• 29/01/2020 11:06 12

Misiri: Itegeko Nshinga rishya riremerera Perezida Sisi gutegeka kugeza 2030

  • Perezida Sisi yashimiye Abanyamisiri

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Amatora mu Misiri bwatangaje ko abaturage ba kiriya gihugu bemeje kamarampaka yo kwemeza Itegeko Nshinga rivuguruye ryemerera Perezida Abdel Fattah al-Sisi kuzakomeza kuyobora kiriya gihugu kugeza muri 2030. Perezida Sisi yahise ashimira abaturage bamugaragarije ko bifuza gukomezanya na we.

Perezida Abdel Fattah al-Sisi

Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora ya kiriya gihugu, Lashin Ibrahim yaraye abwiye Itangazamakuru ko abatoye ‘Yego’ bemera ziriya mpinduka z’Itegeko Nshinga ari 88,83% mu gihe abatoye ‘No’ bazanga ari 11,17%.

Uyu muyobozi avuga ko ariya matora yamaze iminsi itatu, yanyuze mu mucyo no mu bwisanzure bwa Demokarasi.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Abdel Fattah al-Sisi yashimiye abaturage be bamugaragarije ko bakeneye gukomeza kuyoborwa na we.

Ati “Iki ni igikorwa kiza cyazamuwe n’abanyamisiri mu bushishozi bwabo ubwo bagiraga uruhare muri kamarampaka yo guhindura itegeko nshinga, bagakoresha uburenganzira bemererwa n’Itegeko Nshinga bizakomeza kuba icyubahiro mu mateka y’igihugu cyacu.”

Perezida Sisi umaze umwaka ayobora muri iyi manda y’imyaka ine yatorewe muri 2018, yagiye ku butegetsi muri 2014 amaze kubuhirikaho Mohamed Morsi.

Iyi manda izarangira muri 2022, izongerwaho imyaka ibiri ni ukuvuga kugeza muri 2024 ikazakurikirwa na manda izajya imara imyaka itandatu ashobora kuziyamamarizamo.

Iri Tegeko Nshinga ryemerera Sisi kuzongera kwiyamamaza, ririmo ingingo 20 zavuguruwe.

Iri tegeko Nshinga kandi ryemerera Sisi kugira ububasha burenze ku bucamanza rikanaha Igisiririkare kugira ijambo rihanitse muri Politiki ya kiriya gihugu.

Perezida Sisi ubu unayoboye Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, ejo yayoboye inama yahuje Perezida Paul Kagame wahoze ayobora uyu muryango, Perezida Cyril Ramaphosa uzawuyobora muri manda itaha n’abandi bakuru b’ibihugu byo muri Africa.

Aba bakuru b’ibihugu bigaga ku bibazo by’umutekano muke uri mu bihugu byo muri Africa nka Sudan iherutse gukorwamo ihirikwa ku betegetsi ryakorewe Perezida Omar al-Bashir wari umaze imyaka 30 ayobora kiriya gihugu.

UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Ndumva kugeza muri 2050 aribyo byiza kugirango akomeze yiyubakire igihugu.

    • Ndabona presidents benshi bo muli Afrika bakomeje gushaka gutegeka ubuzima bwose.Ndetse benshi bategura abana babo ngo bazabasimbure.Byaba byiza bagaruye Monarchy (ingoma za cyami),aho kwangiza amafaranga y’igihugu mu matora.Gusa bajye bibuka ko Imana nayo ifite Calendar yayo itazatuma bakomeza kwikubira ubutegetsi.Ku munsi w’imperuka,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose ishyireho ubwayo nkuko Daniel 2 umurongo wa 44 havuga.Ubutegetsi bwayo buzaba buyobowe na Yesu.Azakuraho ibibazo byose isi ifite,ndetse n’Urupfu ruveho burundu.Niyo mpamvu niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo yegereje,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”,aho kwibera mu byisi gusa.Ikibabaje nuko abumvira iyo nama ari bake cyane.Abo nibo bazaba muli paradizo.benshi bibeshya ko ubuzima gusa ari shuguri,imitungo,politike,kwinezeza,etc…
      Turabisiga bakatujyana I Rusororo.Ariko abafatanya akazi gasanzwe no gushaka Imana,izabazura ku munsi wa nyuma nkuko Yesu yavuze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *