• 29/01/2020 3:51 46

Minisitiri w’Intebe Theresa May wa UK yeguye ati “Nakoze ibyo nshoboye”

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Theresa May yatangaje ubwegure bwo kuva ku buyobozi bw’ishyaka rye rya Conservative bikazahita bituma anava ku mwanya wo kuba Minisitiri w’Intebe wa Kiriya gihugu.

Thereza May yari amaze imyaka itatu ari Minisitri w’Intebe wa UK

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko Theresa May yatangaje ubwegure bwe mu mbwirwaruhame yuzuye imbamutima yavugiye mu biro bikuru bye bya Dawning Street.

Theresa May wakunze kuba ari mu nteko ishinga amategeko y’igihugu ke asobanura ibyo kuba cyava mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/European Union), yagize ati “Nakoze ibyo nari nshoboye.”

Theresa May uzava ku buyobozi bw’ishyaka rye rya Conservative tariki ya 07 z’Ukwezi gutaha kwa Kamena, bikazatuma ahita atakaza umwanya wo kuba Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu.

Yagarutse ku byo yagerageje gukora agamije ko igihugu ke kiva muri EU binyuze mu nzira ziboneye kandi ziha inyungu abanyagihugu ke, avuga ko kutagera ku byo yagerageje ari “Ukwicuza gukomeye.”

Yavuze ko ubwegure bwe yabwumvikanyeho n’ubuyobozi bw’ishyaka rye ryiteguye gutangira gushaka uzahita amusimbura kuri uyu mwanya.

Theresa May uzava ku buyobozi tariki ya 07 Kamena, azakira Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America uzasura kiriya gihugu mu ntangiro za kuri kwezi.

Avuga ko nubwo igihugu cyabo kimaze igihe kiri mu bikorwa byo kwivana muri EU ariko cyanagaragaje impinduka mu buzima bw’abanyagihugu kuko hari byinshi byiza byakozwe birimo kongera imirimo no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Theresa May wasozanyije ijambo rye ikiniga, yavuze ko muri iyi myaka itatu amaze ku buyobozi, yakoreye igihugu ke afite umwete kuko agikunda kandi ko Abongereza bakomeje kugaragaza ubumwe ndetse ko yizeye ko buzakomeza kubaranga.

May wagiye kuri uyu mwanya muri 2016 asimbuye David Cameron na we wari weguye kubera ko abaturage b’Ubwongereza bari batoye bemeza ko kiriya gihugu kivuye mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

UMUSEKE.RW

8 Ibitekerezo

  • Ko mutongeyeho ko yeguye agahita arira?Nubwo Politics ikiza abantu ikabahesha n’ibyubahiro,ni mbi.Ntabwo ushobora kwishima.Politicians benshi ntabwo basinzira.Bahora bahangayitse,ndetse benshi bafite ubwoba.Ikindi kandi,muli Politics haberamo ibintu byinshi bibi: Amatiku,inzangano,amashyari,ubwicanyi,amanyanga,gutonesha,kwikubira ibyiza by’igihugu,etc….nyamara imana ibitubuza.Niyo mpamvu hari bamwe banga kuyijyamo.Bamwe babitewe n’imyemerere yabo,kubera ko Yesu yavuze ko abayoboke be bagomba kwirinda kwivanga mu byisi.

  • Theresa May azize uburyarya bwe. Batora Brexit yitwaga ko ari mu bashyigikiye kuguma muri EU. Amatora arangiye aba ari we ushingwa gutegura BREXIT. Ngo ni ugushyira mu bikorwa ubushake bw’abaturage. Mu gihe Ministri w’Intebe Cameron yasimbuye we yeguye kuko abaturage bari batoye ibyo atemera. Niba hari ikintu Imana yanga ni uburyarya n’indimi ebyiri. Uyu mudamu ni specialist wabyo. Asaruye icyo yabibye.

  • Yewe ubanza biriya biro bya Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza ubanza byarapfiriyemo umusazi !!! Kuva Tony Blair yakegura kuri uriya mwanya ntawundi urabasha kurangiza mandat ye ni akumiro kbsa

  • Sha nkunda umugabo ntacyo mpaye
    Ubyinnye muzunga itoroshye usanga finale ucyigwamo none umanitse amaboko
    kuko ntago wari kuba ukomeza ujya

  • Tonny nawe yeguye amaze kwiba abongereza bamwanga urunuka
    Ahubwo David niwe nashima muri abo batatu naho nta tonny aragatsindwa nu ubujura bwe

  • Ntabwo Theresa May yari Minister w’intebe wa UK ahubwo yari uwa England!!!

  • igitekerezo kidahuye ninkuru( ariko yenda bihuye …)
    ubukoloni=gufasha uwikunda kwikunda.

  • igitekerezo kidahuye ninkuru( ariko yenda bihuye …)
    ubukoloni=gufasha uwikunda kwikunda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *