• 19/01/2020 4:52 10

Mohamed Morsi wayoboye Misiri yapfiriye mu rukiko

Mohammed Morsi wayoboye Misiri (Egypt) akaza guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare cya kiriya gihugu muri 2013, uyu munsi yitabye amana ari mu urukiko.

Mohamed Morsi yari amaze igihe aburana ku byaha yaregwaga by’intambara

Ikinyamakuru Euronews dukesha iyi nkuru, kiravuga ko urupfu rwa Mohamed Morsi rwatangajwe na Television ya kiriya gihugu yigeze kuyobora.

Iki kinyamakuru kivuga ko Morsi w’imyaka 67 yagaragaje ibibazo byo guta ubwenge akagwa mu rukiko ari mu iburanisha ry’uyu munsi agahita anapfa.

Mohamed Morsi waregwaga ibyaha birimo kugira uruhare mu itoroka ry’abafungwa n’icyo kumena amabanga ya Leta, muri 2015 yari yakatiwe igihano cy’urupfu.

Icyo gihe amadini n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yashinjaga ubutegetsi bwa kiriya gihugu gukoresha ubucamanza ngo burwanye uyu wahoze ari umukuru wa kiriya gihugu n’abari bamushyigikiye.

UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Afrika ntigira inyiturano buriya nyine bamurangije!!!

  • C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *