Miss Nimwiza ngo ntazahinduka kubera ikamba

Yanditswe na CHIEF EDITOR
7 Ibitekerezo

*Yaratunguwe, yari azi ko ashobora no kuba uwa nyuma

Nimwiza Meghan, Miss Rwanda 2019 aba mu nzu y’ababyeyi be mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, ari kuruhuka iwabo nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda, arahuze cyane ubu arakira telephone nyinshi z’abamushimira n’ibindi…yasubije bimwe mu bibazo twamubajije.

Nimwiza Meghan avuga ko azakomeza kuba umukobwa asanzwe ari we iwabo nubwo ari Miss Rwanda

Nimwiza Meghan avuga ko azakomeza kuba umukobwa asanzwe ari we iwabo nubwo ari Miss Rwanda

Umuseke: Miss Rwanda dufite ubu ni inde?

Miss Meghan: Navutse taliki ya 10 Ukwakira 1998, ndi umwana w’imfura mu bakobwa batatu….Ntuye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, akagali ka Gacuriro, nkaba narasoje kwiga amashuri yisumbuye mu kigo cya SOS aho nigaga ibijyanye n’ikoranabuhanga (Computer Science).

Hari abavuga ko watunguranye, kuko mu matora y’abakurikira irushanwa wari n’uwa nyuma mu majwi, nawe byaragutunguye?

Miss Meghan: Cyane!!!…. Byarantunguye kuko muri Boot Camp nta nubwo uba umenya ngo ndi hehe! Gusa buri munsi nabwiraga abakobwa twari hamwe nti nambe namwe mwizeye amajwi kuko mutorwa, navugaga uko kuko nabaga nziko ni ntaba uwa nyuma nza kumubanziriza.

Kuba icyamamare no guhindura ubuzima mu gihe gito, bisobanuye iki kuri wowe?

Miss Meghan:  Si ibintu bibi ariko ni ibintu bigoranye mu myitwarire ariko ntibizatuma Meghan abantu bari bazi ahinduka ndi umwana wo mu muryango, niba nabyukaga nkakubura cyangwa nkakoropa no koza ibyombo nzagumya mbikore nta kibazo kuko iri kamba nambaye ntirivuze ko nahindura imyitwarire.

Iyi minsi benshi baramuhamagara bamushimira intsinzi yagize

Iyi minsi benshi baramuhamagara bamushimira intsinzi yagize

Ingamba nyamukuru ufite ngo ugere ku mushinga wawe ni izihe? Uzatangira kuwushyira mu bikorwa ryari? 

Miss Meghan: Umushinga ni ugufatanya n’inzego zishinzwe ubuhinzi mu Rwanda nkashishikariza urubyiruko gukora ubuhinzi kugirango umushinga wanjye ntangire kuwushyira mu bikorwa. Naho igihe nzatangirira n’ubu nakora rwose nta kibazo.

Ababyeyi bawe twabonye ko bagushyigikiye, hari amakuru twabonye kuri Social media ko umukunzi wawe nawe yaguteye ishyaka ngo ujye kwiyandikisha guhatanira ikamba, nibyo?

Miss Meghan: Ababyeyi banteye ishyaka nibyo ariko iby’ umukunzi ntabwo aribyo rwose kuko nta nuwo ngira.

Uwagusaba urukundo muri iki gihe…

Miss Meghan: Gukundana ni ibintu buri wese akenera mu mibereho ye, abaye ari umuntu w’imico myiza kuri njyewe twakundana ariko atabyujuje urumva ko bitacamo.

Ngo nta mukunzi afite, hari umusabye urukundo agashima imico ye 'byacamo'

Ngo nta mukunzi afite, hari umusabye urukundo agashima imico ye ‘byacamo’

Abakobwa bo mu mugi nibo bitabira cyane irushanwa rya Miss Rwanda, abo mu cyaro bakibitinya wababwira iki? 

Miss Meghan: Ntabwo u Rwanda ari umugi gusa irushanwa ni igihugu cyose niba hari ukitinya namubwira kwitinyuka kuko irushanwa rireba abakobwa bose ushobora kuva mu cyaro ugatsinda abo mu mujyi kuko ibigenderwaho ibyo ntibirimo we afite umuco, ubwiza n’ubwenge mpamya ko yaritwara.

Umuseke: Hari abavuga ko irushanwa rya Miss Rwanda babona ntacyo rimaze, babona ari ugucuruza abakobwa mu nyungu zabo n’ibindi…utekereza iki ku ngingo yabo?

Miss Meghan: Ni imyumvire ikiri hasi niko navuga, gucuruza abakobwa ntaho bihurira na Miss Rwanda kandi sinacyo igamije kuko yo igamije guteza imbere abana b’abakobwa, nkanjye wahageze nababwirako Miss Rwanda atari irushanwa ryo gucuruza abakobwa cyangwa ahajya ababuze uko bagira.

Ni umukobwa w'umuhanga uganira kandi usubizanya ubwitonzi

Ni umukobwa w’umuhanga uganira kandi usubizanya ubwitonzi

Amashusho yerekana ikiganiro kirambuye twagiranye na Miss Meghan

Amafoto: @ImageRwanda

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

7 Ibitekerezo

hitimana 28/01/2019 7:37 00 - 7:37 00 pm

Niba nibuka neza,uyu mukobwa yananiwe gusubiza ikibazo cyo mu Cyongereza.Bamusabye kuvuga icyo azi kuli EAC,abeshya ko igizwe n’ibihugu 5 kandi ari ari 6.Ananirwa no kuvuga amazina yabyo.Iryo ni ikosa rikomeye ryali rikwiye kumubuza kuba Nyampinga.
Gusa jyewe icyo mwisabira,nuko yazitwara neza ntiyiyandarike nkuko ba Nyampinga bamwe babigenje nyuma yo kubona ikamba.Urugero ni Bahati Grace wabyaye umwana na Akiwacu Lacolombe duhora tubona ku mafoto yanitse ibibero n’amabere muli France aho akora akazi ka Mannequin (fashion model).Aka ni akazi kabi cyane gatuma abakobwa biyandarika.Nyampinga nyawe,ni umukobwa utinya Imana,ntajye mu bagabo cyangwa udashyira imbere amafaranga,ahubwo agashaka Imana cyane kugirango izamuhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Bible ivuga ko Ubuto (youth) n’Ubwiza ari “ubusa”.Kubera ko ejo usaza ntihagire uwongera kukureba.Ariko ushaka Imana izamuzura ku munsi w’imperuka,abe muli paradizo iteka ryose.

Subiza
mahoro jack 29/01/2019 10:59 02 - 10:59 02 am

“Aka ni akazi kabi cyane…” blablabla ariko nkawe kweli wigize bamenya n’izi paradizo zawe wirirwa uririmba hano, utekereza ko ijuru urirushaho nde uburenganzira ko mbona abayehova mwigize abatagatifu? Ubu se uhera he uvuga ko utinya cyangwa wubaha Imana kurusha uyu mwana? Menya ibyawe uvane iyo mitongero yawe ku mbuga!

Subiza
Peace 31/01/2019 9:54 29 - 9:54 29 am

HITIMANA rero, njye ndumva uriya mwana ikamba yararikwiye. ikibazo uvuga atasubije neza suko atari abizi ahubwo ni igihunga. kuvugira mu ruhuhame imbere y’imbaga ingana kuriya si buri wese ubishobora. ikindi uriya mwana afite ubupfura rwose, aratuje ni naturelle afite ubumuntu ikamba ararikwiye. Naho abo avuga nka Grace Bahati, ntiwamutera ibuye. kuba nyampinga yego hari uko aba akwiye kwitwara ariko kndi ntibimwambura kuba umuntu. kuba nyampinga ntazindi mbaraga bimwambika na super pouvoir bimuha zimurinda kuba yahura nibyo abandi bakobwa bahura nabyo. naho Colombe ntago kuba umunyamideli aribyo byamuhindura ikibi sicyo akora ikibi cyaba uburyo abikoramo hari uwo bigiraho ingaruka mbi. Imana Idukunda uko turi ntiyanga abanyabyaha yanga icyaha kndi icyaha twarakivukanye.Irabizi ko turi abanyantege nke ahubwo Ihora Itegereje ko tuyisaba imbabazi tukemera icyaha cyacu aho gushinja abandi. kuko tutari abera twe ubwacu. nta burenganzira na bucye dufite ku gucira urubanza abandi.komera

Subiza
Kariza 29/01/2019 3:25 16 - 3:25 16 am

Fashion ninde wakubwiye ko ari akazi kabi???
Buri wese agira fonction akunda niba utayikunda nta nubwo ufite gahunda yo kuyisebya nkumva
Uziko usibye ko twe muri Afrika dufite aba fashion ba fake bigira uturara
Ahandi ari no kwinjiramo bigora cyane
Uzaze Sweden urebe muri fakultet ya disigner and fashion
Ko byibuza upfa no kubona mo umwanya
Ntimugasebye imyuga kuko mwe iwanyu kuyikoresha nabi
Ni nka musique ni umwuga mwiza ariko urebye i Kigali ko buri wese yitwa umunyamuzika wahita uyanga
Ahubwo ni bigishe abana amashuli nkayo
Urebe ukuntu dutera imbere

Subiza
Gakunzi 29/01/2019 12:08 54 - 12:08 54 pm

Impundu Nymapinga w’u Rwanda niwowe ryari rigenewe uyu mwaka naho abandi barata igihe bavuga ibitakubaka. Uzagumane ubwo bwiza wifitiye, ntabirungo, nta mukorogo, uri mwiza bihebuje
Abanyarwandakazi benshi turagushyigikiye

Subiza
Yves 29/01/2019 12:09 13 - 12:09 13 pm

Meghan NIMWIZA uri mwiza kandi uratuje cyane. Ubwitonzi uzabugumane. Turakwishimiye cyane.

Subiza
nyiraneza valerie 29/01/2019 1:22 56 - 1:22 56 pm

Rero ukurikije uko basubije kuri finale uwari ukwiriye ikamba ni Ricca

Subiza

Tanga igitekerezo