• 16/12/2019 1:13 20

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ari muri Sudan guhuza Abasirikare n’Abasivile

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed n’intumwa ivuye mu Miisiri ndetse na Komiseri mu Muryango wa Africa yunze Ubumwe ushinzwe  Amahoro n’Umutekano, Smail Chergui baratangira inzira yo kunga impande zishyamiranye muri Sudan.

Lt. Gen Abdel Fattah al-Burhan uyoboye abasirikare bafashe ubutegetsi muri Sudan ni we wakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Dr Abiy Ahmed yamaze kugera muri Sudan i Khartoum, aragirana ibiganiro n’umutwe w’ingabo zafashe ubutegetsi muri kiriya gihugu n’abasivile bakuriye abigaragambya.

Ibintu byakomeje kuba bibi muri Sudan nyuma y’aho muri Mata 2019, Perezida Omar el-Bashir yahirikwaga ku butegetsi nta maraso amenetse.

Abasivile bashaka Demokarasi bavuga ko nta biganiro biteguye kugirana n’abasirikare babufite nyuma y’igitero cyagabwe ku bigaragambya kigahitana abasaga 100 nubwo Leta yemera ko hapfuye abasivile 60.

Nyuma ya kiriya gitero abaharanira impinduka biyise Forces for Freedom and Change (FFC) basohoye itangazo bavuga ko nta we bakeneye kumva abahamagarira ibiganiro na bariya basirikare bafashe ubutegetsi babashinja kwica abasivile.

Ku wa kane Umuryango w’Ubumwe bwa Africa wahagaritse Sudan mu bindi bihugu binyamuryango.

Dr Abiy Ahmed yagiranye ibiganiro n’Umukuru w’Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Sudan
Ibihugu byo mu Karere birimo Ethiopia na Misiri n’intumwa ya AU birashaka kunga abashyamiranye muri Sudan

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *