• 28/01/2020 12:31 28

Miss Rwanda: Kurwanya inda zitateguwe bisa nk’ibyabaye ikita rusange mu Majyepfo

Mu gikorwa cyo kujonjora abakobwa bazahagararira intara y’Amajyepfo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, ibitekerezo byo kurwanya inda zitateguwe byagarutsweho cyane n’abakobwa bari baje kugerageza amahirwe.

Benshi bagarutse ku kurwanya inda zitateguwe

Nibura 25% y’abakobwa 17 bari bujuje ibisabwa bagatambuka imbere y’abagize akanama Nkemurampaka, bagaragaje ko baramutse bagiriwe amahirwe yo gutsindira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bahagurukira ikibazo k’inda zitateguwe ziterwa abangavu.

Imanishimwe Hope Joy urangije mu masomo mbonezamubano n’ubumenyi bw’iyobokamana mu mashuri yisumbuye yavuze ko musaza we yakundaga gutegura ‘Miss Family’ akegukana ikamba inshuro eshatu akabona ko yaba na Miss Rwanda.

Uyu mukobwa wasekeje abagize akanama nkemurampaka yavuze kandi ko yifuza gutanga umusanzu mu guhangana n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda by’umwihariko kiriya kibazo k’inda zitateguwe.

Uyu mwari wumvikanaga nk’uwaje yiteguye, yagarutse ku mibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko 7,3% by’abana b’abakobwa bari hagayi y’imyaka 15 na 19 buri mwaka bahura n’ikibazo cyo guterwa inda zitateguwe.

Uyu mukobwa wavugaga adategwa, yavuze atorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda ko yafasha abamaze guhura n’iki kibazo by’umwihariko agakorana n’umuryango mugari n’ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo badakomeza guhura n’ibibazo byo guheezwa n’imiryango yabo nk’uko bikunze kugenda.

Yavuze kandi ko yafatanya na bo bakibumbira mu mashyirahamwe kugira ngo babashe kwiteza imbere bakoresheje ubumenyi n’imbaraga zabo.

Ati “Urugero bashobora kuboha imisambi, ibiseke, bagafata amasaro bakayakoramo ibikapu kugira ngo babashe kwiteza imbere.”

Umukemurampaka Evelyne Umurerwa wanabajije uyu munyarwandakazi yashimye uburyo yamusubije ariko amugira inama ko kiriya gitekerezo ke gikwiye guhera ku bana b’abakobwa bataraterwa inda zitateguwe kuko kwirinda biruta kwivuza.

Abandi bakobwa bose bakurikiye Joy bagarutse kuri iki kibazo k’inda zitateguwe, nka Iradukunda Esther Faina yavuze ko hari abagwa muri iki kibazo babyiteye kubera kujya kure y’umuryango wabo bigatuma bishora mu ngeso mbi.

Akavuga ko atorewe kuba nyampinga yahamagarira abangavu guhorana intego no guhora baharanira kwigira aho kumva ko bazabeshwaho n’imbaraga z’abandi.

Igihozo Diane wari waturutse mu karere ka Kicukiro na we wumvikanaga nk’uwiteguye yavuze ko mu mwaka ushize, abangavu bagera mu bihumbi 19 batewe inda zitateguwe.

Ati “Nasanze ari ikibazo cyugarije u Rwanda numva ko hari icyo nakora mbaye Nyampinga w’u Rwanda.”

Avuga aramutse yegukanya ikamba rya Miss Rwanda, yajya atanga ibiganiro bigenewe abangavu akifashisha abahuye n’ibibazo byo guterwa inda zitateguwe kugira ngo babahe ubuhamya bwabafasha kutagwa mu mutego nk’uwo yaguyemo.

Iri jonjora ryavuyemo abakobwa barindwi bazahagararira intara y’Amajyepfo iheruka ikamba muri 2012 ku bwa Miss Aurore Kayibanda.

Imanishimwe Hope Joy wize ibijyanye n’Iyobokamana asa nk’uwabaye umukobwa w’uriya munsi kubera uburyo yitwaye
Igihozo Diane wo muri Kicukiro na we yavuze ku kurwanya inda zitateguwe anahabwa Pass

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *