• 20/01/2020 3:19 11

Rwanda&DR.Congo: Ba Minisitiri b’Ubuzima baraganira kuri Ebola mu muhezo

Itsinda ryavuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo riri i Rubavu kugira ibiganiro n’abo mu Rwanda ku ngamba zafatwa kandi z’igihe kirambye kugira ngo hirindwe ko Ebola yambuka ikagera mu Rwanda, n’uko yarwanywa igashira muri kiriya gihugu.

Itsinda rivuye muri DRC ubwo ryari rigeze ku mupaka wa Rubavu ryakiriwe na Min Gashumba

Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr.Diane Gashumba hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Dr.Patrick Ndimubanzi ni bo bagiye kwakira bagenzi babo baturutse muri DR.Congo bayobowe na Minisitiri w’Ubuzima, Pierre Kangudia.

Uyu mugabo yaraye i Goma aho yaraye ageze avuye i Kinshasa, yabwiye abanyamakuru ko icyorezo cya Ebola gihangayikishije ubutegetsi bw’igihugu ke ndetse n’Akarere kose.

Kangudia avuga mu gitondo yahise asura imirimo ikorerwa mu kigo cyashyizwe i Goma kita ku barwaye Ebola n’abo bikekwa ko bayanduye, ndetse ngo yageze kuri laboratoire isuzumirwamo ibimenyetso abaona uko abantu bitabwaho n’inzira yose bicamo.

Imyanzuro ifatirwa mu biganiro hagati y’abavuye muri DR.Congo n’abo mu Rwanda babatumiye bizamenyeshwa Umuryango Mpuzamahanga.

Kangudia  ati “Mwakoze kudutumira, mwakoze kudukangura, nagira ngo mvuge ko icyorezo cya Ebola kitareba gusa, DR.Congo, nticyanabaye gusa ikibazo k’ibihugu byo mu Biyaga Bigari, ni ikibazo cya buri wese ukibona kugira ngo duhuze imbaraga turwanye iyi ndwara tuyirandure mu buryo bwa vuba, buri wese upfuye azize Virus ya Ebola, urupfu rwe ntirukenewe.”

Minisitiri w’Ubuzima ku ruhande rw’u Rwanda, Dr Diane Gashumba yasabye abari mu nama gufata umwanya muto bakunamira abahitanywe na Ebola muri DR.Congo.

Yavuze ko Ebola ireba buri wese, kandi ikaba ihangayikishije ubuzima bw’abaturage b’ibihugu byombi. Iyi nama ngo ni umwanya wo kuganira ku ngamba buri wese yafata kugira ngo barwanyirize hamwe Ebola.

Ati “Nashimira inzego z’ubuzima muri DR.Congo ku ngamba zahise zifata hakivugwa umuntu wa mbere wafashwe na Ebola i Goma, byadufashije guhangana n’icyorezo, byadufashije kurinda buri wese.”

Yavuze ko buri wese yemerewe gutanga igitekerezo, nyuma y’inama bagasohokana umwanzuro wumvikanyweho w’icyakorwa, ukazagezwa ku Muryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS/WHO).

OMS iherutse gufata icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abasaga 1800 mu Burasirazuba bwa DR.Congo nk’ikibazo gihangayikishije isi yose.

Nyuma y’aya magambo asa n’afungura inama, itangazamakuru ryasabwe gusohoka inama ibera mu muhezo.

Pierre Kangudia aganira na mugenzi we w’u Rwanda Diane Gashumba
Yahawe ikaze mu Rwanda ngo aganire na bagenzi be uko bakumira Ebola ngo itazagera mu baturanyi

Photos@Twitter: RwandaHealth

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ko nta guverinoma irajyaho muri RDC uyu ni Minister ufite ububasha bungana gute?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *