Ahagana saa sita n’iminota 10 indege itwaye Moise Katumbi, Umuherwe akaba yaranayoboye Intara ikize cyane ya Katanga, yakandagije amapine ku kibuga k’indege nyuma y’imyaka itatu yari amaze mu buhungiro.

Moise Katumbi ategerejwe muri DRC uyu munsi
Kuri uyu wa Mbere, imbaga y’abaturage bashyigikiye uyu munyepolitiki waje gushwana na Joseph Kabila kubera gushaka kwiyamamariza kuyobora igihugu, bari benshi cyane mu mihanda yo ku kibuga k’indege i Lubumbashi.
Moise Katumbi yatangaje ejo hashize ko yishimiye gutahuka mu gihugu ke, akajya gufatanta n’abandi kucyubaka no kugera ku mpinduka za politiki ari kumwe n’abo mu muryango we.
Yavuze ko kuba ibirego yaregwaga byaravanyweho ndetse agasubizwa ibyangombwa by’inzira bya Congo Kinshasa byerekana impinduka muri politiki ku buyobozi bwa Felix Tshisekedi watsinze umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi mu matora ya Perezida aheruka kuba muri Congo Kinshasa.
Katumbi mu gitondo kuri uyu wa mbere yabwiye Radio Ijwi rya America ko Abanyekongo bazi iterambere bagize ubwo yayoboraga intara ya Katanga, n’ubu ngo aracyashaka ko izo mpinduka mu mibereho no mu iterambere rusange na politiki zikomeza kuba mu gihugu ke.
Moise Katumbi yavuye muri DRC muri Gicurasi, 2016 nyuma y’ubwumvikane buke hagati ye na Perezida Joseph Kabila wamushinjaga gukusanya abacanshuro bo kuzamuhirika, ahungira muri Namibia nyuma akomereza mu Bubiligi.
Ubwo yageragezaga gutahuka mu mwaka ushize ngo yiyamamarize kuyiyobora Igihugu, ubutegetsi bwanze ko ahinjira bumugumisha ku mupaka wa Congo Kinshasa na Zambia.
Perezida mushya, Felix Tshisekedi aherutse kohorereza Moise Katumbi impapuro zimworohereza kugaruka muri DRC nyuma y’uko ibyaha yaregwaga abihanaguweho.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo
Ahandi abanyapolitiki bariyunga bakoroherana batavuga rumwe bigakunda!!
Moise Katumbi agomba “kwigengesera”,kubera ko nubwo Kisekedi ariwe president,Kabila niwe ugifite Army and Police kandi nizo ziba zifite ubutegetsi mu bihugu byinshi bya Afrika.Byaba byiza Katumbi aretse Politics kubera ko arimbi.Habamo inzangano,ubwicanyi,amashyari,etc…nyamara imana idusaba gukundana niba koko turi abakristu nyakuri.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyabo kutivanga mu byisi,ahubwo bakajya mu nzira no mu ngo z’abantu,bakabwiriza ijambo ry’imana kandi ku buntu,badasaba amafaranga.
Abumvira iyo nama,nibo bazabaho iteka muli paradizo dutegereje.