Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagiriye inama Akarere ka nyuma mu Mihigo | UMUSEKE
  • 18/01/2021 1:07 56

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagiriye inama Akarere ka nyuma mu Mihigo

*Guhuga bahereye ku rugo
*Gukemura bwangu bibangamiye imibereho y’abaturage

Kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yagendereye Akarere ka Rusizi, asura by’umwihariko Umurenge wa Bweyeye na Gikunda ihana imbibi n’u Burundi n’uwa Nzahaha uhana imbibe na RD. Congo nyuma yagiranye inama n’abayobozi ba Rusizi ya nyuma mu Mihigo 2019/2020.

Prof Shyaka Anastatse yasabye Abayobozi ba Rusizi kwita ku bibazo bibangamiye imibereho y’abaturage

Muri iyo Mirenge uko ari itatu, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wari uri kumwe n’umuyobozi wa Polisi wungirije DIGP Felix Namuhoranye, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse n’abandi bayobozi batandukanye bahuye n’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abavuga rikumvikana.

Abayobozi mu Karere ka Rusizi bagaragaza ko batewe ipfunwe no kuba Akarere karabaye aka nyuma mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019/2020, imvugo y’abayobozi ndetse bakavuga ko bafashe ingamba zirimo kwihutisha ikemurwa ry’ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, kurushaho kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo, kwihutisha gahunda zivana abaturage mu bukene, n’ibindi nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wako Kayumba Ephrem.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yabashimiye ko bahagurukiye kwiyambura ipfunwe batewe no kuba ku mwanya wa nyuma mu mihigo, gusa avuga ko bisaba ko hubakwa imikoranire hagati y’abaturage n’abayobozi mu kwesa imihigo kandi imihigo ikagera ku rwego rw’umuryango kuko ari bwo n’Akarere kazabasha kuyesa.

Mu butumwa yagejeje ku bayobora Imirenge itatu ikora ku mipaka yose yasuye, Prof. Shyaka yibanze cyane ku gushishikariza abaturage kurushaho kugira uruhare mu kwicungira umutekano, ndetse abasaba kujya bahora bari maso kugira ngo basigasire umutekano w’igihugu n’ibyo bamaze kugeraho.

Yagize ati “Iyo ubaye umuyobozi ugashingwa inkiko z’igihugu, burya ni icyizere Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aba akugiriye, mugomba guharanira ko kidatakara. Umuyobozi wo ku nkiko n’abo ayobora na bo ni ingabo.”

Yabasabye kandi guhashya ingeso zo kwirinda kwambuka imipaka binyuranye n’amategeko n’ibyaha bibishamikiraho birimo magendu.

Mu bindi yabasabye ko bitarenze ukwezi gutaha ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage cyane cyane kubakira abatagira aho baba; ndetse no gusoza itangwa ry’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bizaba byarangiye; kandi bakihutira kugera ku ntego bihaye muri Ejo Heza.

Minisitiri Shyaka kandi yashishikarije abaturage kurandura umuco wo guharika ndetse n’ihohotera ryo mu ngo n’irikorerwa abana, no kongera imbaraga mu kwimakaza isuku.

Abaturage bo mu Mirenge ya Bweyeye, Gikunda na Nzahaha bashimira Leta ko bagenda bagezwaho ibikorwaremezo by’umwihariko imihanda irimo kubakura mu bwigunge bahozemo, bagasaba ko n’ibindi nk’amazi n’amashanyarazi bitarakwira hose na byo byakwihutishwa.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *