Mirafa ukinira Rayon ari muri Zambia mu ikipe ya Napsa Stars | UMUSEKE
  • 20/01/2021 9:01 31

Mirafa ukinira Rayon ari muri Zambia mu ikipe ya Napsa Stars

Umukinnyi ukina hagati muri Rayon Sports, Nizeyimana Mirafa yerekeje mu Zambia mu ikipe ya Napsa Stars FC yo mu cyiciro cya mbere, gukora ikizamini cy’ubuzima nyuma agasinyira Napsa Stars FC  imyaka ibiri. Azagurwa  ibihumbi 20 USD.

Mirafa ubwo yari ageze i Lusaka muri Zambia

Mirafa yari asigaje umwaka umwe muri Rayon Sports. Hari amakuru yari amaze iminsi avugwa ko ashaka kuzajya gukinira muri Maroc.

Ikipe Napsa Stars FC iri kwitegura kuzakina imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Mirafa yahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryakeye saaaba n’igice(1h30’am).

Biteganyijwe ko ari buhite asinyira amasezerano y’imyaka ibiri n’iriya kipe nibirangiza ‘kwemezwa ko afite ubuzima bwiza.’

Azajya ahembwa  ibihumbi 20USD, Rayon Sports ifatemo ibihumbi 7USD.

Nizeyimana Mirafa yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Etincelles, Police FC yavuyemo muri 2018 yerekeza muri APR FC yakiniye umwaka umwe.

Muri 2019 yahise yerekeza muri Rayon Sports yakiniraga kugeza ubu.

Mirafa ni umukinnyi mwiza wo hagati
Yari asigaje umwaka umwe ngo arangize muri Rayon Sports

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *