• 18/01/2020 12:19 52

Miss Rwanda: Hasigayemo 18, none haravamo undi

Mu irushanwa rya Miss Rwanda rikomereje mu mwiherero ubu hasigayemo abakobwa 18 uyu munsi nabwo harasezererwa undi umwe kugeza hasigaye 15 bazagera kuri ‘final’.

Igihozo Darine nawe yaraye asezerewe
Igihozo Darine nawe yaraye asezerewe

Gusezerera abakobwa mu mwiherero ni zimwe mu mpinduka ziri muri iri rushanwa, ntizivugwaho rumwe n’abakurikirana irushanwa.

Mu kubasezerera hashingirwa ku bizamini binyuranye bakoreshwa, imibanire na bagenzi be, amajwi y’abatora kuri telephone n’amajwi bahabwa n’abakemurampaka bari kumwe nk’uko bivugwa na Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa.

Ubu hamaze gusezererwa Higiro Joally na Igihozo Darine waraye asezerewe, bombi bari bahagarariye Intara y’Iburasirazuba.

Uyu munsi nimugoroba nabwo harasezererwa undi mukobwa. Kugeza kuwa kane ubwo bazaba babaye batanu basezerewe hasigaye 15.

Usezerewe uwo mugoroba ntararana n’abandi, ahita aherekezwa n’imodoka imugeza iwabo muri iryo joro.

Aba bakobwa bose nihamara gukurwamo batanu mu ijoro ryo kuwa kane hazabaho ibirori byo gusangira hanatorwe Nyampinga w’umuco n’umurage na Nyampinga wabanye neza na bagenzi be.

Andi makamba azaba asigaye azatangwa taliki ya 26 Mutarama 2019 ari nabwo Abanyarwanda bazarara bamenye Miss Rwanda 2019.

Mu mwiherero barimo bakora ibizamini
Mu mwiherero barimo bakora ibizamini
Higiro Joally niwe wabimburiye abandi asezererwa mbere
Higiro Joally niwe wabimburiye abandi asezererwa mbere
Bahabwa umwanya wo gukora ubushakashatsi ku mishinga yabo
Bahabwa umwanya wo gukora ubushakashatsi ku mishinga yabo
Buri munsi bose bitegura gutaha hakavamo umwe
Buri munsi bose bitegura gutaha hakavamo umwe
Imodoka icyura usezerewe agahita agezwa iwabo
Imodoka icyura usezerewe agahita agezwa iwabo
Hasigayemo abakobwa 18
Hasigayemo abakobwa 18

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • za mukorogo ziri aha..

  • Akabazo; niba mu bagomba gusigara harimo abarushije abandi mu majwi ya SMS (ndibaza ko nabo ubwabo baba babizi, cyane ko biba biri online), ubwo hari impamvu yo kugirango nabo bajye bazinga ibikapu buri munsi?

    • icyo se nicyo cyonyine wasomye?

      Mu kubasezerera hashingirwa ku bizamini binyuranye bakoreshwa, imibanire na bagenzi be, amajwi y’abatora kuri telephone n’amajwi bahabwa n’abakemurampaka bari kumwe nk’uko bivugwa na Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa.

  • Bihaye kwigana next top model, brothers na ayandi nkamwe yo kumurika imideli,Iyi ni miss Rwanda , ako kantu mwakibeshyeho ntago muri gukora za paradis hotel or bachelor
    Bari kuduterera abana depression, na frustration
    Uburiganya, uburimanganyi burimo
    Biteye ubwoba
    Gusa ntimukigane ibya abandi ngo mubikoreshe naho bidakwiye
    Kuko hariya mwigaragaje nabi

    Iyo abanyarwanda batavuga nu waraye asezerewe aba atashye mu kijorojoro
    Kandi yaraje amanywa yaka

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *