba MOPAS FILM ACADEMY bakora imyitozo ku bijyanye no gutegura ibiganiro bya Television
Abanyeshuri ba MOPAS FILM ACADEMY bakora imyitozo ku bijyanye no gutegura ibiganiro bya
Television

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *