• 25/01/2020 12:14 28

Miss Rwanda: Uwaraye asezerewe ngo yari yacitse intege mbere

Umurungi Sandrine waraye asezerewe mu irushanwa ryo gushaka ikamba rya Miss Rwanda wa 2019 yabwiye Umuseke ko yacitse intege ku munsi basezereyeho umukobwa wa mbere.

Umurungi Sandrine ngo yaciwe intege n'uburyo basezerwamo
Umurungi Sandrine ngo yaciwe intege n’uburyo basezerwamo

20 bagize amahirwe yo kujya mu mwiherero bahagiye baziko hari abakobwa batanu bazasezererwa.

Babiri basezerewe bwa mbere bahitaga bataha mu gicuku kuko habaga hari imodoka zibacyura gusa ibi byaje guhinduka kuko uzajya asezererwa azajya arara atahe bukeye.

Umurungi Sandrine wari uhagarariye Amajyepfo yatubwiye uko byifashe mu mwiherero barimo i Nyamata n’uko yakiriye ibyamubayeho.

Avuga ko muri uyu mwiherero biga, umwarimu avaho haza undi ubundi bakajya gusura inganda, ngo umwanya wo kuruhuka uba ari mucye, gusa ahandi ngo imibereho ni myiza.

We icyamuciye intege ngo ni uko bazingaga imyenda buri munsi buri umwe yiteguye gutaha, ibi ngo byatumaga ajya kubazwa yarakaye. Ngo byamuciye intege cyane umukobwa wa mbere asezererwa.

Kubwe, ngo nta karengane yabibonyemo, abakemurampaka ngo abona bizewe kuko nta n’umukobwa mu bahatana baziranye.

Kuri we kandi ngo abasezererwa si uko badashoboye ahubwo ngo abandi baba bakoze neza kubarusha.

Umurungi yari afite umushinga wo gufasha abana b’ abakobwa bavuye mu ishuri kuko batwaye inda batateganyije, akjya abafasha kuribasubizamo.

Ati “Umushinga wanjye narawutangiye kandi nzawukomeza ubu namaze gufasha abakobwa batatu, babiri basubira mu ishuri undi umwe abona akazi Imana nibimfashamo nizeyeko nzagira Organisation ikomeye.”

Umushinga we ngo azawukomeza ndetse yarawutangiye
Umushinga we ngo azawukomeza ndetse yarawutangiye

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Uyu mwana azaze tuganire ku mushinga we!muzamuhe contact zanjye:0788300685,Evariste,Programs Manager wa CLADHO

  • Uburiya umubyizi mukwe ntako aba atagize naho waragerageje ubuse iyo utaza tuba tuzi ko witwa umurungi Sandrine ukaba ukeye gutyo. Nakunze ko ufite ikyabupfura no gutangaza ukuri God bless you

  • Ubu c uramutse uri serious ni aha wasabira contact? Umuyobozi nkawe ntiwakohereza umunyamabanga wawe agasaba contact ku kigo gitegura miss cogebank Nako miss Rwanda?
    Nakwiteza kazi yake

  • Uyu watanze nimero ye ni iye nta kibazo hari n’igihe hari n’abandi bazibonye bakaba bamukenera. Ni serious ku giti cye kandi hari n’abandi babibona gutyo cyangwa nkawe kami ka muntu ni umutima we. Akeneye gutanga ubufasha, uyu mwana se ubwirwa ni ki ko azamubera uko ubivuze?

  • pore sana

  • hhhhhhh ibi birasekeje kbs bakunzi bumuseke nimurebe iyi foto murebe niyu wirirwa asakuzwa ngo mwiseneza mumbwire niba hari aho bihuriye anyway yego hatorwa ubumenyi ntihatorwa isura ariko bible iravuga itara ryumubiri nijisho uko ugaragara mumaso niko nubuhanga ugaragara miss rwanda you must add analysis experience for selecting

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *