MNI iratanga Ibihembo kuri uyu gatanu tariki 26 Kamena 2020
MNI yatangaje ko ibihembo bizatangirwa kuri RTV ku wa gatanu tariki ya 26.06.2020 saa tanu (11:00) z’amanywa aho kuba ku wa gatandatu nk’uko byari byatangajwe mbere.
Iyi gahunda yigijwe imbere kubera gahunda zo Kwibohora ziteganyijwe ku matariki yari yatangajwe mbere.
Ni umuhango uzatangirwamo ibihembo by’indirimbo zatowe cyane ku rutonde rwa MNI Selection Igihembwe cya kabiri cyo kuva muri Gashyantare – Mata 2020 kikazaba kiri live kuri RBA.
MNI yatangaje kandi ko izatangiza imishinga mishya igiye gufasha abahanzi n’abakunzi ba muzika yiyongera ku mushinga yari isanganwe wa MNI Selection.
UMUSEKE.RW