Minisitiri w’Intebe wa Korea ari mu muzinduko rw’iminsi itatu muri Tanzania

Kuri uyu wa mbere Perezida John Magufuli na Minisitiri w’Intebe wa Korea y’Epfo, Lee Nak-yeon bakurikiranye isinywa ry’amasezerano yo kubaka ikiraro cyo hejuru kiri ahitwa Salenda, mu mugi wa Dar es salaam.

Lee Nak-yeon yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa

Amasezerano yasinywe hagati y’ikigo gishinzwe imihanda, TANROADS na sosiyete yo muri Korea yatsindiye isoko.

Imirimo yo kubaka kiriya kiraro kizahuza agace ka Coco Beach na Aga Khan izakorwa mu mezi 36.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe imihanda, muri Tanzania, Patrick Mfugale yavuze ko kiriya kiraro kizagabanya umubyigano w’imodoka i Dar es Salaam.

Mfugale yatangaje ko kiriya kiraro kizura gitanzweho milioni 126.2$. Tanzania izatanga agera kuri 17.2% naho andi atangwe na Korea.

Ni ikiraro gifite ubushobozi bwo kunyuzwaho Toni 180 icyarimwe, kandi kizajya kinyuraho imodoka 55,000 buri munsi.

Minisitiri w’Intebe wa Korea y’Epfo, Lee Nak-yeon yaraye asinye amasezerano menshi yo korohereza Abatanzania kujya muri Korea n’ajyanye n’ubufatanye mu by’ishoramari, amashuri, umuco n’ubukerarugendo.

Mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa bemeranyije ko sosiyete zo muri Korea zizashora imari muri iki gihugu haba mu kubaka inzira nshya ya gari ya moshi, kubaka ibiraro i Dar es salaam no mu mugi wa Mwanza kimwe no gushora imari mu bijyanye n’ubuzima.

Lee Nak-yeon uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, arasura ikigo gikora ibyangombwa muri Tanzania (NIDA) gikorera mu Ntara ya Pwani ndetse asure ibitaro ahitwa Mnazi mmoja.

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *