• 11/12/2019 11:51 48

Minisitiri w’Ingabo w’Ubutaliyani yashinje Ubufaransa guteza akaga Libya

Minisitiri w’Ingabo w’Ubutaliyani Elisabetta Trenta, yashinje Ubufaransa guteza akaga Libya n’abaturage bayo kuva aho ubutegetsi bwa Col Muammar Gaddafi buvanyweho.

Col Muammar Gaddafi yishwe mu Ukwakira 2011

Yavuze ko igihe Ubufaransa bwasabaga ko muri Libya hagabwayo igitero mu 2011 Col Muammar Gaddafi akavanwa ku butegetsi, ngo Ubufaransa bwashyi inyungu zabwo imbere kuruta inyungu z’abaturage ba Libya.

Ingabo z’ibihugu binyuranye by’I Burayi ziyobowe na America n’umuryango wa Nato/OTAN, zateye Libya ku cyemezo cya UN ko zigiye kurengera abaturage b’abasivili.

Ubutaliyani bwahaye ziriya ngabo ibibuga by’indege ariko buvuga ko Minisitiri w’Intebe w’icyo gihe, Silvio Berlusconi, atari ashyigikiye iriya ntambara.

Kuva Col Muammar Gaddafi yava ku butegetsi yishwe tariki 20 Ukwakira 2011 aguye ahitwa Syrte igihugu cye cyagiye mu mvururu z’urudaca kugeza magingo aya.

BBC

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Abafaransa hamwe nabaperezida 2 bomuri Africa bari bashyigikiye iyo ntambara bazakanirwe urubakwiye umunsi nugera.

    • Kuba KADAFI yarapfuye,byateje ibibazo Libya.Ariko byatewe nuko KADAFI yategetse imyaka myinshi.Iyo KADAFI ategeka imyaka 10 gusa,nta kibazo Libya yari kuba ifite.Dictators bose iyo bavuyeho,igihugu kigira ibibazo.Reba ibyabaye mu Rwanda ngo nuko Habyarimana apfuye,urebe ibyabaye muli Congo kubera ko Mobutu apfuye.KADAFI yishe ibihumbi by’abantu batavugaga rumwe nawe.Yakundaga sex cyane ku buryo yari afite Laboratory babanzaga gupimiramo abagore n’abakobwa yasambanyaga.Yasahuye amafaranga menshi y’igihugu,atonesha bene wabo.Mbisubiremo,Libya ifite ibibazo kubera KADAFI wanze kurekura ubutegetsi.Ikibazo ntabwo ari France yamukuyeho.Politike ni mbi cyane.

  • inkuru ibabaje mwagiye muyandika uko iri harimo n’uubsesenguzi buhagije mwaba mutabishoboye mukareka no kuyivugaho

    • ubu rero wowe urabona aribyo byiza kuruta uko Libya yari imeze imbere. izo romours zo gukunda sex n’ ibindi, nawe upfuye abakwanga ntibabura ibib bagushinja ko wakoze.

      • Wowe witwa DSP,ntabwo ari Rumors.KADAFI yakundaga sex cyane.Na baliya bakobwa b’abasirikare bagendanaga nawe ,cyangwa wa mukobwa mwiza cyane from Ukraine bagendanaga aho agiye hose byitwaga ko ari Nurse we (muganga) ,bose yarabasambanyaga.Sibyo gusa kuko KADAFI yishe ibihumbi by’abantu batavugaga rumwe.Urugero,muli 1996,KADAFI yishe imfungwa 1270 muli gereza yitwaga Abu Salim.KADAFI yakoze ibyaha byinshi cyane imana izamubaza ku Munsi w’Imperuka.Kuba yaragendaga yubaka imisigiti mu gihugu agiyemo,sibyo bimugira umutagatifu.
        Ni umukafiri (apostate) kurusha abandi.

        • Bayingana we, ntabwo yubatse imisigiti gusa.Yetejeje Africa imbere aho Libiya yari yarashyize amafaranga mu cyogajuru cyatumye abanyafrica bigobotora ibiciro mwitumanaho byari byihariwe na France na UK.Libiya yabaye umushoramari mu bihugu byinshi harimo nu Rwanda nta muhanda witwa Kadhafi uzi mu Rwanda? Hoteli Umubano bamwe bashatse guhuguza ntabwo uyizi? Yewe yambitse police communale yo mu Rwanda yose anayiha n’indembo, Kadhafi abamugambaniye barahemutse.Ibindi byo gusambanya abakobwa no kwica abatavuga rumwe nawe byo ubihaniye abaperezida bomuri Africa harokoka mbarwa.

  • Umuzungu aho ava akagera aharanira inyungu ze niyo mpamvu bashatse petrol ya Libya none ubu baravoma uko bashatse batitaye ku kababaro k’abaturage.

  • Don’t remind me about the Really Man We lost .Libya will suffer bcse of stupidity of some people !

  • Ariya niyo maherezo y’abayobozi b’abanyagitugu. France n’america bararengana kuko n’abandi bo kuri uyu mugabane bameze nka Khadafi niko bazarangiza ubuzima bwabo.

  • Abazungu ntimubazi.N’aho abanyafurika bapfa bagashira ntacyo bibabwiye.Umuzungu apfa ari umwe induru bakazivuza.Abanyafurika barenga 6 million bamaze gupfa mu karere k’ibiyaga bigari uhereye 1994 none wumvise raporo zose hari icyo zafashe.Nimurebe ibibera mu Burundi,mu Rwanda,Congo,Uganda aho abaperezida banga kuva ku butegetsi muzaba mureba icyo bizasinga.Sindagura ndasesengura.

  • Ivyo ni ukuri.
    Iyaba twagiraga Sentare icira imaza ibihugu vy’i Bulayi Abanyafrika twobabajije vyinshi none n’ukumirwa gusa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *