• 26/01/2020 10:27 05

MissRwanda2019, Mwiseneza no gutaha yafashijwe n’abanyamakuru

Josiane Mwiseneza arashaka kuba Miss Rwanda 2019, mu bahatana Iburengerazuba niwe utorohewe n’irushanwa n’ubwo ibisabwa abyujuje. Kugera no kuva i Nyamyumba aho ijonjora ry’ibanze ryabereye ntibyamworoheye. Abanyamakuru babimufashijemo.

Mu kwabwibwi, ava Nyambumba asubiye i Gisenyi nk’uko yari yaje

Uyu mukobwa w’imyaka 23 n’uburebure bwa 1,70m ubusanzwe iwabo ni i Rubengera mu karere ka Karongi, niyo mpamvu yakoze urugendo akaza guhatana ngo ahagararire Intara ye y’Iburengerazuba.

Kwiga yarakererewe mu myaka kuko yarangije amashuri yisumbuye mu 2017 muri Collegede Bethel (APARUDE) aho yigaga ibijyanye n’icungamutungo.

Yavuze iwabo, aza mu muryango mu murenge wa Nyundo muri Rubavu kugira ngo kuri iki cyumweru bizamworohere kwitabira ijonjora ry’ibanze mu Burengerazuba mu murenge wa Nyamyumba, ni nko muri 10Km uvuye mu mugi wa Rubavu.

Avuga ko yateze imodoka ikamugeze muri gare ya Gisenyi maze akaza n’amaguru agana Nyamyumba. Yahageze ahagana saa saba, ku masaha meza adakererewe.

Na courage nyinshi, ati “ntabwo byambangamiye gukora uru rugendo,  nari nabyiyemeje kuko no gukora aka siporo biba bikenewe ku buzima  bw’umuntu.”

Imbere y’abakemurampaka yitwaye neza mu gusubiza ibyo yabajijwe ndetse banashimye umuhate we. Yahawe Yego ebyiri na Hoya imwe, arakomeza…Ubu ahagarariye Intara y’Iburengerazuba muri iri rushanwa.

Nyuma yogukomeza yabwiye Umuseke ati “Biranshimishije cyane kuba nkomeje, ubu muri njye ndanezerewe cyane gusa naje byose mbiteganya n’iyo ntakomeza nari kubyakira.”

Kugenda n’amaguru byari ubushobozi

Abanyamakuru bamugezeho mu nzira barahagarara baramutwara

Ijonjora rirangiye, abatsindiye gukomeza, abatsinzwe, abakemurampaka, abaje kureba, n’abanyamakuru buri wese yafashe inzira ataha, udafite imodoka ye yagiye kuyitega, uwihuta agatega moto. Mwiseneza yarongeye arakandagira.

Nubwo mbere yari yihagazeho ko yakoraga ka siporo ava Gisenyi aza Nyamyumba, gutaha nabwo yahagurutse n’amaguru kubera ko uru rugendo rwa 1500Frw kuri moto (Nyambumba – Gisenyi) atari arufitiye amafaranga yo gutega.

Imodoka itwaye abanyamakuru itashye yamugezeho ari mu nzira yatanya agana ku Gisenyi ku mugoroba. Irahagarara iramutwara imugeza ku Gisenyi.

Baramuganirije ndetse banamuteranyiriza amafaranga amufasha gukomeza urugendo rutaha mu rugo ku Nyundo no kuzasubira i Rubengera.

Ku mbuga nkoranyambaga abamenye umuhate we niwe benshi bashyigikiye
Ku mbuga nkoranyambaga abamenye umuhate we niwe benshi bashyigikiye

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Umuhate wiwe rwose no kutijena byatuma buriwese amuha ijwi, niba afite mumutwe azagera kure

    • Umuhate yego ni mwiza ariko se waguha n’ayo manota 30% y’ubwiza ra? Ko wumva n’amano yayamazeho inzara asitara inzira yose?

  • Erega iyi nayo ni iyindi trauma iterwa n’ubukene! Abandi bana ntibagira inkovu n’imwe ku mubiri naho we aragenda arimbura amabuye inzaara zimuvamo ngo arashaka guhembwa 800 mille ku kwezi!!!!

  • azaba nkabarafinda uyunguyu yewe niba urwanda araba bamiss bamezegutya ruzajya rutoranya ntakigenda uyuni miss wahaganahese ariko niba mutagendera kubwiza harigihe yabawe kiko abakobwa babi abenshi baba bafite ubwenge naho ibizungerezi abenshi mumitwe yabo namazi

  • Ndababwiza ukuri y’uko uyu mwana w’umukobwa azi ibyo arimo. Atekereza kure kuruta uko ari. Nkurikije uyu muhate afite, niba afite mu mutwe hasobanutse, uretse ko bigoye kubona umwana w’umukobwa utijena, usubizanya ikinyabupfura nk’icyo namwumvanye, no kwishakira ibisubizo, guhatanira kugera kucyo yifuza kugeraho naho haba imbogamizi, nk’izo z’amatiki n’ibindi, vrmnt Imana Imufashe tuzamuha ijwi tuu!

  • iyaba nabandi babigeragaho byabavunnye nkuyu mwana, baha agaciro iriya ntebe bicazwaho.

  • Kubera Imana byose bitashoboka muvandimwe nariya yayarenza kbs

  • Kuva iri rushanwa ryitwa Miss ryatangira sinigeze ntakaza umwanya wanjye ngo ndatora….ariko umuhate n’ishyaka uyu mwana w’umukobwa agaragaje binteye imbaraga zo kuzagutora igihe n’imburagihe!! Niba abantu bashyiraga imbaraga mu byo bakora nkuko uyu mwana ari kubikora twatera imbere!! Nshimishijwe cyane no kuba azi ibyo arimo! Benshi birirwa barata ubwiza bw’inyuma akaba ari bwo bagenderaho bahabwa imirimo, icyenewabo,…..ariko igihe kirageze ngo agaciro gahabwe ubushobozi bwo mu mutwe niba koko dushaka kugera aho twifuza cg kubaka u Rwanda twifuza!!

  • hhhhhh miss ari hano pee ,gusa nyine bakoze kumufasha nawe yigiriye icyizere,nawe azabona icyo azabara ko yabaye miss

  • vraiement je suis content a cause de cet fille la j’ai deja vote cet fille a cause de fielite c’est bon pour la confiance nzamutora kuko arashoboye kabisa

    • Jya wiyandikira mu kinyarwanda byakurinda ibibazo!! Yari inama.

    • ” Vraiment, je suis content pour CETTE fille. Je l’ ai déjà votéE à cause de sa confiance et elle est fière de elle-même. Abanyarwanda, tujye tugira umuco wo gukosorana.

  • Agaciro Peace jya ushyigikira abiga ururimi. Kutavuga indimi z’amahanga biterwa no gucana intege. icy’ingenzi nuko ubisomye yumva icyo yashakaga kuvuga. Buhorobuhoro nirwo rugendo. n’Ikinyarwanda ntituragera ku rwego rwo kucyandika neza

  • Turamushyigikiye peee,kwihesha agaciro utihesheje agaciro ntawundi wakaguha

  • Ibi byitwa gusohoka uko uri kdi mbona aricyo benshi tubura muri iki gihe. Uyu mwari atubere urugero maze mu kumwitura tumuhundagazeho amajwi. Congs kbs

  • kaba kakubayeho ubaye utaziko kwimenyerereza ururimi rwa mahanga aringenzi kuruta ibindi byose peee

  • Mfite ministeri y’umuco mu nshingano zanjye, irishanwa rya Miss Rwanda narihagarika burundu. Kuko nta nyungu cg agaciro iha umwari w’u Rwanda.

  • Bana ba mama nimumushyigikire! Si ngombwa ko aba Miss w’igihugu. Gusa byo yamaze kuba Miss w’Intara. Kandi ubuzima bwe bwamaze guhinduka. Ndahamya ntashidikanya ko atazabura umutera inkunga, nanjye ndimo, umushinga ateganya akazawushyira mu bikorwa, kuko yigaragaje nk’umwana ufite ubushake! Bravo ma fille. Where there is a will, there is a way!

  • Uyu mwari w’ u Rwanda nanjye ndamushyikiye rwose ubundi iyo utigiriye icyizere ntanundi wakikugirira, umuhati n’ umurava wagize si iby’ ubusa,. proud of you Josiane courage tukuri inyuma!!

  • Igitekerezo cyaweoya rwose tuvugishije ukuri mwiseneza josiane ntaribi kubwanjye nzamushyigikira kubera 1: afite ishyaka
    2: ubwenge
    3: afite uruhu rwumwimerere sinkabandi bitukuje bafite uruhu rwa pirate( ariko sibose)
    turagushyigikiye rata courage mwa w’iwacu

  • Ndabona isura yo ntacyo itwaye.impamvu uri kubona afite mu maso hanini bidasanzwe kuri ba Miss tumaze iminsi dutora ni uko yiyogoshesheje agapenke ka gikene.reka abone agafaranga,yisige amavuta meza iraya penke ayigabanye,maze ngo urebe ko ubwiza butari aha.gusa mwo kugumya kumusereza,ubwo ibisebe mwabibonye!!!

  • uyu azaba miss popularity muzaba mureba , ntimwibuka mutoniwase ubushize wateze moto ko byatumye atsinda? abantu iyo uzamuye amarangamutima yabo uba wabafatishije

  • Perezida Kagame ati gutekereza kw”Abanyarwanda kugomba kuruta u Rwanda uko rungana none JOSIANE ABAYE INTANGA RUGERO rwose nzamutora ndamushyigikiye iyaba abantu bose bakoraga gutya byagenda neza mbega umukobwa w”umunyabwenge umuhate no kwiigirira icyizere byawe bizakugeza kurendakubashyentihazagire ikiguca intege reba mbese ibinyamakuru n”abant bamaze kukumenya ni beshi nayo ni amahirwe akomeye.

  • tuzamutora

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *