• 20/01/2020 4:53 59

Miss Earth 2018: Anastasia azagenda ejo…Abandi bamazeyo iminsi 4

Abakobwa bazitabira irushanwa rya Miss Earth ku rwego rw’isi bamaze kugera muri Phillipines. Umutoniwase Anastasie we arahaguruka kuri uyu wa gatanu ngo nubwo yakererewe nta kidasanzwe yahombye.

Anastasia uzahagararira u Rwanda muri Miss Earth
Anastasia uzahagararira u Rwanda muri Miss Earth

Hashize iminsi ine(40) abakobwa bahagarariye ibihugu byabo muri iri irushanwa ry’ ubwiza rigamije kubungabunga ibidukikije batangiye kugera muri Phillipines aho ribera.

Uyu munsi nibwo abakobwa bahageze berekanywe ku mugaragaro bari mu mwambaro wo kogana, uyu munsi nabwo baraza kwiyerekana mu myambaro y’umuco gakondo wabo.

Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Popurality muri Miss Rwanda 2018 akongera akegukana n’ikamba rya Miss Earth Rwanda 2018 niwe ugomba guhagararira u Rwanda.

We aracyari mu Rwanda ariko ngo azitabira ntakabuza kuko ubwo twavuganaga yaravuye gufata itike y’indege azagenderaho.

Anastasie niwe wabaye Miss Earth Rwanda 2018
Anastasie niwe wabaye Miss Earth Rwanda 2018

Uwase Honorine (Miss Igisabo) uri mu bateguye iki gikorwa mu Rwanda, yabwiye Umuseke ko Anastasia azagenda kuri uyu wa gatanu nimugoroba.

Ku mpungenge zo gukerererwa ati “Hoya rwose nta kidasanzwe umukobwa wacu yahombye kuko icyumweru cya mbere aba ari icyo kwakira abakobwa ahubwo twe byaradufashije kuko hari ibindi bitandukanye yatojwe.”

Ni ku nshuro ya 18 iri rushanwa rigiye kubaho, u Rwanda rwo ikaba iya kabiri ruzaba ruhagarariwe.

Umwaka ushize uyu Uwase Hirwa Honorine niwe wari uri yo nubwo nta mahirwe yagize yo kwegukana ikamba.

Iri rushanwa rizamara ukwezi kuko umukobwa uzatsinda azatangazwa taliki ya 3 Ugushyingo 2018.

Anastasia ngo azagenda ejo nimugoroba
Anastasia ngo azagenda ejo nimugoroba
Uyu munsi nibwo abakobwa bagezeyo basaga 90 biyerekanye
Uyu munsi nibwo abakobwa bagezeyo basaga 90 biyerekanye

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *