• 29/01/2020 9:52 00

Miss Mwiseneza agiye gutangirira i Rwamagana umushinga we wo kurwanya igwingira

Miss wamamaye kurusha abandi muri 2019 witwa Josiane Mwiseneza agiye gutangiza ibikorwa bye byo kurwanya igwingira mu karere ka Rwamagana.

Mwiseneza ngo arasogongeza ku banyarwanda umushinga we ahereye mu murenge wa Fumbwe, muri Rwamagana
Mwiseneza ngo arasogongeza ku banyarwanda umushinga we ahereye mu murenge wa Fumbwe, muri Rwamagana

Ubwo yiyamamarizaga kuba Nyampinga w’u Rwanda Miss Mwiseneza yavuze ko afite umushinga wo kuzumvisha ababyeyi akamaro ko kugaburira abana indyo yuzuye bakiri bato kandi ababyeyi bagatangira kurya neza bagitwite kugira ngo bifashe umwana akiri mu nda ya Nyina.

Miss Mwiseneza avuga ko agiye gutangirira igikorwa cye muri Rwamagana kandi ngo ni intangiriro y’igikorwa cye, icyo yise ‘introduction’.

Gusa ngo umushinga ntarawinjiramo nyirizina.

Ati: “ Mu by’ukuri umushinga sindawinjiramo nyirizina. Ni nk’umusogongero, nzifashisha uburyo bw’udukino tugufi( sketches) nk’uko bariya bantu babimenyereye, babinyuzemo ubutumwa nk’uko wabibonye.”

Miss Mwiseneza avuga kandi ko hari abandi bayobozi bazaba bahari bazatanga ubutumwa bugamije gukangurira abantu kwirwanya ibitera igwingira mu bana.

Avuga ko kwinjira ari ubuntu, abantu bakaza kumva inama zo guhashya igwingira mu bana b’u Rwanda.

Mwiseneza avuga ko kuba yarahisemo gucisha ubutumwa mu bakina ‘comedy’ ngo byatewe n’uko  iyo ubutumwa biyiciyemo abantu bumva bashaka kubutega amatwi.

Ngo kuba yarahisemo kuzakorana n’abahanga muri comedy mu Rwanda ngo ni uko azi neza ko aria bantu bakunzwe kandi ubutumwa batanga bwagera kuri benshi kurusha uko we yahagarara imbere y’abantu akavuga.

Kwinjira mu mushinga we mu buryo butaziguye ngo ari kubitunganya azabimenyesha abakunzi be vuba.

Imibare yerekena uko ikibazo cyo kugwingira gihagaze ivuga ko Akarere ka mbere kigaragaramo ari Nyabihu, Akarere ka Rwamagana kakaba kari mu dufite umubare w’abana bagwingiye uri hasi.

Mwiseneza agiye kubanziriza i Rwamagana muri gahunda ye yo kurwanya igwingira
Mwiseneza agiye kubanziriza i Rwamagana muri gahunda ye yo kurwanya igwingira

Bonaventure KUBWIMANA

UM– USEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • uzabikora, Imana ikuri imbere

  • Tukuri inyuma Jojo.

  • shiramo SEBURIKOKO ariwe PAPA SAVA, n’aho, abo bandi ntawe ubazi.

  • NANJYE PAPA SAVA NDAMWEMEJE

  • Tukuri inyuma

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *