• 12/12/2019 5:06 14

Mme J.Kagame asanga umugore akwiye gutezwa imbere akaba umusemburo w’impinduka

Nairobi: Mademu Jeannette witabiriye isabukuru y’imyaka 25 y’inama mpuzamahanga ku baturage n’iterambere (ICPD25), yibanda ku myororokere, uburinganire n’ibyateza imbere umugore by’umwihariko, i Nairobi mu kiganiro yatanze yasabye ko  hagomye kwibazwa icyakorwa ngo umugore abe umusemburo w’iterambere.

Mu nama y’i Nairobi Mme Jeannette Kagame yasabye abayitabiriye guca ihohotera rikorerwa umugore

Umwanzuro wo gushyiraho iyi nama wafatiwe i Cairo mu Misiri mu 1994 mu yindi nama yari iyobowe ahanini n’abagore batanze abandi kugera mu bushorishori mu buyobozi ku isi.

Madame Jeannette Kagame, yatanze ibisubizo byafasha abagore n’abakobwa kuva mu bwigunge bakagera mu myanya iyobora isi nk’abagabo.

Abantu 6,000 bitabiriye iyo nama, Madame Jeannette Kagame yabasabye gukuraho inzitizi zibuza kugera ku buringanire n’ubwuzuzanye nyabwo bibeho, no kureba iby’ingenzi bishoboka byafasha umugore kwigeza ku bigezweho.

Yasobanuye ko icyakorwa ari uguca ubukene, ubujiji no kutigirira ikizere byibasiye igice kinini cy’abagore n’abakobwa ku isi, no kwifashisha abagabo bumva akamaro ko gufatanya n’abagore mu iterambere.

Yagize ati “Niba tugomba kugera ku kuboneza urubyaro, niba tugomba kurandura burundu imfu mu gihe cyo kubyara, ndetse no guca burundu ibikorwa by’ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa birimo gukurwaho imyanya ndabgagitsina;

Tugomba gukora tuganisha ku myumvire ihesha uburenganzira umubiri w’abagore n’ejo hazaza habo, tugomba gushyiraho uburyo bwo gusakaza ubumenyi kuri buri wese…”

Avuga ko mu by’ibanze bikenewe cyane ari uko ibihugu byicara hamwe bikanoza gahunda zunganira abagore mu buryo bw’amikoro yatuma bose bagerwaho na serivisi z’ubuzima.

Yamagenye guceceka mu gihe umugore cyangwa umukobwa yakorewe ihohotera, ngo ni ugutiza umurindi umuco wo kudahana, bikaba bigira ingaruka zikomeye ku mitekerereze no gusenyuka k’umuryango.

Madame Jeannette Kagame yasabye ibihugu bihagarariwe muri iriya nama, kuyivanamo ibitekerezo byafasha kubaka ubuyobozi, n’inzego bikomeye mu gushyira umugore mu mirimo no mu myanya ifata ibyemezo.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yabwiye abitabiriye iriya nama ayifungura ku mugaragaro, ko abakobwa bangana na miliyoni enye (4.000.000) ku isi bacibwa imwe mu myanya ndangabitsina yabo buri mwaka, ibi bijyana n’imigenzo yak era mu bihugu bitandukanye bisigaye bifatwa nk’ihohotera rishingiye ku gitsina by’umwihariko muri Kenya n’ahandi muri Africa biracyakorwa.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iriya nama yavuze ko hakwiye gutezwa imbere uburezi budaheza abakobwa
Iyi nama yemejwe mu myanzuro y’indi nama yabereye mu Misiri mu 1994

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Tugomba kubaha Abagore kubera ko nabo bashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi byose kizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli Paradizo,nubwo abadamu Abadamu bayobora mu nsengero bibahesha agafaranga gatubutse. Ni bibi cyane gusuzugura Imana wishakira amafaranga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *