• 18/01/2020 2:01 35

Miss World barakomeye ariko nanjye sinoroshye – Miss Rwanda2018

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri Minisiteri y’umuco na Siporo, Miss Rwanda 2018 Liliane Iradukunda yavuze nubwo yabonye abakobwa bazahangana mu marushanwa ya Miss World bihagazeho, ngo nawe ntiyoroshye. Ngo hari ibyo yigiye ku bandi banyarwandakazi barigiyemo bizamufasha kwitara neza muri iri rushanwa mpuzamahanga ahagarariye u Rwanda.

Prince Kid utegura irushanwa rya Miss Rwanda hamwe na Miss Iradukunda baganira n'abanyamakuru mbere y'uko uyu ajya muri Miss World
Prince Kid utegura irushanwa rya Miss Rwanda hamwe na Miss Iradukunda baganira n’abanyamakuru mbere y’uko uyu ajya muri Miss World

Iradukunda w’imyaka 19 azahatana n’abakobwa bahagarariye ibihugu 122 bemejwe kugeza ubu. Muri bo umuto afite imyaka 17 umukuru afite 27.

Iradukunda Liliane avuga ko afite ikizere cyo kwegukana iri rushanwa kandi kuba yarabaye Miss Rwanda akiri muto ari ibyerekana ko ashoboye kandi n’imishinga yakoze nyuma yo gutorwa ihamya ko yahatana mu irushanwa iryo ariryo ryose kandi akaba yaritsinda.

Ati: “Kuba naratangiye kugira inshingano zijyanye no kuba Miss nkiri muto byerekana ko hari icyo nshoboye kandi nakora kikazana impinduka nziza mu bantu.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo uyu mukobwa azajya mu Bushinwa ahazabera ririya rushanwa mu mpera z’uyu mwaka.

Miss Iradukunda yasezeranyije Abanyarwanda ko azakomeza kurangwa n’ikinyabupfura muri ariya marushanwa.

Ku rundi ruhande ariko yemera nubwo atakwegukana ikamba ariko byibura hari icyo azigira ku bandi bazaryitabira.

Abandi bakobwa batatu bahagarariye u Rwanda mbere ya Iradukunda ntibagize amahirwe yo gutwara ikamba cyangwa kuza mu ba mbere muri Miss World.

Irushanwa rya Miss World 2018 rizaba ari irya 68, rizabera ahitwa Sanya mu Bushinwa, abatsinze bazamenyekana kuwa 08 Ukuboza 2018.

Iradukunda avuga ko na we atoroshye nubwo abo bazahatana nabo bakomeye
Iradukunda avuga ko na we atoroshye nubwo abo bazahatana nabo bakomeye
Minisitiri w'umuco na Siporo yahaye ibendera ry'igihugu uyu mukobwa amwifuriza amahirwe masa
Minisitiri w’umuco na Siporo yahaye ibendera ry’igihugu uyu mukobwa amwifuriza amahirwe masa

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Aka kana mu ba miss bose twagize,ndakikundira.
    Nkunda ko gakomoka mu muryango uciriritse(uko nabonye urugo rw,iwabo),ariko kagahora kifitemo ikizere!

  • Ariko azatwara umusemuzi,umuntu utabasha kumva ibibazo mu kinyarwanda azabasha kumva indimi zamahanga.
    Rwose ayomafranga apfuye ubusa.Najye kuryoshya na Ishimwe wabo naho gusubiza ho ntakintu ashoboye uretse kujya ku byaro byino akabyiza nabanyarwanda bahatuye gusa
    Ndagupinga mu ba Miss bose twagize

  • KBS nanjye ndakikundira pe

  • Ko ugapinga se ni wowe Mana?!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *